IGIHE

Umuvunyi yasabye isubirwamo ry’imanza zirimo ururegwamo ruswa y’igitsina

9 10-10-2018 - saa 14:19, Ferdinand Maniraguha

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye isubirwamo ry’urubanza Mugisha David Livingstone yagizwemo umwere ku byaha birimo kwigwizaho umutungo no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ngo hakorwe umurimo.

Mugisha wahoze ashinzwe serivisi z’ubutaka mu Karere ka Nyagatare yaregwaga hamwe na Mbowa Festo ushinjwa kurigisa umutungo wa Koperative COTMIN y’abamotari muri Nyagatare yari abereye Visi Perezida, n’icyaha cyo kuwuhishira.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge umwaka ushize rwari rwahanishije abo bombi igifungo cy’imyaka 12 n’amezi icyenda, ihazabu ya miliyoni 20 Frw ndetse no gufatira imitungo yabo.

Bajuririye Urukiko rukuru, muri Nzeri uyu mwaka rubagira abere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rwamaze gusaba Urukiko rw’ubujurire gusuzuma niba urubanza rutasubirwamo kuko basanga ibimenyetso batanze bigaragaza icyaha.

Umuvunyi yasabye ko urubanza rusubirwamo nk’uko abyemererwa n’amategeko kubera ko inzira zo kujurira zari zararangiye.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rwisumbuye umwaka ushize, ubushinjacyaha bw’Umuvunyi bwagaragaje ko Mugisha hari umugore waje gukurikirana ikibanza cye cyari cyometswe ahazubakwa ikibuga cy’indege, undi akamusiragiza.

Ngo byaje kurangira atangiye kumwandikira ubutumwa bugufi bukubiyemo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ku cyaha cyo kwigwizaho imitungo no kuwuhishira, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mugisha yakoze imenyekanishamutungo akagaragaza ko inzu ye ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw kandi ifite aka miliyoni zisaga 80 Frw n’ubutaka atagaragaje.

Mugisha yireguye avuga ko umugore umushinja kumwaka ruswa y’igitsina ashaka kumwihimuraho ngo kuko mu butumwa bugufi yamwohererezaga ntaho yamusabye igitsina ngo amukemurire ikibazo.

Ngo icyo kibazo cyari cyarafashweho umwanzuro na njyanama y’akarere ka Nyagatare.

Ku byo kwigizaho umutungo, Mugisha yavuze ko we n’umugore we bahembwa asaga miliyoni imwe ku kwezi, bakaba n’abahinzi borozi ku buryo nta gitangaza kuba bagira imitungo ingana ityo.

Mbowe Festo ashinjwa kwitirirwa imitungo ya Mugisha no kugundira ibibanza 96 bya koperative COTMIN. Na we yaburanye ahakana ibyo aregwa.

Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Nsengiyumva Emmanuel yavuze ko Umuvunyi yasabye ko urubanza rusubirwamo bashingiye ku bimenyetso batanze mu rukiko kandi ngo bizeye ko bihagije kugira ngo abaregwa bahamwe n’icyaha.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yavuze ko batazacogora gukurikirana ibibazozo by’akarengane na ruswa kugeza igihe ababikora bazabicikaho.

Yagize ati “Ruswa ni ikintu kibi, imunga ubukungu bw’igihugu, idindiza iterambere. Ruswa yanduza umuco, ubunyangamugayo bugasubira inyuma. Yica urubyiruko mu mikurire no mu mitekerereze rugasigara rurarikiye kubona ibyo rutakoreye.”

Urwego rw’umuvunyi kandi rwajuririye Urukiko rukuru urubanza ruregwamo umunyamategeko Me Bugabo Laurent ruvuga ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa akagirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Muri Nzeri nibwo rwamugize umwere ku cyaha yashinjwaga cyo kwaka ruswa umuryango wa Nzaramyimana John wakatiwe gufungwa burundu azira gusambanya umwana, awizeza kumufunguza.

Agifatwa hatangajwe ko Me Bugabo wanunganiye Nzaramyimana, yijeje umuryango we ko yavuganye n’Ubushinjacyaha ko kugira ngo buzamufunguze bisaba ko babanza gutanga amafaranga ibihumbi 500 Frw (bakayaha Me Bugabo).

Me Bugabo Laurent ni umunyamategeko waburanye imanza zitandukanye zirimo urwa Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yavuze ko batazacogora guhangana n'akarengane na ruswa
Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu, Nsengiyumva Emmanuel, yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga ku manza basabye ko zisubirwamo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sheja 2018-10-11 08:58:19

umuvunyi agize neza turamwemera. ubu noneho turaza gutwara Baho International Hospital mu nkiko kuko bazengereje aba foromo n’abakozi bose bakabirukana uko bishakiye ngo ntawabatsinda bafite frw. Petronilla na Kayibanda akabo kashobotse. Rwanda oyeeee

2
iyamuremye daniel 2018-10-11 01:51:35

nibyiza guca akarengane kuko bigaragaza igihugu kiyobowe neza . hazarebwa nabarenganya abandi bitwaje ububasha kandi atariko indahiro ibivuga. murakoze

3
MM 2018-10-11 00:26:30

IKI KIGO BAGIHE HON. NKUSI

4
GASANA 2018-10-10 17:11:29

HASUBIWEMO NIZAKARENGANE GAKABIJE,AHO UMUCAMANZA AHINDUKA UMUBURANYI.AHUZA IBIHABANYE NITEGEKO.ABAZA INDISHYI KUBYAHA BYAGIZWEHO UMWERE.

5
shema 2018-10-10 10:43:53

Yego ibyo nibyo Ingabire Marie emmacule ahora avuga ko ubutabera burimo ikibazo cya ruswa cyane iyo arubanza rurimo amafaranga ngayo nguko Gusa Bruvo Umuvunyi wacu

6
Innocent 2018-10-10 10:40:41

Wenda ubwo umuvunyi abyinjiyemo bizakunda turenganurwe.Nanjyw ndi umuhinzi muri koperative yitwa COMSS ikorera Rugende -Masaka -Kicukiro ihinga ibigoli, yewe twarumiwe imikorere y’abamwe mu bitwa ko baturerebera ikomeje kutubera inzira ndende natwe perezida wacu wa koperative nabo bafatanyije kuyobora koperative baraturiye tubura uwatubariza nawe se kuva kuri perezida na komite ye uwibitse ho Frw make ni ufite 300000 bihaye baragabana kuva muriz a2015 byagera kuri perezida we bikaba akarurusho yagize atya adufatira amafumbire yo guhinga ibigoli kwideni aho kuyaduha ahubwo agurishamo toni zirenga ebyiri magendu yishyiriea kumufuka none ubu arimo gusaba abahinzi ngo tuyishyure icyo kibazo kuva kukagali kugeza ku karere barakizi ariko niho hagize uza yihererana nawe bakaganira akitahira ntitumenye iyo biva niyo bigera.Akarere kahaye itsinda rimwe inkunga ya 25000 nyamara iryo tsinda ribona 1950000 gusa perezida ati andi nayahaye abakozi niba ari abo kukarere niba ari abo kuri banki ntutumenya abo aribo ariko tukibaza ngo hari umuntu ucyaka indonke kuri semivise yatanze.ibibzna bya koperative byagurishijwe ntawumubaza, akigamba ko akorana neza n’aayobozi twe ntawe utwumva wenda umuvunyi azaza atubarize byaradushoboye.

7
johni 2018-10-10 09:05:01

akarengane nikeshi ahubwo mutuhe namba zumuvunyi tumubwire ibya ruswa

8
gahinda 2018-10-10 08:53:20

Mana we njye aba singishaka no kubumva rwose bateke icyo ni iki
urebye amafuti birirwamo urugero ni nko mu karere ka Nyamagabe biteye agahinda pe
bagira gutya bakihuruza mu mafuti ntibazi icyaricyo procedures ngo baje gukurikirana ordres de missions
za excecutif nta rapports y’akarere, audit cg njyanama yako ahubwo hari rapport y’umuvunyi
mukuru irimo ibibazo n’ibindi by’ubusa atarigeze amanuka kubikemura
ejobundi mu rubanza rwa DM,DAF na accountant b’aka karere mwakurikiranye imyiregurire yabo mu rw’ibanze rwa KAGARAMA umucamanza arihanukirango kwibeshya bibaho none ubu umuvunyi yaridumbukije afungisha umukozi w’akarere witwa HIGIRO ngo akurikiranywe mu gutegura contracts abo baregwagamo zateshejwe agaciro na ruriya rukiko ese icyo kirego mubyukuri niba gihari kirenze ububasha bwa parquet general yari yatangiye iyo dossier? ese bigaragarirahe ko Higiro ariwe wateguye izo contracts ese uwanditse ntanikibigaragaza kuko kwandika ntawe utabikora,niwe kibazo kurusha uwasinye n’uwatanze avance nibura bakabaye bari kubibarizwa hamwe ariko nyiri agahanga gato watanzwe n’abanyamaboko ngo naryore ibyaha none ngo ruswa!!!!! mwabaye indiri yayo ahubwo byarabayobeye n’uwo mushinjacyaha Nsengiyumva Emmanuel kuko ndumva dossiers ze zikomeje kudasobanuka
icyakora inzego zibakuriye zikwiriye kubasaba ibisobanuro cg bakabaha ikiruhuko niba mutagishoboye
gusa abakozi ba nyamagabe turabamenyeshako tubarambiwe mu karere kacu kuza kudushinyagurira gusa
mukora ibiterekeranye

9
cyizere 2018-10-10 08:02:40

ariko ubundi umuvunyi iyo avugaho abandi ruswa hari uyirya kurusha urwego rwe
ururwego rusigaye rwarabaye igikoresho abafitemo ababo bitwazango bikize abo badashaka
barakabije rwose njye nibazako ntanicyo uyu muyobozi yari agikwiriye kuvuga kuko ameze nk’utagishoboye iki kigo nyakubahwa perezida wa repuburika rwose iki kigo gikeneye amaraso mashya kuko aho kurenganura
gisigaye kirenganya kikimika ruswa

Kwamamaza