IGIHE

Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kujya bashishoza mbere yo kujuririra ibyemezo by’inkiko

2 11-07-2019 - saa 12:33, Prudence Kwizera

Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko mu baturage barugana bavuga ko barenganye bifuza gusubirishamo imanza zafashweho imyanzuro n’inkiko, abenshi baba batavuga ukuri.

Byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Gatatu muri gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura.

Murekezi yavuze ko iyo bagenzuye basanga muri izo manza izingana na 6% ari zo ziba zirimo akarengane, izindi zarafashweho imyanzuro y’ukuri.

Yavuze ko hari abaturage benshi bata umwanya wabo bakajya mu nkiko kandi bazi ko batavuga ukuri, abasaba kujya babanza gushishoza ku byo bavuga.

Ati “Ndetse bamara no kuburana inkiko zimaze gufata ibyemezo ntibanyurwe bagakomeza kujurira bakageza ubwo bagera ku Rwego rw’Umuvunyi; twabisuzuma tugasanga muri ibyo bibazo ku manza 100 hari gusa nk’esheshatu zirimo koko akarengane.”

“Aho rero ni ho dusaba abaturage guhora na bo ubwabo bisuzuma kandi bagisha inama mu miryango yabo kugira ngo badata umwanya wabo baburana kandi ibyo bibazo byarafatiwe umurongo uboneye.”

Yasabye abaturage kujya bageza ibibazo byabo ku buyobozi uko bukurikirana badasimbutse inzego, bakumva batanyuzwe kandi bafite ukuri bakabona gukomereza ku nzego zisumbuye.

Ati “Byumvikane neza, inzira abaturage bagomba kunyuramo kugira ngo ibibazo bigomba gukemurwa n’inzego z’ibanze bikemurwe, ibigomba kujya mu nkiko bijyeyo, ibyakemuwe mu nkiko nabyo imanza zirangizwe kandi zirangizwe mu mucyo.”

Murekezi yakomeje avuga ko ibyo bitavuze ko umuturage wumva yararenganye yacecekana ikibazo cye.

Ati “Ahubwo turababwira tuti nimukoreshe ubunyangamugayo Imana yabubatsemo mwisuzume igihe cyose mugiye kuzamura ikobazo mu bayobozi no mu nkiko.”

Mu bibazo Umuvunyi Mukuru yagejejweho mu Karere ka Nyamagabe byibanze ku baburana amasambu, ubuharike mu miryango, abarenganyijwe n’ubuyobozi, abasaba indishyi n’ibindi.

Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo yatangiye mu mwaka wa 2004 kuva urwo rwego rwajyaho.

Abaturage basabwe kudasiragira mu nkiko igihe bazi neza ko batavuga ukuri
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe biteguye kugeza ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru
Abaturage bahawe umwanya uhagije wo gusobanura ibibazo byabo
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure na we yari muri icyo gikorwa
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi atanga umurongo ku bibazo abaturage bamugejejeho
Murekezi yasabye abaturage kugira umuco wo kuvugisha ukuri

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
paul habimana 2019-07-12 02:42:18

Muzehe Tito Rutaremara niwe muvunyi wabayeho. naho ubu urwego rw’umuvunyi ni kw’izina gusa. Abakozi n’abayobozi barwo bashyigikira ruswa n’akarengane ku mugaragaro ukagirango bahabwamo ka commission cg ni wamuco wateye wa siniteranya cg kuramira isahane!!! ibi si ugusebanya rwose, ingero zifatika zirahari!!

2
Issa 2019-07-11 23:05:37

Mwaramutse nonese umuvunnyi mukuru ahasanze akarengane konawe haraho atarenga munkiko mbona ntacyo ampaze kbsa nirwego ruraho gusa mfite urugero hari Mucecuru warangirijwe urubanza ni rwego rw’umuvunnyi kubwa Tito 2007 ejobundi afatanyije na Presidence ejobundi 2002 atiuratsinzwe sohoka ahowatsindiye urwego rw’uvunnyi rukomeza kumukurikiranira ikibazo rusanga harimo akarengane rugeraho reandikira urukiko rw’ikirenga Urubanza rusubirwamo arko uwakwereka uko rwaciwe nawe nk’umunyamakuru CG undi usoma iyi comment wabona categories inkiko z’u Rwanda ziriho ndetse nurwo rwego rw’umuvunnyi tuvuga more info call me or writting me 250788488922

Kwamamaza