IGIHE

Umuvugabutumwa Niyibikora avuga ku mugore: Byanyibukije neza neza RTLM - Ingabire

82 7-02-2018 - saa 16:41, Jean Pierre Tuyisenge

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace asebya abagore, byamwibukije ibyavugirwaga kuri RTLM ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye mu gucengeza amatwara ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugabutumwa Niyibikora aherutse kuvugira kuri Radio Amazing Grace muri Mutarama 2018, yumvikana agaragaza ko nta cyiza cy’umugore.

Yagize ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Yakomeje agira ati “Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka […] wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”

Uyu muvugabutumwa yahagurukiwe aramaganwa mu Kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese Hamwe.
Ingabire yavuze ko ibyo Niyibikora yavuze byuzuyemo ivangura ndetse birema amacakubiri mu Banyarwanda.

Yagize ati “ Njyewe numva ririya jwi, ikibazo yanteye gikomeye ni uko byanshubije mu mateka, byanyibukije neza neza RTLM najyaga numva ivuga ariya magambo, ihamagarira abanyarwanda kwanga abandi banyarwanda, ibereka ububi bwabo, ibereka ko ari inzoka, ko atari abantu, jenoside ibaye ibyo mwarabibonye.”

Yavuze ko ibikorwa yakoze bigaragaza ivangura, kuko ngo n’iyo ataza kuvuga abagore wenda akavuga n’abagabo cyangwa abana byari kuba ari ivangura. Ati “ Biriya njyewe nabyise imvugo y’urwango ihamagarira abanyarwanda kwanga abandi.”

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko umuryango ayoboye wamaganye ibyavuzwe n’uwo mugabo, ngo kuko bisebya umugore ndetse bikamugayisha mu buryo bw’indengakamere.

Yagize ati “ Twamaganye uwiyita umukozi w’Imana, umuvugabutumwa wasohoye icyigisho apfobya umugore w’i Rwanda, apfobya umugore w’isi, avuga ko umugore ari mubi, avuga ko umubyeyi ari mubi, wavuze amagambo umuntu usanzwe atatinyuka kuvuga nkanswe uwiyita umukozi w’Imana, twebwe rero nko mu nshingano zacu twaravuze tuti ‘ibi ntabwo twabiceceka.’”

Yasabye ko Radio Amazing Grace yamuhaye umwanya isaba imbabazi ndetse n’inzego ziyobora itangazamakuru mu Rwanda zikagira icyo zikora.

Yanasabye ko Niyibikora yakurikiranwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ku birebana n’ivangura.

Hagati aho n’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda uwo muvugabutumwa yavugaga ko akomokamo, ryitandukanyije na we rivuga ko atari umuyoboke waryo.

Kugeza ubu abantu batandukanye batangiye kwandika bagaragaza ko bitandukanyije na Niyibikora.

Abitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi wa Pro- Femmes Twese Hamwe, Jeanne d'Arc Kanakuze, yavuze ko umuryango ayoboye wamaganye ibyavuzwe na Niyibikora, ngo kuko bisebya umugore ndetse bikamugayisha mu buryo bw’indengakamere
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée
Umuyobozi w'Abakobwa b'Aba-guide mu Rwanda, Pascaline Umulisa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

1
H DAMIEN 2018-02-18 00:26:30

UWO NIYIBIKORA MBESE MURUMVA INTEGO Y’UBUTUMWA YASHATSE GUTAMBUTSA? (UMUGORE) (MARAYA) MU UBUHANUZI AYO MAGAMBO AFITE UBUSOBANURO BWAYO,ABATABYUMVA BAKUMVA PASITERI YARASEBANYIJE BAMUBABARIRE CYANE AHUBWO BAGIRE INYOTA YO KUBISOBANUKIRWA. NAHO NIKORA YIHANGANE UKURI YIGISHA HARI ABO KURYA MUMATWI BITEWE NUKO BANZE GUKUNDA UKURI NGO BAKIZWE.

2
yego 2018-02-15 15:57:26

uwo mupasteur yavuze ukuri cyane kuko uko yabonye amatwara yabagore bubu Niko Bible ibivuga abagore bubu barakaze ntakiza cyabo mumureke yavugishije ukuri

3
mutabazi 2018-02-11 02:29:31

ariko mwitondere guca urubanza ahubwo mureketubiha
rire inkiko

4
Jbeaber 2018-02-10 12:48:59

Ariko uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba amwishe da !

5
Usabyamahoro Janvier 2018-02-10 11:39:10

Uwomugabo yavuze amagambo mabi, ariko kuyagereranya nibyavugwaga na RTRM nanone nuguha uburemere ikibazo ugamije guteza ikindi. Kandi bikarushaho kwerekana icyubahiro bidasanzwe Abagore bahabwa,ahubwo bikarushaho guteza amakimbirane mumuryango nyarwanda; yego yabazwa kurayomagambo, ariko kugerekaho ibindi simbizi!!!

6
Natus 2018-02-09 05:39:31

Hano hari Comment nateruye ahantu ya John,sinagira icyo nyinenga.

Iby’itorero ry’Abadive nimubiveho. Ahubwo naryo ryamaze kuba Babuloni. Abakomeza kugendera mu kigare muzatungurwa n’amagambo ya Yesu muri Matayo 7:21-23. Ngire icyo nibariza abategetsi b’iri torero (dore ko atari abayobozi), ese Yesu hari uruhushya rumwemerera kubwiriza yari afite? Ukuri ntikugombera gusaba uruhushya kugirango kuvugwe. Ese ko batitira akarengane kataratangira, umunsi katangiye ahubwo bose ntibazihakana ko atari n’abadive? Umuhanuzi Yeremiya ati ko wirukankana n’abanyamaguru bakagusiga umunsi wirukankanye n’amafarasi bizagenda gute? Ikindi nabwira abatinya Imana kandi biga Bibiliya ni uko ubuhanuzi bwatangiye gusohorera mu Rwanda. Ibibera mu Rwanda uziko bitabera muri Amerika n’Uburayi? Nimwiyeze!

My point of view:
Aho gukurikirana uyu muvugabutumwa nimuce Bibiliya ninyigisho zayo mu Rwanda. Muhangane n"igitabo cg nyiracyo nibwo ibintu bizasobanuka. Mureke fanatisme zanyu za systeme isi igenderaho. Nonese kuvuga ko Imana ifitanye ikibazo n’Itorero ryayo,ariryo risobanura umugore muri Bibiliya ni ishyano ryacitse umurizo,ibya RTLM bije gute!

7
Nyinawumuntu 2018-02-09 04:58:29

Niyibikora nareke guteka imitwe Imana ntinaniwe kwivugira. Uko abona umugore yabihinduranije abyitirira Imana. Jye ndambiwe abatekamutwe. Niba ikirego kitaragera mu rukigo jye ndakijyanayo rwose nonaha. Harya ababizi nibambwire? Nanyura mu zihe nzira ngo ntange ikirego?

8
Nic 2018-02-09 04:36:58

Ndabona inzira ari ndende pe abantu bakeneye kwigishwa. kuki atavuze abagore bateje icyo kibazo akavuga ko umugore wese ari ikibazo. uyu muvugabutumwa azajye kwigishwa theologie. Ubu amakosa yose abantu bo muri Bibiliya bakoze ntiyayabonye abona abagore!! Yavuze ibintu bimwe biri muri Bibiliya maze abiha ubusobanuro butari bwo.

9
SONGAMBELE 2018-02-09 04:32:32

Ntabwo twashigikira amakosa ya NICOLAS ariko haribyo muvuga bikantangaza ko ubushize umunyamabanga wa leta muri ministeri yubutabera yise abanyamakuru imihirimbiri ko mutasakuje ko iyi miryango iharanira uburenganzira bwamuntu yicecekeye? ikindi nabaza ni abagore bangahe bafatwa bagafungwa kandi barengana ko ntabwo twigeze twumva profemme twese hamwe nabo ba Immacule babyamagana ? mureke gucisha umuvugabutumwa umutwe ntako yagize haribyinshi byo kuvuga kandi bikomeye kurenza amagambo y,umuvugabutumwa nicolas.

10
Paul 2018-02-09 03:11:53

Ikibazo si pastor wavuze ariya magambo. iyo urebye neza usanga yaravuze ibintu biri muri bibiliya. ikibazo ni bibiliya n’abashyizemo izo message zidakwiriye abantu bazima. bibiliya ni ikibazo kuko ishyigikira ivangura, urugomo, ubwicanyi ndengakamere, ubuhotozi, ibyo byose mu izina ry’ "Imana". nimwamagane bibiliya yuzuyemo imico y’abagiriki, abaromani, abayahudi, etc, hanyuma mukoreshe inyurabwenge ryanyu.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

Kwamamaza