Umushinga utunganya ibisigazwa bya pulasitiki muri Kigali wahembwe muri Youth Connekt

1 10-10-2018 - saa 17:22, Ishimwe Israel

Umushinga wo gutunganya ibisigazwa bya pulasitiki muri Kigali wa Kinzuzi David, wahembwe muri ine ihiga indi mu yamuritswe mu Nama ya Youth Connekt Africa.

Umushinga ‘My Green Home Project’ watangijwe na Kinzuzi na mugenzi we Umuhoza Rosette. Ubyaza ibikomoka kuri pulasitiki mo ibikoresho nk’amapave yifashishwa mu kubaka ibipangu, inzu, inzira y’abanyamaguru n’ibindi.

Youth Connekt Africa yasojwe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2018, yacocewemo ingingo zagarutse ku kwigira k’umugabane binyuze mu mahirwe ahabwa urubyiruko.

Yasojwe hahembwa ba rwiyemezamirimo bane bahize abandi mu mishinga ifitiye rubanda akamaro. Bahawe $5000 byo kuyagura.

Imishinga yahembwe yatoranyijwe muri 18 yamuritswe n’abo mu bihugu 35 bahuguwe ku kunoza imishinga yabo no kuyagura mu minsi ibiri.

Kinzuzi David yahembwe nk’uwatangije umushinga wita ku Bidukikije (Green Growth Innovations) cyatanzwe na Fonerwa na Global Green Institute.

Umunya-Nigeria, Rusell Osah watangije umushinga wo gutuza neza abatishoboye yahawe Social Innovation Award, yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).

Mu bindi bihembo, Umunya-Kenya, Emmastella Gakuo wakoze ikoranabuhanga rifasha aborozi gukonjesha amata hifashishijwe imirasire y’izuba yahawe icya Pioneer fo Prosperity cyatanzwe na UNDP naho icyo kwinjiza Ikoranabuhanga (Digital Inclusion) gihabwa Umunya-Nigeria, Charles Umeh washyizeho uburyo bufasha abatuye mu byaro kubona serivisi z’ubuvuzi.

Kinzuzi w’imyaka 23 yavuze ko inkunga yabonye izafasha kwagura imikorere no gutunganya pulasitiki nyinshi.

Yagize ati “Ni ingenzi kuri njye kuko iyi nkunga izadufasha gukorera abakiliya benshi muri Kigali. Twaravuze tuti nubwo u Rwanda rwaciye amashashi ariko turacyakoresha amacupa ya pulasitiki mu nama zikomeye n’ahandi, yose ajya induba kandi nta bushobozi bwo kuyatunganya dufite. Twatekereje ko twafata ibisigazwa bya pulasitiki tukabibyazamo amapave washyira ku gipangu, inzu, inzira y’abanyamaguru.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yavuze ko iyi nama yasize icyizere cy’ahazaza ha Afurika.

Yagize ati “Twahembye abantu bamuritse imishinga ifite ingaruka kuri sosiyete. Mubitware nk’umukoro wanyu ko mukwiye kwigira ku bakuru. Iyi nama izakomeza guhuza urubyiruko rufite intego yo guhindura Afurika no kuyigeza ku ntego zayo.”

Iri rushanwa rya Minisiteri y’Urubyiruko ryateguwe binyuze muri Face The Gorillas, uburyo bwo gushaka imishinga y’ikoranabuhanga. Ryatangijwe mu 2013 na Yariv Cohen n’umugore we Angela Homsi.

Inama ya Youth Connekt yitabiriwe n’abarenga 2800 barimo 776 baturutse hanze ya Afurika bo mu bihugu 90.

Umushinga ‘My Green Home Project’ watangijwe na Kinzuzi na mugenzi we Umuhoza Rosette, wahembwe nk'ufitiye benshi akamaro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rubayita athanase6464forgesbe 2018-10-11 03:44:24

Kora igihechose nta ni sgonda utakaje: kugirango ; ibintu byihute:kandi bigirire any arwanda bose akamaro, muribyose

Kwamamaza