Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe Afurika ategerejwe mu Rwanda

10 5-12-2017 - saa 09:04, Rabbi Malo Umucunguzi

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Amb Donald Yamamoto, ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro na Perezida Kagame nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka utaha.

Mu nama ya 29 ya AU yabereye muri Ethiopia muri Nyakanga 2017 nibwo u Rwanda rwatororewe kuyobora uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu mwaka utaha wa 2018.

Perezida Kagame azaba asimbuye kuri uwo mwanya ugenda uhererekanywa ku bihugu buri mwaka, Alpha Condé wa Guinea, wawugiyeho nawe asimbuye Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno wawuyoboye mu 2016.

Nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yabitangaje, “Ambasaderi Yamamoto azaba ari i Kigali mu Rwanda hagati ya tariki 13-14 Ukuboza, aho azagirana ibiganiro na Perezida Kagame mbere ya manda ye nka Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Uyu muyobozi afite ingendo mu bindi bihugu, aho ku wa 4 Ukuboza yari muri Somalia, yitabiriye inama irebana n’umutekano. Ku wa Kuwa 4-6 Ukuboza ari i Nairobi muri Kenya aho azabonana n’abayobozi muri guverinoma n’imiryango itari iya leta, urugendo rugamije gukangurira impande zihanganye kwitabira ibiganiro nyuma y’amatora ya Perezida yasize umwuka utari mwiza.

Amb.Yamamoto azanajya Addis Ababa aho azahura n’abayobozi bakuru muri guverinoma ya Ethiopia n’ab’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuva kuwa 7-9 Ukuboza.

Uretse ibiganiro bizabera muri Ethiopia bireba ibihugu byombi, Amb Yamamoto azanaganira n’abayobozi ba Ethiopia na AU ku bibazo byugarije uyu mugabane birimo kwihaza mu biribwa, ubutumwa bw’amahoro n’ikibazo cy’impunzi.

Umugabane wa Afurika muri iki gihe unugarijwe n’ibihumbi by’abimukira bari muri Libya n’abandi bakomeza gusiga ibihugu byabo abenshi berekeza iy’i Burayi gushaka ubuzima, bamwe bagapfira mu nyanja ya Méditerranée bagerageza kwambuka, abazitiwe mu nzira bagacuruzwa nk’abacakara.

Ubu ibihugu biri kugerageza gushakira umuti icyo kibazo, u Rwanda rwemeye gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo babishaka no kwakira abagera ku 30 000 badashaka gusubira mu bihugu bakomokamo.

Amb. Yamamoto azagera mu Rwanda avuye i Londres mu yindi nama. Uyu mugabo w’imyaka 64 aheruka gutumirwa mu biganiro muri Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika, byabaye nyuma y’uko David Himbara na Robert Higiro, babifashijwemo n’umuherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa, bishyuye $440 000 ikigo cyitwa "Podesta Group" kivuganira abashaka gutambutsa ijwi ryabo mu buyobozi bwa Amerika.

Mu gihe abo bagabo basebyaga u Rwanda n’ubuyobozi bwabo, Amb. Yamamoto yashimangiye ko gahunda za Amerika ku Rwanda ari ukurufasha gukomeza gutera imbere, ari nako rukomeza kwivana mu bibazo rwashyizwemo na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yasoje agira ati “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bafite impamvu zo kugira icyizere kuko igihugu cyabo gikomeje kubaka ahazaza heza hashingiye ku mahoro n’iterambere ry’ubukungu.”

Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe Afurika ategerejwe mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Doruwize 2017-12-06 12:46:07

tubashimiye amakuru mutugezaho.

2
nadia 2017-12-06 02:33:00

ALIKO ABANYAMAKURU NAMWE MUJYE MUBA PROFESSIONNALS MUGIRE NIKINYABUPFURA, UBU UYUMUNTU MWABUZINDI PHOTO YE NZIZA MWASHIRAHO KOKO? SUKUMUNENGA UKO IMANA YAMUREMYE, ALIKO NAMWE IYOMUBISHAKA MWARIGUSHIRAHUMWETE MUGASHAKINDI IPFAKUGARAGARA NEZA

3
mwiza 2017-12-05 13:55:41

Nikundiye ukuntu avuga atuje kandi harimo ubwenge. Ureke ababwejagura cg batera ubwoba. Ikindi nikundiye ukuntu he seems humble anirebera umurari disi. Namwigiyeho byinshi muka vidéo gato nabonye. Namwe muge mwiga.

4
shema 2017-12-05 13:16:08

Ikibasumba urisumba koko. ntabibazo u Rwanda rufite uretse ibyo mwe mufite byibisigisigi

5
jojo 2017-12-05 08:45:44

Uyu musaza arashishoza naze ahawe ikaze. Nakunze uko yitwaye kubaregaga u rwanda ubugoryi.

6
Habineza 2017-12-05 08:07:40

Azaba azanye n’indamukanyo ya Perezida Trump kuli mugenzi we w’Urwanda

7
Ikibasumba 2017-12-05 05:50:17

Munyandiko ye we avuga ko azagenderera ibihugu by’ Africa birimo ibibazo bya politics.

8
INNOCENT 2017-12-05 04:42:50

Ashinzwe Africa nkande ko naushinzwe uburayi bwabo dukwiye kuzigobora aba bagashaka buhacye.

9
mahoro jack 2017-12-05 04:35:36

Eh, ukishyura 440,000 $ kugirango uvugire mu Nteko itari iyiwanyu ibibazo by’iyo ukomoka nk’aho uri gutakira nyoko? Africans are interesting!

10
Ntambara 2017-12-05 02:07:28

Yes nibyo Rwanda rurimo gutera imbere cyane pe

Kwamamaza