IGIHE

‘Umuntu afite amaso ariko atabona’-IBUKA ivuga ku ibaruwa ya Diane Rwigara

54 17-07-2019 - saa 13:49, Bukuru JC

Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), wababajwe n’imvugo zigayitse zihabanye n’ukuri zuzuye mu ibaruwa ifunguye Diane Shima Rwigara yandikiye Umukuru w’Igihugu, aho ngo yigize umuvugizi w’inzego z’abarokotse Jenoside, akavuga ko benshi bishwe bakicwa n’inzego z’umutekano.

Muri iyi baruwa ya Diane Rwigara, hari aho ashimira Perezida Kagame n’ingabo zari iza FPR kuba barahagaritse Jenoside, ariko akavuga ko yibaza niba guhagarika ariya mahano bitanga uburenganzira bwo gushyira iterabwoba ku bayarokotse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yashimangiye ko abarokotse Jenoside bafite inzego zikora kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’igihugu bishyiriyeho ngo zibabere ijwi bityo Diane Rwigara, adakwiye kwigira umuvugizi wabo ngo avuge amagambo akarishye yuzuye ibinyoma.

Ati “Mu by’ukuri inzego z’umutekano mu Rwanda twese usibye n’ababa aha mu gihugu n’ababa hanze, bazi uruhare zigira mu kubungabunga umutekano wa twese nk’abanyarwanda, nta wacitse ku icumu n’uyu n’umwe wigeze ahohoterwa cyangwa avutswe ubuzima n’inzego z’umutekano”.

Diane Rwigara kandi ashinja imiryango iharanira ubutabera bw’abacitse ku icumu gukunda kugaragaza ubwoba no gutinya kubwiza ukuri ishyaka riri ku butegetsi.

Ahishakiye avuga ko kuvuga ibi ari ukwirengagiza nkana ukuri kugaragarira buri wese kuko izi nzego zikorera mu bwisanzure, zikegera abanyamuryango kandi zikabakorera ubuvugizi kandi bwinshi bwatanze umusaruro.

Ati “Inzego z’abarokotse Jenoside ntawe uzitera ubwoba, ntawe uzitoteza kimwe n’uko ntawe utoteza cyangwa ngo arenganye uwacitse ku icumu uwo ari we wese, ariko si n’uwacitse ku icumu gusa mu Rwanda, abanyarwanda barisanzuye mu gutanga ibitekerezo, mu kugira uruhare mu bibakorerwa”.

Umuntu afite amaso ariko atabona

Mu ibaruwa ya Diane Rwigara hari aho agaragaza ko abacitse ku icumu batibwaho ngo usanga hitabwaho abazize jenoside kuruta abayirokotse. IBUKA ivuga ko iyi mvugo igayitse kandi ari ukwirengagiza ibigaragara, bigasa n’umuntu ufite amaso ariko atabona.

Ahishakiye ati “Mu by’ukuri ni ukuba umuntu afite amaso ariko atabona. Nta muntu uri muri iki gihugu wagatinyutse kuvuga iki kintu areba byinshi byakorewe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi iyo urebye inzego zose; ubuzima, imibereho n’ibindi”.

Kugeza ubungubu hari abana barenze ibihumbi 107 bashoboye kwiga amashuri yisumbuye bafashwa na leta, abarenga ibihumbi 40 barangije kaminuza n’ubu bagikomeza kwiga, abatishoboye baravuzwa n’ibindi bikorwa byinshi bikorerwa abacitse ku icumu.

IBUKA ivuga ko igikomeye cyane ari umutekano igihugu gifite, umutekano abacitse ku icumu bafite, icyizere leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabubatsemo, inzego zose zigakomeza kubaba hafi kandi aho bageze kimwe n’abenegihugu bose ni heza cyane.

Ahishakiye avuga ko kuba Diane Rwigara atinyuka akavuga ibi bintu nk’umuntu wari uri mu gihugu ari ibintu bigayitse dore ko yaba we n’umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gufasha abacitse ku icumu kongera kwiyubaka.

Ati “Ari we ari n’umuryango we mu rugamba igihugu cyagize, gusana ubuzima bw’abarokotse jenoside, mu rugamba abantu bagiye bishyira hamwe bagafasha abarokotse jenoside bakagerageza kubaka imiryango y’abarokotse Jenoside, ntabwo twigeze tubabona nk’imiryango y’abarokotse jenoside. Ntabwo rero uyu munsi nyuma yo guta umurongo akifatanya n’abagambanira igihugu, akabigiramo uruhare, ari bwo yakwibuka kuba ijwi ry’abarokotse jenoside”.

IBUKA kandi ivuga ko bigayitse kuba Diane Rwigara avuga ngo Never Again mu Rwanda, ni ukurangaza abanyamahanga, urebye imbaraga igihugu gishyira mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, mu kunga abanyarwanda, guteza imbere abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, mu mutekano w’igihugu.

Uyu muryango usanga igitera Diane Rwigara kuvuga aya magambo ari amahitamo mabi yakoze akava mu murongo igihugu cyahisemo wo guhuza abanyarwanda agashyira imbere guhungabanya ibyo igihugu cyagezeho.

Ahishakiye ati “Muri uwo mugambi icyo agendereye ni ukuba yayobya uwo ari we wese ariko ibyo abanyarwanda twanyuzemo byaduhaye amasomo, aragorwa n’ubusa nta wafata amagambo ye ngo adukure mu murongo, kereka uwaba asanzwe yarayobye nka we”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal avuga ko ibyo Diane Rwigara yanditse birimo kwirengagiza ukuri
Diane Shima Rwigara mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangazaga ibikubiye mu ibaruwa yandikiye Umukuru w'Igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
- 2019-07-20 05:11:57

Mureke kujya mujyana abacitse ku icumu muri za Politique zanyu sha. Twarababaye bihagije mwikomeza kudukiniraho. Ndabwira uwo ariwe wese ko tutari isosi bamanuza ubugari.

2
Merci 2019-07-20 04:30:01

@Gahigi,umunyarwanda upfuye arababaza kandi cyane,ahubwo ikibazo ni ukuzanamo abacitse kw’icumu nkaho abapfuye aricyo bazize,cg se nibo bonyine bapfa,cg nibo bonyine bamubabaje.

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-20 02:21:22

Iyo nsomye abamagana Diane hano ku rubuga nicwa n’agahinda. U Rwanda ruragana he koko? Ibyo aribyo byose si heza!

Nabaye mu Rwanda mbere ya 1994 na nyuma yaho, nabonye Interahamwe zivuka nazibona zihunga igihugu zaguye imishwaro. Sha abantu mwiyise Intore namwe ndabona muje! Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda.

4
Gakwandi Ildephonse 2019-07-19 23:22:00

Uyu mwali Diane Rwigara, uko bizagenda kose ntabwo azibagirana mu mateka yu Rwanda.Kimwe n’abandi baharanira ukuri ubu yageze mu gitabo cy’amateka yu Rwanda.

5
Basabose 2019-07-19 20:44:53

Uyu mukobwa nashaka yitonde nabonye ya kamyo yagonze ikigenda mumuhanda yitwaye nta mushoferi urimo

6
GAHIGI 2019-07-19 09:26:42

Ariko kki mutababazwa nu munyarwanda wishwe rwose!!! Mwebwe mwumva muzarama kugeza ryari?

7
Ruto 2019-07-19 07:29:00

Mutoni ubivuze ukuri hari niyindi izwi mu amateka yitwa j’accuse ya Émile Zola.

8
Mutoni 2019-07-19 04:22:08

Biratangaje kubona abantu benshi hano batavuga bati bariya bantu bose yatanze kuri liste barishwe ngo batubwire icyo bazize ahubwo bamwe mukaba mwikomye iriya nzirakarengane D.!!

Nyamara amateka yisubiramo iyi baruwa ntaho itaniye na ya nyandiko yiswe manifeste des bahutu!!!!!!

9
Yves 2019-07-19 02:22:11

Uyu mukobwa wa Adeline ashobora kuba ageze kuyi 100 wallah mbega kwinyuramo mumagambo🤣🤣🤣🤣 ubu se case ya forode zamatabi guhungabanya umutekano wigihugu nibindi byinshi Ise yirirwagamo no gucika kwicumu bihuriye? Ubu abana Diane yirirwa ahobagiza ngo azabaha akazi ubu bo ubuzima bwabo arabona ari kubwerekeza ahantu heza?

10
Frank 2019-07-19 02:06:45

Erega Diane ibi aba akora (wenda simbyite ko aba avuga ) ni umuntu 1 aba ashaka kwa nduranyaho just ngo arebe ikimuvamo cyane ko aba yabitumwe nabo nbazungu bamwizeza protection. Nonese ahantu Diane abera injiji. Yirirwa avuga ibigambo nkibi ashaka kuducomeka na Leta ngo aratuvugira ninde wamutumye muri twe? Ubwo rero aragirango abacikacumu bose nibakora amakosa ahanywa namategeko y’igihugu ntibqgahanywe ngo bacitse kwicumu. Nashaka arekere kwitiranya case yu mafia bwa Se nizindi Cases izarizo zose zabacitse kwicumu ni non nakomeza atya azarangira nka se.
Hanze yuko abacikacumu rya Genocide imana yatwongereye iminsi yo kubaho ntabwo tugomba kuba intakoreka muri societe ahubwo tugomba gutanga umusanzu wacu wo kubaka igihugu nkabandi banyarwanda. Uyu diane ibyo avuga nabamuha urubuga rwo kubivuga bazabe aribo babibazwa bonyine.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza