IGIHE

Umukozi ushinzwe iperereza kuri ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi afunzwe ashinjwa kuyakira

9 13-03-2019 - saa 19:18, IGIHE

Umukozi ushinzwe iperereza mu Ishami ry’Urwego rw’Umuvunyi rikurikirana ibyaha bya ruswa, Theoneste Komeza, afunzwe ashinjwa kwakira ruswa, icyaha bikekwa ko cyakozwe mu 2011 akiri umupolisi, nubwo urwego akorera rutigeze rumenya ko yabaye we.

Ku wa 18 Nyakanga 2018 nibwo Komeza n’abandi bari abakozi bashya b’Urwego rw’Umuvunyi, barahiriye gutangira inshingano zabo imbere y’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye IGIHE ko haje kuboneka amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa mu rwego yakoreye mbere, ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye.

Dosiye ya Komeza yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse biteganywa ko azaregerwa urukiko mu minsi ya vuba.

Nkurunziza yagize ati "Amakuru ni uko iyi ruswa yaba yarayakiriye akiri umupolisi, ariko biza guhurirana n’uko twebwe tutigeze tumenya ko yabaye umupolisi, muri CV ye nta byari birimo. Urumva rero icyo gihe twatangiye iperereza kugira ngo tubimenye."

"Uburyo yakiriye ruswa byo biracyakorwaho iperereza, ariko kuba yarabaye umupolisi byo byaramenyekanye, ubwo n’ibindi bizagenda bimenyekana. Mu rwego rw’akazi, guhisha ibintu muri CV, nawe urabyumva ko haba hari impamvu."

Yavuze ko mu makuru bagishakisha harimo uburyo Komeza yavuye muri polisi n’impamvu icyo cyaha atagikurikiranyweho mbere.

Itegeko rya mbere ryahanaga icyaha rya ruswa ryateganyaga ko gisaza mu myaka 10, ariko mu itegeko ryasohotse mu mwaka ushize, ruswa yagizwe icyaha kidasaza.

Komeza Theoneste akurikiranyweho kwakira ruswa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bariyanga kalawo 2019-03-14 11:50:06

abantu banyuze mugipolisi ko bahigwa bukware ariko ni iki,/ /? hari uwo twakoranaga bamutwariye hejuru ngo yabeshye CV ahubwo kuki bo bahisha ko babaye abapolisi? ikindi bajya kumufata bahoraga baza batubaza ibibazo twe tutanazi bimushakisha ariko pe yari inyangamugayo

2
MUNEZERO John 2019-03-14 05:36:26

ibya bamwe mu bapolisi byo biteye kwibaza.
none nkumupolisi wahawe dossier yumyobozi umwe WA projects wariye amashyamba akayamara, ko bizwi ko yabanje kumuha 2 millions, akaza kumuha nandi nyuma, ko ntawamukurikiranye? Uwo migabo bizwiko yafataga amashyamba adashaje, ahubwo yeze, akayatema,yarangiza akayasazura.....imbere ya Gakenke district Niko bahariye ishyamba ryatewe na CARE muri za 1998, barikuraho ritaranatemwa na 1, bararirya,NGO bararisazura...wasazura ishyamva ritaratemwa na 1? my Gishwati, batemye Ha zirenga 100 zamashyamba yatewe na GBK ya Pinus n’inturusu ATARATEMWA NA 1, bayasimbuza andi mashya, kandi ibi byabaye no muri RUSIZI, NYAMASHEKE,nahandi henshi, aho bimwe byatemwagamo amasiteri....IKIIBABAJE, NUKO NTA FRW NA 1 BASHYIZE MU KIGEGA CYA LETA CG MURI FONERWA yose bayishyiriye mu mifuka yabo,ahubwo uwo muyobozi WA projets yirirwa agonga abantu,abandi abafungisha abaziza ko bamenye ayo manyanga yiwe....kugeza naho hari abahunze igihugu batinya kugirirwa nabi nuwo mugabo, kuko afatanya na bamwe mu bapolisi bibisambo kubeshyera no guhiga abo azi ko bazi ubujura bwe ....
KO UWO MUGABO NTAWE UNUKORAHO?
KO UWO MUPILISI WAKINGIYE IKIBABA UWO MUGABO KO NTACYO BAMUTWAYE?
ABO BAPOLISI UWO MUGABO N’AMASHUMI YE BAKORESHA MU GUTOTEZA, KWIRUKANISHA ABANTU NO KUBAHIMBIRA IBYAHA BATAKOZE NTAWE UBAKORAHO?

3
Kalisa 2019-03-14 05:12:31

Kuba yarabaye umupolice ntabwo ari icyaha!ubundi ubwo hazakoreshwa itegeko ryakoraga igihe icyaha cyabaga!(Niba cyarabayeho)

4
soso 2019-03-14 05:03:23

hahahaaa uyumugabo yariye ibyo ashinzwe kurinda hahahah bamuhane cyane

5
Mahoro 2019-03-14 01:47:18

uyu ararengana urwego rw’umuvunyi ubwarwo rwimitse ruswa kandi n’abaruyoboye babifitemo uruhare runini cyane ruswa iri ukwinshi si amafaranga gusa icyenewabo burya nayo ni ruswa kandi imaze gutuma uru rwego rurenganya abantu benshi aho kurenganura nk’uko inshingano zarwo ziri

6
BIZIMANA Theogene 2019-03-13 23:00:42

Reka dutegereze ubushishozi n ubushobozi bw ’ubutabera kuko tubwizeraho gukoresha ukuri

7
Gasatress Trésor 2019-03-13 22:41:16

Nyamara umuntu ahamwa n’icyaha igihe urukiko rwamukatiye gusa.njye ndumva mu myaka icumi hari uburyo bwinshi bwo kuba Bari kumukurikirana Kandi ntibamubuze.ariko ibyihishe inyuma y’amagambo byo reka dutegereze ubutabera.gusa Abanyarwanda dukwiye no kurenga intambwe tukava mu gutikura n’amashyari

8
Mporamoze 2019-03-13 15:02:34

Uwo mukozi nawe nakanirwe uru mukwiriye nizere ko ariwe duherutse guhurira Kagarama yaje kwitendeka kumuntu bamushinja amafuti yewe ihora ihoze., na nyina wundi abyara umuhungu
Harakabaho Ubutabera

9
mazina 2019-03-13 13:13:03

Ngiyi impamvu abantu badashobora kwiyobora neza ngo bishoboke nkuko Yeremiya 10:23 havuga.Usanga abashinzwe kurwanya ibyaha nabo babikora:Ruswa,kwiba,ubusambanyi,etc...Niyo mpamvu bible ivuga ko ku munsi wa nyuma,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga.Nibwo isi yose izaba paradizo,ndetse n’urupfu rukavaho burundu.

Kwamamaza