Umukobwa ushinjwa kwamamaza igitaramo cy’ubusambanyi agiye kujyanwa mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

18 9-11-2018 - saa 16:17, Thamimu Hakizimana

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwataye muri yombi Ishimwe Christa w’imyaka 21, umaze iminsi yumvikanye ko ari gutegura igitaramo cyafashwe nk’ikizaberamo ubusambanyi, ibintu byatumye inzego zinyuranye zisaba ko gikumirwa mu maguru mashya.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Ishimwe yahakanye ibyo aregwa, avuga ko cyari igitaramo cyihariye cyagombaga kujyamo abantu 40, barenga bakaba nka 50.

Avuga ko itangazo ricyamamaza atarishyize mu ruhame, kuko yarishyize kuri ‘status’ ya Whatsap, ahubwo ngo yatunguwe n’uburyo ryasakaye.

Izina ‘Pussy Party’ ngo ntaho rihuriye n’ubusambanyi, ngo ni uko abagombaga kucyitabira bari kuba bambaye ‘mask’ z’ipusi (injangwe).

Abajijwe niba cyari igitaramo kigamije kwimara ipfa mu bijyanye n’ubusambanyi nk’uko bamwe babifashe, yasubije ko atari byo kuko 50 000Frw atagura umukobwa, ngo urye unanywe.

Ati “Abo bantu bari kuza, hari abakobwa bazababyinira, bakicara bakareba ari ahantu hanini, harimo n’abantu bakizamuka bazerekana impano zabo.”

Abo bantu 40 ngo bagombaga kuba ari inshuti ze, ndetse ngo ni ubwa mbere yari abitekereje.

Kugeza ubu ngo hari hataremezwa aho icyo gitaramo kizabera ndetse ngo n’abakobwa bagombaga kubyina ‘ikimansuro’ bari bataraganira nabo.

Ifoto y’umukobwa uziritse ngo ni iyakoreshejwe gusa ngo ikurure abantu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Mbabazi Modeste, yavuze ko kumushakisha byabaye nyuma y’amafoto yamamaza igitaramo cye yari yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bamusanga i Nyamirambo arimo no kunywa urumogi.

Ati “Mu gukurikirana, uriya mwana w’umukobwa twaje gusanga ariho anywa ibiyobyabwenge, dutangira gutekereza icyo twakamukoreye na mbere yo gutangira kumukurikiranaho ibyaha.”

“Haratekerezwa kumujyana mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge i Huye kugira ngo avurwe, nyuma yaho noneho agakomeza gukurikiranwa ku byaha yakoze.”

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’urukozasoni no kunywa ibyobyabwenge. Ingingo ya 135 y’Igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko uhamwe n’ibyaha by’urukozasoni ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri ibiri.

Naho ku cyaha cyo kunywa urumogi, itegeko riteganya ko ubihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ishimwe yahakanye ko yateguraga igitaramo cy'ubusambanyi, ahubwo ngo cyari icy'inshuti ze gusa
Mbere yo gukurikiranwaho ibyaha, Ishimwe agiye kubanza ajyanwe mu kigo kiri i Huye gifasha ababaswe n'ibiyobyabwenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
We for christa 2018-11-10 14:26:26

Ariko ngewe hari ikintu ntumva urumogi se bararumufatanye ko arukumwongereraho ngo babone ibyo bakora mbona ntabayobozi ko mufite za maneko hirya no hino iyo mushaka iyo mwohereza muri icyo gitaramo mukareba niba koko hari ubwo busambanyi buri kuberamo muge mukora iperereza ryimbitse mubone kwambika amapingu abantu umwana yihangiye umurimo muramufunze mbona ntaho tugana areeeweeehhhhhhh ndumva binteye umujinya uwo mwana mumureke hari benshi mwakurikirana ho ibyaha wagira ngo mwabuze ibyo mukora

2
Umusaza 2018-11-10 13:35:38

Pussy is a noun, an adjective, and in rare uses a verb in the English language. It has several meanings, including use as slang, as euphemism, and as vulgarity. Common meanings of the noun include "cat", as well as "coward or weakling", and "the human vulva or vagina", or as a synecdoche, "sexual intercourse with a woman".[1] Because of its multiple senses including both innocent and vulgar connotations, "pussy" is often the subject of double entendre. In this context pussy refers to vagina.

3
Iyadede 2018-11-10 12:01:42

Ni Ibyo KWITONDERWA.
None urubyiruko rwaba ruri kumungwa tukabigira urwenya??
Ibibi n’ubucakura nibimara guhabwa izina ry’UBURENGANZIRA, UBUHANZI, umuryango nyarwanda uzavurwa na nde?

4
kakai 2018-11-10 06:03:39

Ayiwe nonese burya ipusi ni igitsina??????? cyumugabo cyangwa ?????

5
[email protected] 2018-11-10 03:52:32

Isi irashaje

6
Loli 2018-11-10 03:24:21

uyu numuteka mutwe bamukanire urumukwiye, gusa abanze mukigo ngorora muco kuko gufungwa gusa ntamusaruro byatanga.

7
Ugirimana Theoneste 2018-11-10 01:56:58

Kabisa inzego zishinzwe ubutabera zikaze umurego kuko igihugu cyacu cyirimo kwadukwamo n’ibintu bitari my muco wacu.Murakoze gutekereza kugorora uwo mwana hashakishwe n’abandi nka we baganirizwe

8
Myotsi 2018-11-09 21:54:29

Ni tekiniki, buriya uwo bagambiriye bagiye kumurangiza tu !

9
k 2018-11-09 21:30:38

Ariko itegeko ryarahindutse ntirikiri penal code irikoreshwa ubu ni irigena ibyaha n’ibihano.Ibihano byo kunywa ibiyobyabwenge byarongerewe

10
k 2018-11-09 21:30:34

Ariko itegeko ryarahindutse ntirikiri penal code irikoreshwa ubu ni irigena ibyaha n’ibihano.Ibihano byo kunywa ibiyobyabwenge byarongerewe

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza