IGIHE

Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwo gushyira amatara ku nkuta z’inzu ziri ku mihanda

7 12-06-2019 - saa 12:12, Sekamana Mathias

Umujyi wa Kigali watangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gushyira amatara ku nkuta z’inzu zabo ziri ku mihanda ikoreshwa cyane.

Ibi bigamije kongera ubwiza bw’umujyi ndetse no kongera umutekano. Nyiri nzu arasabwa gushyira itara rirerire (tube), ku bikuta nibura itara rimwe kuri buri metero eshanu.

Abafite inzu ziri hafi y’umuhanda ariko zikikijwe n’ibiti bituma zitagaragara, bo barasabwa kugabanya amashami y’ibyo biti cyangwa indabo bagashyiramo amatara maremare (tube) rimwe muri metoro eshanu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko iyi gahunda izongera by’umwihariko ubwiza bw’umujyi, ariko bikanagabanya ubujura kuko nta mujura uzajya kurira ku gikuta kiriho itara ngo ajye kwiba mu gipangu cy’umuntu.

Ati “Turi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gushyira amatara ya maremare (tube) ku bikuta by’inzu zabo hafi y’imihanda mu rwego rwo gukomeza kurimbisha umujyi wa Kigali kugira ngo bya biti byiza twateye ku mihanda bijye bigaragara neza nijoro”.

Akomeza agira ati “Bizagabanya kandi ubujura kuko nta muntu uzazamuka ku gikuta kiriho amatara ngo ajye kwiba.”

Akoresheje urugero rwo mu Kiyovu, Busabizwa yakomoje ku duce turimo ibiti byinshi n’indabo zabaye nk’ibihuru bikikije inzu avuga ko bagomba kugabanya amashami bagashyiramo amatara.

Yagize ati “Abatuye mu duce turimo ibiti byinshi nko mu Kiyovu, abantu bagomba kugabanya amashami y’ibiti biri ku bipangu na bo bagashyiramo nk’ayo matara.”

Igerageza ry’ubu bukangurambaga bwatangiriye mu gace ka Kimihurura, aho abayobozi bagiye inzu ku yindi babwira abaturage impamvu y’ayo matara ku nzu ziri hafi y’umuhanda.

Uvuye ku matara ayobora ibinyabiziga y’ahazwi nko ku Kabindi ukamanura ukagera ku kiraro cya Kimicanga, iyi gahunda yo gushyira amatara maremare (tube), ku bikuta by’inzu n’ibipangu yarubahirijwe.

Ubuyobozi buvuga ko byagaragaje ko bizongera ubwiza bw’umujyi ku kigero kinini mu gihe bizaba bimaze gukorwa mu bice byose by’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry'ubukungu Busabizwa avuga ko aya matara azarushaho kurimbisha umujyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sosso 2019-06-12 13:52:09

Mushyireho éclairage public . Ibiciro by umuriro byiyongera ubutitsa none ngo tubes buri metero 5, kandi umuturage akimenya?...
Ariko di !

2
lg 2019-06-12 11:23:28

iyo bavuze, ikibazo kibiciro byumuriro namazi, ntawe twumva utuvugira none ngo m5 itara ! !ubujura buterwa, akenshi nuburangare bwabakoze irondo naho ayo mashanyarazi azashoborwa nabake

3
jp0 2019-06-12 11:22:57

Fagitire ya ayo matara, Leta izajya yishyura nibura 50/100?
Cyangwa ni ukwirwariza?

4
John 2019-06-12 09:01:54

Iki gitekerezo ni cyiza cyane. Ahubwo cyari cyaratinze.
Aho usanga n ’ibigo wenda nk amashuri nta matara bifite kuri portail.

5
Kalisa Canizio 2019-06-12 07:04:09

Ni ugushishoza kuko ibyo dushaka kurengera hari igihe twabyangiza. Burya ibiti n’ibindi bimera ku manywa bikoresha urumuri bigakora photosynthèse, ariko nijoro igihe hatari urumuri nibwo bikoresha utunyabuzima twabyo bigashobora gukura. Kubihozaho urumuri rero 24h/24 bituma bidakura.

6
Vedaste 2019-06-12 06:45:27

Ni byiza kongera umutekano n’ubwiza. Ariko ubwo cash power nukwimenya ?

7
Karinda viateur 2019-06-12 05:33:32

V/mayor twakugira inama yo gushyira amatara ku mihanda yishyurwa na leta

Kwamamaza