IGIHE

Umugore w’uwari Visi Meya wa Musanze yandikiye urukiko amusabira imbabazi

13 10-09-2019 - saa 17:47, N.Kubwimana Janvière

Uwahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, Ndabereye Augustin, yagejejwe imbere y’urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kubyaha aregwa byo gukubita no gukomeretsa, no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Uru rubanza rwaburanishijwe mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2019.

Ndabereye yabajijwe niba yemera ibyaha akurikiranyweho, avuga ko yemera icyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye ariko atemera icyo kumuhoza ku nkeke, akavuga ko yamukubise inshuro imwe mu ijoro ryo kuwa 29 Kanama 2019, ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Amakuru mashya yamenyekanye mu rukiko ni uko umugore wa Ndabereye yarwandikiye ibaruwa asabira imbabazi umugabo we imbabazi ngo arekurwe. Gusa Ubushinjacyaha bwakemanze iyo baruwa, buvuga ko yayandikishijwe n’abamushyizeho igitutu, bugasaba ko yateshwa agaciro kuko ngo abayimwandikishije batumwe na Ndabereye.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mu ijoro yakubisemo umugore we akamukomeretsa bikomeye kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga, yamuhoye ko atigeze amugaburira kandi atanubahiriza inshingano z’urugo zirimo kugira isuku.

Bwavuze kandi ko Ndabereye atari ubwa mbere yari akubise umugore we kuko ngo no mu 2014 yigeze kumukubita atwite, icyo gihe ngo akanahukana amuhora ko atakoze isuku mu bwogero.

Si icyo gihe gusa kuko ngo no mu 2017 yamukubise mu bihe bitandukanye, ari naho Ubushinjacyaha bwahereye busaba ko yafungwa iminsi 30 kugirango iperereza rikomeze.

Ku ruhande rw’umwunganira, Me Habimana Donat, yasabye ko Ndabereye yaburana ari hanze, ariko anasaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso bikomeye bituma bikekwa ko icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye uyu mugabo yagikoze.

Ndabereye abazwa ku bijyanye no kuba yarapfuye umusatsi umugore we akanamukomeretsa, yemera ko yamukomerekeje ari kumukubita ariko atigeze amupfura umusatsi, agasaba imbabazi z’ibyaha yemera.

Urukiko ruzafataho umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019, ari nabwo ruzatangaza umwanzuro warwo ku ibaruwa y’umugore wa Ndabereye imusabira kurekurwa.

Ndabereye Augustin akurikiranyweho gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Murenzi Onesphore 2019-09-11 10:17:29

Yego sha! ngaho musabire imbabazi, ariko navamo noneho azagukura amenyo usigare uro manyobwa w,imusanze

2
olga 2019-09-11 08:53:25

nubwo0 ikibazo kidakemurwa no kurwana mwabantu mwe, iyo umugabo yireguye avugako umugore atuzuza neza inshingano z’urugo aba avuze byinshi wenda abakuru mwahise mubyumwa. kandi birababaza, kandi byari kuba bigayitse kumvango Vmayor yagiye kurega kubera ingingo zo mucyumba , iyo avuzeko yamuhoye kutagira isuku nambo uhita wumva byinshi

3
ka 2019-09-11 08:39:55

Izo mbabazi nta gaciro zifite. Uburenganzira bwa muntu nibwo bwa mbere. Umuntu ugikubita umugore? Kirazira. Ese nkuyu yakubita n’abaturage...Apuu urasebye abana bawe bazakugaya.

4
sandrine 2019-09-11 07:40:05

ndumudamu nanjye ndubatse ariko mama ndakugaye pe umugabo ntag asobanura ubuzima ntanubwo = nubuzima abanibabagore yumvako umugabo we atariho atabaho ntamuntu ubaho kubushake bwundi plz abagore cg abagabo twumvikane igihe ubona udashoboye kwihanganira amakosa yamugenzi plz fata indi nzira reka mbabwire uzumuntu ukubabariza umubiri mubuzima uwo byrangira akwishe ngurabundikira umugabo utakubahisha uyumugabo ninyamaswa yokugasozi niyabikora nkanswe umuntu witwa ngo ni meya ,ngo yakandagiye mwishuri its shame to you mugabo bagufunge

5
nununa 2019-09-11 07:21:59

@frank koko urumva utari gushyigikira ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu? ni gute umugabo washatse umugore we amubwira ko amukunze bazabana mu bibi no mubyiza, yarangiza akamukubita bene kari kageni ngo ni uko muri douche hadatangunyije nawe ukabishyigikira? ubwo uretse umugore wawe umukoz i cg undi muntu wese wamujyaho ugakubita ngo ni uko utabashije kwihanganira umwanda?? inkoni nkaziriya kandi zishobora kuvamo urupfu bigezo. niba hari ikintu umuntu atabashije kwihanganira inkoni ntago arizo gisubizo. ikindi wowe ikikubabaje ntago ari uko yamukubise ahubwo ni uko yavuze icyo bapfuye!!!birababaje imyumvire nkiyo.

6
mbabazi 2019-09-11 04:05:29

CYOORE KABAFUNGE UHANGAYIKE UKO WABURE NONESE WAFASHE ICYEMEZO CYO GUHAMAGARA INZEGO ZUMUTEKANO UTABANJE KUBAZA UMUTIMA NAMA WAWE KIENYEJI MUTUPU REKA UHURE NUMUYAGA WOHANZE SINABONYE BARAMWIRUKANYE NO KUKAZI KUZABURE NA ME YOU

7
walter 2019-09-11 02:56:32

ariko umuntu akubita umuntu mukuru kweli nk’umwana acishaho akanyafu, bambabarire bamubike nk’umwaka wose. Niyumva ashaka kongera gukubitana azaze turwane, iyo service ndayimwemereye, namunyuka akazinukwa kuzongera gukubita umugore. ntanisoni gafite, akabwa gusa.

8
Lily 2019-09-11 02:18:06

Ubutabera bukwiriye gukurikirana iki kibazo n’ubushishozi, impamvu uyu mubyeyi yanditse iyo baruwa ikanenyekana kuko ibi n’ibyo akenshi birangira umwe yishe undi!

9
FRANCK 2019-09-10 15:52:29

ariko gutukana s’umuco, ahubwo tuvuge ibyubaka, ubwo umugore yemeye gusabira umugabo imbabazi atangiye kumenya igitera ubwumvikane buke mu rugo rwe n’umugabo we, umwanda nikintu abagabo benshi batihanganira nkanswe kwa v/meya, madame rwose ntiwumve abo barara batangiye kugutukira umugabo ngo nimfigi, genda ndetse uzabwire abo bacamanza ko wituye kunzu umusatsi ukavaho, erega nabo zirara zishya bwacya hakazima, ariko numutware wawe nataha nzabasura tumwiyame, ntiyagombaga kuvuga icyo mwapfuye nubwo nawe utarisubiraho, isuku kumubiri, kumubiri, munzu, no hanze nibyo byarangaga umugore.

10
Mahoro 2019-09-10 15:24:07

Umugore yabonye ko kugemura birushya. Yisenyeye asuzugura umugabo none..... Cyokora yagize amahirwe nawe ajya mu itangazamakuru. Ubustar buravuna kweli !!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza