IGIHE

Ibitarakunze kuvugwa kuri Gatete wahamijwe uruhare muri Jenoside i Kiziguro

7 14-06-2019 - saa 13:51, Akayezu Jean de Dieu

Gatete Jean Baptiste ni umugabo wamenywe na benshi kubera ibikorwa byamuranze mu icurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuyishyira mu bikorwa, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Amateka mabi ya Gatete azwi cyane cyane mu bice by’Iburasirazuba by’umwihariko mu yahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ahari benshi bafatwa n’ikiniga iyo bumvise iryo zina.

Abazi Gatete bahamya ko yakuranye ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ivanze n’ubugome yari afite kuva akiri umwana.

Hategekimana Achille Samson, ubu ni Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imiyoborere ariko mbere yigeze kuyobora umurenge wa Kiziguro.

Avuga ko n’ubwo atakuranye na Gatete, ariko yakurikiranye ibyamuranze kuva mu bwana.

Ibizwi na benshi by’umwihariko abo biganye mu mashuri abanza, ni uburyo yajyaga ku ishuri afite imipira ibiri yo gukina, umwe ubanze urimo ibuye naho undi urimo ibintu bisanzwe ari na wo ubereye gukinwa.

Hategekimana avuga ko mu gihe cyo gukina “Yitwazaga ya mipira ibiri, abana bagakina yabona bizihiwe byashyushye agahita aterera wa mupira urimo ibuye, ubwo urumva uwutewe icyamubagaho.”

Uko yahanuye Se ku gikwa

Gatete yari inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse yabiminujemo.

Yabaye Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori nyuma yo kuba Burugumesitiri wa Komini Murambi.

Mbere y’uko aba umuyobozi ariko, se umubyara yari atunzwe n’ubufundi nubwo yari afite umwana ubayeho neza.

Amakuru avuga ukuntu yigeze kumusanga ari hejuru ku gikwa arimo kubaka, aramumanura amukubita hasi amubaza impamvu ajya gukora akazi k’ubufundi, ibintu yafataga nko kumusebya.

Hategekimana ati “Yamushyize mu ikamyo ajya kumufungira kuri Komini. Yaratashye nyina amubajije impamvu na we amukubita muri ya kamyo amujyana kumujugunya hirya ya Karangazi. Kugira ngo ajye kuhava hari ikamyo yaje irahamuvana imugarura i Murambi.”

Yihoreye ku wamusabye kogosha ubwanwa

Hatagekimana avuga ko umunsi umwe Gatete yari arimo kuganira na burugumesitiri mugenzi we wa Komini Rukara, bageze hagati undi amubwira ko ubwana bwe butameze neza, bibyara inzigo.

Hategekimana ati “Yigeze kumubwira ati uzaze kunsura ariko, ajyayo baraganira aramwakira, kubera ko rero yagiraga ubwanwa bwinshi, mugenzi we barimo baganira aramubwira ati ariko nyakubahwa Gatete ubu bwanwa bwawe ntabwo bufite isuku, ibyiza wazabwogosha.”

Amakuru avuga ko Gatete byamubabaje ndetse nawe atekereza kuzamwishyura ari nabwo nyuma yaje kumutumira baza kuganirira mu kabari kari i Kiramuruzi.

Hategekimana ati “Yaramutumiye araza baricara baranywa, bigeze saa sita z’ijoro, kubera ko uwo Burugumesitiri atagiraga imodoka, Gatete yamushyize mu modoka ati reka ngucyure.”

“Bageze Nyamarebe (Ahari urugabano rwa Kayonza na Gatsibo), hari saa saba z’ijoro, amuvana mu modoka ati mvira mu modoka, imvura yarimo igwa, urumva kugira ngo azahave byaje kuba ikibazo aza kuhakurwa n’imodoka y’umucuruzi yarimo iva za Nyagatare.”

Yishe abamurihiye amashuri

Mu bikorwa by’ubugome Gatete yakoze agamije kwica abatutsi birimo ko yashinze ishyaka rya CDR agamije kumara abatutsi.

Yashinze ikinyamakuru cyabibaga urwango cyitwaga “Ukuri kwa Murambi” ashinga umutwe w’Interahamwe z’abagore witwa Interamwete, wari ugizwe n’abagore n’abakobwa bari bashinzwe kwica abana n’abagore no gutera imbaraga abagabo bicaga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatete yategetse Interahamwe kwica abatutsi babaga muri iyo komine ku buryo nta n’umwe usigara.

Tariki 11 Mata 1994 ni itariki itazibagira mu mitwe ya benshi by’umwihariko abari batuye muri Murambi kuko aribwo abatutsi ibihumbi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, bishwe bigizwemo uruhare na Gatete.

Jean Nepomuscène Sibomana, ubu ni Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, avuga neza uburyo sekuru ari we warihiye Gatete amashuri ariko ngo mu gihe cya Jenoside, Gatete niwe yahereyeho.

Mu buhamya yatanze ubwo abayobozi n’abakozi b’ishuri rya APAPEC Irebero bari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, yagize ati “Kubera ko Interahamwe zari zizi ko sogokuru ari we warihiye amashuri Gatete, zaramubajije ziti Rwema nawe tumwice? Arabasubiza ati ahubwo se ntabwo muramwica?”

Gatete wari wakatiwe gufungwa burundu ku itariki ya 29 Werurwe 2011, yagabanyirijwe ibihano kuko mu bujurire bwe byagaragaye ko yatinze kuburana ugereranije n’igihe yaterewe muri yombi.

Uyu mugabo wayoboye Komini Murambi kuva mu 1981 kugera 1993, yari yakatiwe iki gihano n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda ariko yaje kujuririra Urugereko rw’Ubujurire rw’urwo rukiko rumugabanyiriza igihano rumukatira imyaka 40.

Ubwo yakatirwaga gufungwa burundu, umucamanza yari yasobanuye ko Gatete yagize uruhare mu gushishikariza abantu kwica, ndetse ko ari we wari inyuma y’urupfu rw’Abatutsi amagana bari bahungiye i Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kiziguro ndetse n’iya Mukarange, bibwira ko ariho babona ubuhungiro hanyuma bakaza kuhasiga ubuzima.

Gatete Jean Baptiste na Marie-Pierre Poulain wari umwunganizi we mu mategeko ubwo bari mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pacis 2019-06-15 16:08:14

Asyikii ese nuku cyasaga 😠ðŸ˜
Ni ikuzimu ntibazakwemera.

2
Arazarambaseww 2019-06-14 17:38:40

Iyinkuru siyarikuncaho Yangize imfubyi nkahowe atazapfa komutavuze nukuntu yabwiye abatutsi bose bahitwa igakoni ngo bahungire mukigo cyokwa madamu ati ntihagire uwongera kwicumututsi nabari mubihuru bose bakavayo kumbi agirango abarundanyirize hamwehatabuze numwe yabona ntanumwe asigaye akoherezimodoka yokubapakira ngo bage kubicirikiziguro ngwamaraso at Arasama arakagenda azabonegusa

3
MUSHINZIMANA JOHN DAMASS 2019-06-14 12:45:05

nagende yahekuye MURAMBI MVUKAMO yadutey’icyasha, nishavu, uzimfubyi,abapfakazi, ninshike yateyagahinda?akwiye gupfa nawe

4
kiki 2019-06-14 12:40:07

Imana izabimuhore yari umugome,muzaduhe namateka yuwari burugumestre wa komini Bicumbi,ubu habaye Rwamagana,undi mugome nibuka ni uwitwa Kabirigi wari utuye ku muhima kabakene,niwe wari planificateur wubwicanyi,sinzamwibagirwa

5
Kamana 2019-06-14 11:28:30

Aragateta inyo mu mutima!

6
Kamana 2019-06-14 11:28:30

Aragateta inyo mu mutima!

7
mazina 2019-06-14 11:00:13

Abategetsi b’abagome ni benshi cyane.Nibuze 80% b’abategetsi b’u Rwanda muli 1994 bakoze Genocide.Nyamara bitwaga abakristu.Ibuka UBUGOME bwa Hitler,Musolini na Staline.Reba ubugome bwa president wa North Korea uherutse kugaburira isamake umu General wamurwanyaga.Ibuka Idi Amin wishe abantu barenga 400 000.Cyangwa Kadafi wategetse ko bica imfungwa zirenga 1 000.Na Mugabe wishe abantu bo mu bwoko bwa Ndebele barenga 20 000.Nubwo abantu bose bavuga ko "bakunda" Imana,usanga abakora ibyo itubuza aribo benshi.
Abo bose izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

Kwamamaza