IGIHE

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

12 11-01-2019 - saa 09:55, IGIHE

Abadepite batatu b’abirabura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bose babarizwa mu ishyaka La République En Marche! rya Perezida Emmanuel Macron, batewe ubwoba ko bazicwa.

Abo badepite barimo Hervé Berville w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu Rwanda.

Mu ibaruwa bitaramenyekana uwayanditse, bandikiwe amagambo yuzuyemo ivanguraruhu baterwa ubwoba ko bazicwa. Iyo baruwa yavugaga ku badepite bo mu ishyaka rya En Marche! barimo Jean-François M’Baye; Lætitia Avia na Hervé Berville.

Jean-François M’Baye yayandikiwe ku wa 04 Mutarama 2019, Lætitia Avia ayandikirwa ku wa 28 Werurwe 2018 naho Hervé Berville hashize umwaka ayohererejwe.

Depite Jean-François M’Baye wavukiye muri Sénégal yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze ashyira hanze ivanguraruhu yakorewe. Yitsaga ku kuvuga ko mu 2019 bidakwiye ko haba hakiri abantu babaswe n’ivangura.

Ati “Mu 2019, dore ibyo nongeye kwakira mu biro byanjye biturutse ku kigwari kitashatse kwivuga. Natungurwa? Nagira ubwoba? Oya! Ndajwe ishinga no kurwanya abarangwa n’irondaruhu mu gihugu cyacu cyiza cy’u Bufaransa. Uko byagenda kose nzatanga ikirego…Irondaruhu rihagarare.”

Iyi baruwa aba badepite bandikiwe ivuga ko bitumvikana uburyo umunyafurika ajya kwivanga mu bibazo by’u Bufaransa, ko bagiyeyo bashaka kubwungukiraho. Ivuga ko bari bakwiye kuguma muri Afurika bakayiteza imbere.

Mu magambo mabi akubiye muri iyi baruwa harimo n’ibitutsi by’uko aba badepite ari ibyana by’ingurube z’umukara, ko Hervé Berville yarokotse imihoro mu Rwanda n’andi magambo akarishye y’irondaruhu.

Berville wavukiye mu Rwanda, yavuze ko nawe hashize umwaka yakiriye ibaruwa nk’iyi nayo yavugaga abantu bamwe.

Ati “Ni ibikorwa bibi bidasanzwe, ni irondaruhu risesuye tugomba kurwanya ryibasira igice gito cy’abantu ndetse rishobora no kuba ribi kurushaho. Ubona ko muri iki gihe hari abantu batumva ko uwavukiye ahandi ndetse ufite n’irindi bara ry’uruhu yahagararira igihugu. Tugomba guhangana nabyo tukabirwanya.”

Aba badepite biyemeje guhuriza hamwe bakamagana iri rondaruhu bari gukorerwa, bagamije kwirinda no kurengera abandi benshi bahura naryo.

Berville yavuze ko bidakwiye ko umuntu acibwa urubanza harebewe ku ibara ry’uruhu rwe, idini cyangwa imiterere ye ijyanye n’igitsina. Ati “Ako si ko gaciro k’u Bufaransa.”

Hamwe n’itsinda rigari ry’abadepite ba En Marche!, Hervé Berville na bagenzi be bahisemo kwibumbira hamwe ngo bamagane iri rondaruhu.

Hervé Berville yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa, baramurera.

Ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki iherereye mu Mujyi wa Paris. Yize kandi mu Ishuri ry’Ubukungu rya Londres. Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami ryayo muri Kenya.

Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane haba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.

Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye tariki ya 18 Kamena 2017 yatsinze ku majwi 64% aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.

Ay’icyiciro cya mbere yari yasize ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Depite Jean-François M’Baye wavukiye muri Sénégal yatewe ubwoba ko azicwa
Hervé Berville yatewe ubwoba ko azicwa mu ibaruwa ivugamo ko yarokotse imihoro mu Rwanda
Lætitia Avia nawe yandikiwe ibaruwa irimo amagambo y’irondaruhu muri Werurwe 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kami 2019-01-12 17:36:08

lzmx Nawe ubaye igipfapfa ubu se uyobewe ko hano mu Rwanda hari abazungu abarabu abahinde baturusha no kuvuga I kinyarwanda no kucyandika wasanga nuyu NAGENDE ari muribo ... Gusa yanavuze ukuri kuko wamugani aba bakomoka kuyindi migabane niko tubita kandi bafite ubwenegihugu bwo mu Rwanda ariko turabavangura kandi twe batwita abirabura tukarakara kandi turi bo none nawe ugaragaje bwa bujiji bavuga ko tugira kuko ge nkisoma SMS ye nahise mubona muri ba bera bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko wowe habe no kubibona uzajye I Rwamagana , kamembe, nyamirambo , kimihurura , mu Kiyovu , butare , Gikondo hose baruzuye kuburyo hari nababaruka batazi ko babyumva bakicecekera bakarumaho none ubaye.....

2
Lzmx 2 2019-01-12 04:14:51

Uvuze ko nyina wundi yapfuye siwe uba umwishe
Nanjye nemera ko abirabura ari bi bagira ubugome bwinshi kurenza abazungu
Barangiza bakitakishwa
Bigize babandi
Ngo umwana murizi ntakozwa urutoni
Nonese nti turi abirabura??? Kubikwita se ni icyaha ni byiza ko ndi umwirabura
Kuko rero babifitemo inyungu yo kwiriza ngo ba bakoreye irindaruhu nuko cash bakazitsindira bakanezerwa no kurisha izina ryirabura
Abirabura sibo bagurishije bene wabo
Rwose keretse ni duhunduks
Kuko turi abagome abirabura kurenza abazungu

3
lzmx 2019-01-11 12:22:10

@Nagende, ugombe ube utari umwirabura tuuuu. ubaye uriwe waba uri Igipfu.

4
Rugero 2019-01-11 11:20:54

Cyokora muzamumbarize impamvu adasokoza ko uyu atari umuco wacu? naho abamuziza uruhu rwe uko rusa ngewe numva dukwiye kutabatindaho. Gusa amenye ko ibye na Macron bayarangiye atangire ace akenge aba bahungu b udukote tw umuhondo ntabwo bazabasiga

5
Inteko 2019-01-11 10:49:25

Nkawe [ Hervé Berville ] ko uri umunyarwanda, kandi mu Rwanda hakaba havugwa amahoro, kandi ko nawe ubyemera neza ko mu Rwanda hari amamhoro. Watashye ukaza kuba Depite iwanyu mu Rwanda. Urashaka iki mu mahanga?

6
Nagende 2019-01-11 06:16:10

Nonese atinya gupfa ? Azarama nkumusozi? Byari kuntera agahinda haricyo bamariye murubu bukene tubayemo....naho ibyirondaruhu ntawubirusha abirarabura. Iyo mubonye umuzungu mumwita umuzungu Cg umwarabu Cg umuhinde Cg umushinwa ... Ariko mwe babita abirabura mukababara ngo babavanguye kandi muri abirabura .. None bage babita iki ra? Babite Muhondo ,Cyatsi , kigina Cg babite Bururu? Hhh nimugende muri ibikara (abirabura) usibye nironda ruhu mugira ninde ubarusha ivangura moko ,ikimenyane, kwishongora, kwicana, ishyari, ubujiji, ubugome, ubugambanyi ..... Ntawubibarusha

7
Nagende 2019-01-11 06:11:42

Nonese atinya gupfa ? Azarama nkumusozi? Byari kuntera agahinda haricyo bamariye murubu bukene tubayemo....naho ibyirondaruhu ntawubirusha abirarabura. Iyo mubonye umuzungu mumwita umuzungu Cg umwarabu Cg umuhinde Cg umushinwa ... Ariko mwe babita abirabura mukababara ngo babavanguye kandi muri abirabura .. None bage babita iki ra? Babite Muhondo ,Cyatsi , kigina Cg babite Bururu? Hhh nimugende muri ibikara (abirabura) usibye nironda ruhu mugira ninde ubarusha ivangura moko ,ikimenyane, kwishongora, kwicana, ishyari, ubujiji, ubugome, ubugambanyi ..... Ntawubibarusha

8
APM 2019-01-11 05:11:45

Je souligne que ça n’a rien avoir avec le racisme!!!! ATTENTION
Bcq de députes de cette partie politique ont récemment reçu des menaces de morts y compris bcq de blancs.
Ce n’est que le mauvais programme politique du nouvel gouvernement.....

9
rubaita athanase 2019-01-11 04:36:18

Nibakomere : kuberako n’uri inyuma yigihugu ;kwi isoko ntibagirana.Kuko kimuzirikana.

10
kb 2019-01-11 02:48:26

Depite ku ifoto ya kabiri kuki adasokoza?! Nabyo bishobora kumugaragaza nabi...

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza