IGIHE

Uburakari ku itabaro, imvano y’urugamba Musenyeri Birindabagabo yatangije ku biyobyabwenge

9 14-01-2020 - saa 09:27, Ferdinand Maniraguha

Hari ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2006 ubwo ibihumbi by’abakirisitu hirya no hino mu Rwanda bari mu nsengero no muri za Kiliziya, bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu mu byishimo ngarukamwaka bya Noheli.

Mu Karere ka Kayonza, kuri Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda naho ibintu byari byashyushye, Musenyeri Alexis Birindabagabo n’abakirisitu be bishimiye ko umwana w’Imana yabavukiye.

Ku rundi ruhande, Rwagitima mu Karere ka Gatsibo bari mu gahinda nyuma y’uko umusore umwe wigaga mu mashuri yisumbuye, yishwe na bagenzi be kuri iyo Noheli.

Abageze mu nzu uwo musore yiciwemo na bagenzi be, basanzemo ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi abo basore bari biriwe basangira.

Musenyeri Birandabagabo agishyira ibishura hasi bamubwiye iyo nkuru y’incamugongo, bamusaba kujya kwifatanya n’abasigaye no guherekeza uwatashye.

Mu kiganiro na IGIHE, Birindabagabo yavuze ko ibyo bintu byamuteye ‘umujinya’ agatangiza intambara n’ubu itararangira, yo guca ibiyobyabwenge mu Rwanda, rukaba igihugu cya mbere mu mateka giciye ibiyobyabwenge ku butaka bwacyo.

Ati “Icyanteye umujinya cyane, twari twiriwe mu byishimo bya Noheli, reba rero wiriwe mu buzima bwo kuvuka bakakubwira iby’urupfu kandi urupfu rutari ngombwa. Nagezeyo ndebye ukuntu umuryango we ubabaye, ndebye n’ukuntu imiryango ya bariya bana bamwishe bagiye kujya mu gihome nayo ibabaye, navuye Rwagitima […] amahirwe ni uko nari mfite umushoferi, sinari kwigeza i Gahini.”

Mu Ukuboza 2017, Minisiteri y’Urubyiruko yatangaje ko urubyiruko rusaga ibihumbi 16 mu Rwanda rukoresha ibiyobyabwenge. Ubwo aho ntibabariyemo n’abakuru babikoresha.

Musenyeri Birindabagabo amaze amezi atandatu ari mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 23 ayobora Diyosezi ya Gahini.

Nubwo yahawe ikiruhuko yanze kwicara, akomeza ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko avugurura uburyo yabikoragamo, byanatumye mu mpera za 2019, asohora igitabo ‘Goliyati Araguye’, gikubiyemo inzira zo kurwanya ibiyobyabwenge.

IGIHE yamusanze ku Kacyiru ku cyicaro cy’Umuryango Moucecore yashinze mu 1992, ufasha abaturage mu ngeri zitandukanye.

Imbere y’ibiro bye byitegeye imiturirwa yo mu mujyi rwagati n’ibinani by’icyatsi ahahoze i Kiyovu cy’abakene, Birindabagabo yabwiye umunyamakuru ko intambara y’ibiyobyabwenge yatangije “Ntawe ushobora kunyumvisha ko bidashoboka”.

Ni intambara yananiye ibindi bihugu ndetse mu bihugu nk’ibyo mu Majyepfo ya Amerika, ahari aho Leta zananiwe, aho abacuruza ibiyobyabwenge bafite amafaranga aruta aya Leta kugeza ubwo bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi buzabafasha ngo ubucuruzi bwabo busagambe.

Mu ishati y’igitenge, umusatsi urimo imvi zitangiye kuba uruyenzi, azunguza igitabo ‘Goliyati Araguye’ mu ntoki ze, Birindabagabo yahamirije umunyamakuru ko ibiyobyabwenge mu Rwanda gucika bishoboka.

Ati “N’u Rwanda dushobora kuba igihangange, tukaba Dawidi tukica Goliyati. No mu gitabo nanditse ko nemera ko guca ibiyobyabwenge mu Rwanda bishoboka, mvuga impamvu zabyo.”

Yatangaje ko ibiyobyabwenge bizacika mu 2018, ubu turi mu 2020

Kuvuga biroroha ariko gukora bikaba ibindi. Buri munsi Polisi isohora inkuru zivuga ku bantu bafatanywe ibiyobyabwenge, baba ababicuruje n’abafashwe babinywa.

Si kera, ejo bundi tariki 5 Mutarama 2020 Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe umukecuru w’imyaka 88 n’umuhungu we bafite udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi bine.

Musenyeri Birindabagabo yemeza ko hashyizwemo ingufu ibiyobyabwenge byacika mu Rwanda

Muri Kamena 2018, ubwo yari mu kiganiro “Intambwe iganje” kuri Televiziyo Rwanda, Musenyeri Birindabagabo yavuze ko umwaka wa 2018 wagombaga kurangira ibiyobyabwenge bitakibarizwa mu Rwanda, nyamara mu 2020 ibiyobyabwenge biracyahari.

Birindabagabo yongeye kubwira IGIHE ko byari gushoboka kandi bishoboka, ko ibiyobyabwenge bicika, ahubwo ngo abantu bamutabye mu nama.

Ati “Abantu mwarantereranye, ko atari njye se uzabirangiza! Reka njye mvugisha ukuri, hano mu gitabo nabyanditsemo! Ni uko dutererana Polisi, abashinzwe umutekano ugasanga turabagora. Tuba tubazi neza bariya babicuruza, ariko ugasanga turabakingira ikibaba.”

Birindabagabo yemeza ko “Abanyarwanda duhagurukiye rimwe twese, nka Minisitiri w’uburezi yanditse urwandiko rumwe gusa, akandikira ibigo byose ko bagomba gushyiraho amatsinda arwanya ibiyobyabwenge, kandi ko ibiyobyabwenge nibifatirwa mu mashuri inzego z’ubuyobozi zizabibazwa, uribwira ko byazongera gusubira mu mashuri? Ni gute umuntu yengera kanyanga mu mudugudu akayicururizamo, umuyobozi w’umudugudu atamuzi? Uwo ntaba agomba kubibazwa wenyine, baba bagomba kubibabaza n’umuyobozi w’umudugudu. Abaturage bo ntibaba babizi?”

Urugamba Birindabagabo amazemo imyaka 14 yemeza ko azarutsinda nashyigikirwa na buri wese.

Uyu mugabo avuga ko amahirwe u Rwanda rugifite ari uko abacuruza ibiyobyabwenge batararusha imbaraga Leta, gusa ngo bidafatiwe hasi hari igihe kubica byazagorana.

Ati “Ni nayo mpamvu mvuga ko iki ari cyo gihe cyo guca ibiyobyabwenge kuko ntawe uzi, ngo bucya bucyana ayandi. Uko ba bantu bagenda babona amafaranga, niko bagenda bagira imbaraga, niko bayatangamo ruswa , niko bagenda bagira abandi bigarurira hirya no hino, bakazagera aho bacengera mu nzego zose.”

Ubushakashatsi bwigeze gukorwa na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubuvuzi, bwerekanye ko 52.5 % by’urubyiruko rukoresha nibura ikiyobyabwenge rimwe mu buzima bwarwo.

Bwagaragaje ko nibura umuntu umwe muri 13 mu Rwanda aba yarabaye imbata y’inzoga, umwe muri 20 yabaye imbata y’uburozi bwa nicotine (buba mu itabi), naho umwe muri 40 aba yarabaye imbata y’urumogi.

Ni imibare itagaragaza cyane abanywi b’ibindi biyobyabwenge byeze mu Rwanda kuri ubu nka Héroïne cyangwa mugo kuko bwakozwe mu 2012.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dodo 2020-01-16 15:36:32

Muby’ukuri ubushake burahari kuko natwe biratubangamira,
Reba nawe, bivugwa ko iyo umuntu akunywereye itabi iruhande, rikwica/rikugiraho ingaruka kurusha wawundi urimo kurinywa.
Ese nk’iyo umuntu agiye mu kabari akanywa icupa rimwe, abiri, atatu, ane, atanu, harya ubwo aba yica inyota??
Hari abantu bumva ko ibiyobyabwenge ari kanyanga, urumogi na biriya bindi nka mugo, itabi n’izo za heroine nyamara ibyo ni ku rwego rwo hejuru kuko niba ikiyobyabwenge ari ikintu icyaricyo cyose kigera mu mubiri kikaguhindurira imigirire, imyitwarire n’imitekerereze kuki hari ibyo dusiga inyuma?

Ikindi usanga kugira ngo bigabanyirizwe ubukana bihabwa andi mazina: ngo akantu, umuti ndetse n’ibindi..
Ubushake burahari ahubwo usanga kuko bwa bwenge bwamaze kuyoba umuntu atumva!
Twese dufatanyije birashoboka, na nyakatsi ariho habaga ubuzima bw’abantu zaribagiranye nakanswe ikintu umuntu yareka ntagire icyo aba!!

2
Alice 2020-01-16 13:58:22

Mgr tukuri inyuma! Nkuko tubizi ngo uwari sawuri yahindutse pawulo ntago dushidikanya ko ibiyoyabwenge byaba amateka nka nyakatsi mu Rwanda! Gusa koko bisaba imbaraga za buri wese cyane cyane imiryango itegamiye kuri leta ndetse nabaturage muri rusange gutanga amakuru ku gihe ndetse nubukangurambaga buhoraho.....ubunditukagira igihugu kizira ibiyobyabwenge

3
Dianah 2020-01-16 13:23:04

Yego rwose nanjye ndemeranya na Musenyeri icya mbere ni ubushake n’ umuhate abantu bashyiramo kugirango ibiyobyabwenge bishire. Kuri nge numva urubyiruko hagati yabo bareka kujya baryanirana inzara bagenzi babo bafata ibiyobyabwenge ahubwo abazima barimo bafata iya mbere bagakora ubukangurambaga muri bagenzi babo kandi haricyo byatanga.

4
HABYARA JDD 2020-01-16 11:50:55

Nyakubahwa Musenyeri Wacyuye igihe,rwose turakwemera kugitekerezo kiza wagize kandi koko kuva aho ubitangirije igihugu cyatangiye kubirwanya kuko ibyinshi byaramenwe kugeza nubu, abanywatabi basigaranye ipfunwe ntibacyanduza abantu muruhame, inganda z’amatabi zarahagaritswe abanyarwanda benshi ubu ibihaha byaruhutse uburozi bwitabi, Abacururuzi b’urumogi ubu barahigwa bukware bararaye ntibiriwe. Courage tukurinyuma ahari wenda igihugu cyacu cy’agira amahoro abanyarwanda tukabana mumahoro. Imana iguhe Umugisha.

5
Passy 2020-01-15 08:55:12

Dufite abantu bafite ubushake nk’ubwa Musenyeri twarandura burundu ibiyobyabwenge. Kuba duhishira ababicuruza ari nabo batumariye abana n’ababyeyi ni kimwe mu mbogamizi, uretse ko n’ubundi iminsi y’umujura ari 40... Musenyeri turi kumwe muri uru rugamba!

6
umusomyi sarah 2020-01-14 11:44:34

Nanjye nunze mu rya Musenyeri, hari aho ugera mu cyaro agahinda kakakwica aho ugasanga abantu babyimbye udutama, imisatsi yaracuramye kubera kunywa urwagwa rw’urukorano bita igikwangari ruba rurimo isukari bita pakimaya. Nubwo bavuga sida n’izindi ndwara, igikwangari kizahitana benshi mu myaka iri imbere kuko ntibashaka kukireka.

7
rutembeza andrew 2020-01-14 09:17:58

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible ivuga ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

8
Salus 2020-01-14 08:32:43

Yewe, Birindabagabo, ndumva nawe yarabaye nkawa mugabo wirariye avuga ngo azikorera isi, yarangiza akabanga ingata nini yarangiza akabwira umwami ngo amuhe abantu bamuhenurira akayikorera.
None nawe ngo twaramutereranye? Yewe, umugabo ajye yiyemeza icyo ashoboye pe!

9
HABYARA JDD 2020-01-14 08:29:31

Ahaaa,murabeshyera erega ikiyobyabwenge cyambere ni sous mbiligi ziri mumitima yabantu. Akayoga nomubindibihugu karanyobwa ariko ntawugambirira kwica nokwisiga amaraso yumuntu. Rwagitima subwambere bivugana umuntu kuri Noheri Urugero Nurwuwitwa Binama Emmanuel benshi baramwibuka.

Kwamamaza