Uganda yanze gukuraho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiyeyo

20 11-01-2018 - saa 08:01, Rabbi Malo Umucunguzi

Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 yarangiranye na tariki 31 Ukuboza 2017, icyo gihe Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (Midimar), yatangaje ko icyo cyemezo cyasize Abanyarwanda bagera ku 16 000 bambuwe ubuhunzi.

Uwo mwanzuro wari usobanuye ko bakuririweho imfashanyo bahabwaga, bamburwa uburenganzira nk’impunzi ndetse ibihugu bibacumbikiye bisigarana uburenganzira bwo kubafata nk’ababibamo bitemewe n’amategeko.

Nyuma y’iminsi 10 uwo mwanzuro utangiye kubahirizwa, Uganda yatangaje ko impunzi ziri muri icyo gihugu zitazakurirwaho iyo sitati, kuko ifite 18 000 ndetse zikomeje kwiyongera, ahubwo ngo yatangiye kureba uburyo bamwe bazahabwa ubwenegihugu.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku mpunzi muri Uganda, Musa Ecweru, yagiranye na BBC, yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwahita ruvanaho sitati y’ubuhunzi.

Yakomeje agira ati “Byari kuba bisobanuye ko sitati y’ubuhunzi ivanweho iyo u Rwanda ruba rutagisigaranye impunzi n’imwe mu gihugu icyo aricyo cyose ku Isi. Bivuze ko zari kuba zatashye zose cyangwa izisigaye zigahabwa ubwenegihugu bw’ibihugu zirimo.”

“Ukuri guhari ni uko n’ubu tuvugana hari abantu barimo bahunga u Rwanda nk’impunzi nshya, turetse n’iza kera mu 1959 cyangwa mu 1990, dukomeza kwakira abantu basaba ubuhunzi muri Uganda no mu bindi bice by’Isi kuko batinya uburyo ibintu bimeze iwabo, batinya gutotezwa.

Minisitiri Ecweru yavuze ko muri Uganda hari Abanyarwanda bahungiyeyo bagera hafi ku 18000 bityo ngo si bake, ku buryo ahubwo basanga hari inzira zirambye.

Yakomeje agira ati “Ni uko izo mpunzi zakwimurirwa mu kindi gihugu, iya kabiri ni uko zasubira mu gihugu cy’amavuko.”

Ku ngingo y’uko impunzi zasubira mu gihugu cyazo, uyu muyobozi yavuze ko hari Abanyarwanda bafashijwe gutaha, ariko kubera ko Uganda yasinye amasezerano mpuzamahanga yo kurengera impunzi, umuntu atahuka ku bwe ku buryo nubwo yamara imyaka ijana, kumujyana iwabo ku ngufu bitemewe mu mategeko.

Yakomeje agira ati “Inzira ya gatatu ni ukubaha ubwenegihugu. Aho rero Uganda niyo yavuga ngo ko babaye hano, ndetse bamwe bavukiye hano, reka tubagire Abanya-Uganda. Icyo kibazo rero kirimo kirigwa, gifata inzira ndende kuko gica mu nama y’abaminisitiri kikabona kujya mu Nteko Ishinga Amategeko”

“Twakinyujije bwa mbere mu nama y’abaminisitiri ariko twasabwe kugira ibindi twongeramo, gukomeza gukora ubushakashatsi, bityo kivanwa mu mwaka ushize, gishyirwa muri uyu mwaka.”

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko nta mpamvu zikiri mu Rwanda zituma abaturage barwo bari mu mahanga bakomeza kwitwa impunzi, ari nayo mpamvu sitati yabwo yavanweho.

Guverinoma ya Uganda itangaje ibi mu gihe havugwa umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, bishingiye ku banyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Ayo makuru agahurirana n’agenda ashyira mu majwi imigambi yo kwinjiza impunzi ziri muri icyo gihugu, mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bikavugwa ko bigirwamo uruhare n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, CMI.

Ibindi bihugu byubahirije kuvanaho sitati y’ubuhunzi

Ibihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda nka Congo Brazaville, Zambia, Mozambique n’ibindi, byamaze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi ndetse Abanyarwanda bakomeje gushakisha uburyo bwatuma bubahiriza amategeko.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Midimar yakiriye Abanyarwanda bahagarariye abandi muri Mozambique basobanuriwe uburyo butandukanye abakiri mu buhunzi babona ibyangombwa by’u Rwanda bibafasha gutahuka cyangwa gutura mu bihugu barimo atari impunzi

Abo Banyarwanda batari bafite amakuru ahagije y’uburyo babonamo ibyangombwa, baje gusobanuza mu Rwanda uko babigenza, bakazasubirayo kuri uyu wa Kane bashyiriye ubutumwa bagenzi babo.

Ifoto igaragaza impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda ubwo zatahukaga mu gihugu mu 2009 zivuye mu nkambi ya Nakivale
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku mpunzi muri Uganda, Musa Ecweru, yatangaje ko Uganda idashobora gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bayihungiyemo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
rutagengwa 2018-01-16 09:11:42

There should be no confusion at all, the Cessation Clause and with removal of the refugee status is particularly for Rwandans who were refugees seeking asylum between 1959 to1998.

2
shalom 2018-01-12 11:06:21

nabo ni abanyarwanda di!

3
Coco 2018-01-12 02:11:30

Museveni has lost it this time. He has been stuck in the 80s, no wonder whenever he wants to show his achievements he refers to 80s and sometimes back to 60s. But the truth of the matter is the once admired mzee is on the backward trajectory. Now he wants to drag Rwanda into this as he does not want to be embarrassed. He feels guilty when he looks at the once Bagwira, Abapakasi, Baraaro who were only known to work for food now attracting admiration from all over the world. His influence in the region has been shrinking over time and finds the only option to redeem himself is to bring back Rwanda where him and his inner circle think it belongs...back to ruins. In keeping Rwandans as hostage in refugee camps he aims to get bargaining power over Rwanda. Whenever opportunity arises, to recruit them and use them against their fellows. However, this is way obsolete. Our mzee should style up before he loses the little respect Rwandans had reserved for him. He should remember Tanzania helped Uganda to topple Amin but the country doesn’t go all over arrogantly praise singing this. It’s time Uganda knows Rwanda is a sovereign nation with people of AGACIRO!!!

4
Kanamugire 2018-01-12 00:41:03

None se ko bitumvikana? Ubuhunzi buriho kandi buzahoraho. Ntago umuturage yahunga Leta, maze iyo leta nirangiza ibe ariyo ifata iya mbere mu kumucyura kandi icyamuteye ubwo buhunzi kigihari

5
tuzi ukuri 2018-01-11 23:39:29

Umva harikintu nibaza muriyiminsi ESE IBIHUGU BYOSE DUTURANYE(UGANDA,BURUNDI,TANZANIA,CONGO)byose niko bitubanira nabi?cg nitwe twabibaniye nabi?oya harabantu mbona mutanga ibitekerezo byuzuye ukubogama gukabije,ibihugu duturanye twari inshuti hubwo leta yacu yashatse kubitwara nkuko idutwara kdi twebwe nukontakundi twagira ntamuntu wizera undi murwanda kabone nuwakubyaye ibi byo kuneka no kutizerana niby byagiye biduteranya nabaturanyi kuburyo icyitwa umunyarwanda baziko ari maneko niyo utaba uzi niyobigana.iyosura niyo yatumye buri gihugu duturanye kitwanga ndetse n’ubuhemu.ese kuki ubuyobozi bwacu bubaho bwikanga?byanga bikunda niba bufite ukuri Imana izaturinda arko niba harabarengana rwoseizanabata

6
Bagabo 2018-01-11 13:37:06

@Sitati ngo bakeneye ingando mumyumvire? yewe koko inyiturano niyo nyine.

7
Musafiri 2018-01-11 13:20:13

UGANDA IMANA IKOMEZA IBAHE IMIGISHA KUKO KUBONA ARIBO BAZI IKIBAZO CYABANYARWANDA ARIKO NTAKIBAZO NABO BAKOMEJE KUTUGAMBANIRA NABO HARIGIHE IMANA YABAKOREREMO

8
bernard 2018-01-11 11:26:36

abimukira as?

9
Toto 2018-01-11 06:59:15

Ariko sitati nawe ndabona utari shyashya nawe ukenewe kuzamurwa mu myumvire. None c niba wemera ko uwahunga iki gihe icyo kemezo kitamureba utekereza ko igituma ahunga kitazatuma na wa wundi wa 59 nawe yakongera guhunga? Kereka niba wemeza ko hari abaturage bamwe bafite ibibazo byihariye bigomba gutuma bahunga hakaba abandi bari safe bo bitazageraho abo akaba aribo bagomba gutaha.
Muri make niba ari icyemezo nikirebe bose byemezwe ko nta mpamvu yo gutuma ubuhunzi bubaho.Ubundi bose batahe. Ariko nkanibaza impamvu twarinda guhemukira bene wacu ngo bicwe ninzara abandi bafungwe, bameneshwe mu gihe tuzi ko nta gihugu kidafite abagihunze ku mpamvu zinyuranye. Ese ni izihe nyungu dufite mu kumeneshwa no kugirirwa nabi? Ese byo ni iki duhomba mu kuba umuntu yakwiyita impunzi niba abona aho ari bimufasha mu iterambere rye? Sitati niba ubasha kubona ibisubizo wamfasha kuko hari byinshi ntarasobanukirwa. Urakoze

10
john 2018-01-11 05:30:00

ubushomeri buratuma twese tuba impunzi kubera kujya gushaka akazi no gukor ubushabitsi mu bihugu bya mahanga rero ndumva kwitwa impunzi ku munyarwanda bitazashira

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza