Ubushinjacyaha bwanze icyifuzo cya PAC cy’uko abaketsweho ibyaha bajya bafatirwa mu Nteko

7 12-02-2018 - saa 15:15, Ferdinand Maniraguha

Ubushinjacyaha bukuru bwanze icyifuzo bamwe mu badepite baherutse gutanga, basaba ko abayobozi baketsweho ibyaha bya ruswa byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bajya batabwa muri yombi mu gihe bitabye Komisiyo y’Inteko Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta (PAC).

Mu Ukwakira umwaka ushize ubwo PAC yagezaga ku Nteko rusange y’abadepite isesengura yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya 2015/2016, mu myanzuro yatanze harimo uwavugaga ko umuyobozi uketsweho ibyaha bya ruswa wayitabye yajya ahita atabwa muri yombi.

PAC yasobanuye ko ibyo bigamije kwirinda ko hari abagenda bagasibanganya ibimenyetso.

Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe mu nteko icyo gihe, bamwe bagaragaza ko byaba bihabanye n’inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko, abandi bagaragaza ko byaba ari byiza.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga rwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere hatangizwa icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko icyifuzo cy’abadepite kitashyirwa mu bikorwa hagendewe ku mategeko ariho ubu.

Mutangana yavuze ko ubusanzwe raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta itagamije iperereza ku byaha, icyakora ngo bayifashisha bacukumbura ibimenyetso byisumbuye.

Ati “Ntabwo iyo ari raporo yo gukurikirana ibyaha (criminal investigation), ni raporo y’igenzura. Kwemeza ko iperereza ritangira bikorwa n’umugenzacyaha n’umushinjacyaha. Hari ubwo ibintu bigaragara muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta byerekana ko imari y’igihugu itakoreshejwe neza, ariko ntabwo yerekana ijana ku ijana ibigomba kuba bigize icyaha. Ibigaragara ko ari ibyaha nibyo tureba.”

Mu bushinjacyaha bukuru no mu bugenzacyaha bukuru hari amashami abiri ashinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu harimo n’ibyagaragye muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Mutangana yavuze ko akurikije izo nzego zihari, uburyo zikora n’amategeko ahari, ngo nta wundi ufite inshingano zo gukora iperereza ku cyaha.

Ati “Njye kugeza ubu amategeko yacu uko ateye, inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’izindi nzego itegeko ryahaye ububasha bw’ubugenzacyaha, ari bo bashobora kwemeza ko umuntu afatwa, agafungwa. Ntabwo ufata umuntu ngo utangire ukore iperereza, ukora iperereza wamara kugera ku rwego unyuzwe ukabona gufata umuntu cyangwa ntunamufate ukamukurikirana ari hanze.”

Icyakora Mutangana yavuze ko hari aho biba ngombwa ko umuntu uketsweho ibyaha ahita afungwa iperereza rigakorwa nyuma, gusa ngo bikorwa ku byaha bikomeye aho umuntu ashobora guhita acika ubutabera.

Yongeyeho ati “Sinshaka kuvuga ko icyo gitekerezo ari kibi, ni byiza ariko bigakurikiza uburyo bwateganyijwe n’ amategeko tugenderaho. Kugeza ubu ntabwo uburyo bwo gukurikirana ibyaha dufite mu gihugu buteganya ko umuntu yafatirwa ku Nteko Ishinga Amategeko kubera ko PAC ifite ibyo ibona. Ifatwa n’ifungwa kugeza ubu byahariwe abagenzacyaha, n’abashinjacyaha kandi uko bikorwa kugeza ubu ntacyo bitwaye.”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yamuritswe ku wa 3 Gicurasi 2017 igaragaza ko umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2016, miliyari 1.6 Frw yarasesaguwe; miliyoni 590 Frw zikoreshwa nta nyandiko zitanga uburenganzira; miliyoni 906 Frw ziranyerezwa naho miliyari 1.5 Frw muri miliyari 1.6 Frw zagaragajwe muri raporo zo mu myaka ya mbere ntiziragaruzwa.

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko gufatira abaketsweho ibyaha mu Nteko byaba bitubahirije amategeko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Karamaga Jeanine 2018-02-13 05:02:27

Umusaza yiyambaje umuturanyi warufite abahungu boneshaga mukwe maze umuturanyi ati> "Kandi arinjye uboshya ga!"

2
Rukaka 2018-02-13 03:56:37

Ndabona ibyo Umushinja cyaha Mukuru yavuze aribyo rwose. Ahubwo umuntu yakwibaza kuri uwo Mudepite watekereje kwica amategeko nkaho ataribo bayashyiraho.
Icyo mbona cyagasuzumwe n’Inteko nuburyo amategeko yahinduka aho umuntu ucyekwaho icyaha atazajya afatwa nkaho afite icyaha kugeza aho urukiko ruzemeza ko afite icyo cyaha. Ibi ndabivuga cyane ko hari ushobora kurengana kandi ugasanga n’akazi aba yakoraga gahita gahabwa undi muntu kubera itegeko risa naho riba ryamuhannye mbere yuko aburana.

3
Ben 2018-02-12 14:53:25

Ahubwo njye mbona mugihe bagize abo bakeka,bashobora kuba bashyize mukato ibyangombwa byabo byinzira ndetse n’imitungo yabo ikaba ifatiriwe mugihe bagikora iperereza bikazafungurwa mugihe basanze ntacyaha kibahama kuko nanone ntabwo twashyigikira abanyereza cg bagasesagura umutungo wa leta ngotwirengagizeko uwomutungo ubawaravuye mumitsi yabaturage mugihe haba hari nababuze ahobaba , abifite imirire mibi,abana birukanwa mumashuri nibindi abandi bapfusha ubusa cg binezeza mwabyabyuya abaturage babize bashaka kwiyubakira igihugu nyamara ntibabigereho bitewe nabo babyiba

4
Manzi 2018-02-12 09:37:54

Ariko njya nkemanga ibitekerezo bya bamwe, ubu se koko tuvuge uwatanze igitekerezo gisimbuka urwego rw’ubugenzacyaha atazi procedure (?) cg buriya ni rubanda ruba rwatumye

5
SF 2018-02-12 08:59:38

Nibyo,Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco ni byiza kuhagarara ku cyemezo nkiki.

Burya iyo ukeka umuntu ho icyaha aba atarashinjwa icyo cyaha niyo mpamvu usanga abatazi amategeko bihutira kutanga ibihano nkibi ukazarangiza iperereza usanga waribeshye cg harabyemo akagambane.uwo muntu wafunze icyo gihe arenganurwa gute?

NB.Itegeko riteganya ko umuntu yitirirwa icyaha iyo urukiko rwanzuye ko ibimenyetso byashingiweho byerekana ko ari umunyabyaha.urubanza rukasomwa.

6
mahoro jack 2018-02-12 08:50:39

Yewe ndabona buri wese yifuza ububasha bwo gufunga bagenzi be, ikibazo ariko nuko n’uwo bafunze nyuma bagasanga arengana ntaho abariza, nyuma yo guteshwa agaciro no gutukwa na rubanda mu bitangazamakuru, tutibagiwe no gutakaza akazi kari kamutunze. Sinshyigikiye ibisambo ariko amategeko akwiye kurinda abantu za munyangire na munyumvishirize!

7
byumvuhore 2018-02-12 08:11:46

urakoze bwana mushinjacyaha, wize amategeko pe! gufatira umuntu muri PAC sibyiza, nibyo umugenzuzi mukuru wimari aba yagaragaje nkamakosa haruburyo bikorwaho iperereza, ntabwo rero wafata umuntu icyaha kitaramuhama.
urakoze Bwana kandi ntuzarenganye uwariwe wese. uko abanyabyaha bafatwa ubu kurahagije nta gufatirwa muri PAC bikenewe rwose, muri PAC batumizwa kwisobanura sugufatirwa.

Kwamamaza