IGIHE

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abafatwa ku ngufu bari mu batuma ubutabera bubageraho butinze

1 10-09-2019 - saa 13:50, Iradukunda Serge

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, agaragaza ko kuba abafatwa ku ngufu badatanga amakuru cyangwa bakayatanga bitinze biri mu bituma badahabwa ubutabera ku gihe nk’uko byakagombye.

Imibare igaragaza ko muri 2018 abana b’abakobwa barenga 19 000 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda bavuye ku bihumbi 17 000 mu 2017.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ikigero cyo kuregera ibyaha byo gufata ku ngufu kikiri hasi bikaba bituma bamenya amakuru batinze ndetse n’ubutabera bugatinda gutangwa kubera kubura ibimenyetso.

Ati “Ku bantu barega ntago biragera ku rwego rwiza kubera ko rimwe na rimwe tumenya ko icyaha cyakozwe nyuma y’amezi menshi. Nk’igihe uwakorewe icyaha atwite bituma bitoroha guhita ibimenyetso ubushinjacyaha bukeneye biboneka bigasaba ko dutegereza ko umwana avuka tugafata ibizami bya ADN kugira ngo turebe niba ukekwa hari aho ahuriye n’uwo mwana w’uwakorewe ihohoterwa”.

Mutangana yavuze ko uburyo iki cyaha giteye n’uburyo gikorwa nabyo biri mu bituma kugikurikirana bigorana.

Ati “Iki ni icyaha gikorerwa mu bwihisho kuko ntushobora gusanga umugabo ari gufata umugore ku muhanda. Imiterere y’iki cyaha nayo iragoranye ariko nagirango mbizeze ko hari gushyirwaho ingamba cyane cyane mu kurega”.

Imibare y’abakekwa, abari mu nkiko ndetse n’abahamijwe ibyaha by’ihohotera igenda izamuka, aho hagati y’umwaka wa 2016 na 2017 bari 2500 naho hagati y’umwaka wa 2017 na 2018 bari 3100 ubu aho uyu mwaka ugeze bakaba ari 4000 nk’uko umushinjacyaha mukuru yabigaragaje.

Mutangana yavuze ko nubwo guhabwa ubutabera bishobora gutinda kubera kubura ibimenyetso bitavuze ko budatangwa.

Ati “Igihe cyose ibimenyetso byabonetse turakurikirana mu buryo bw’amategeko, nkaba navuga ko ubutabera butangwa nubwo bisaba igihe kugira ngo hakusanywe ibimenyetso kuko ibi ni ibyaha bikorerwa mu bwihisho”.

Nubwo iyo abantu bumvise gufata ku ngufu bumva abana b’abakobwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari n’ikibazo cy’abana b’abahungu nabo bahohoterwa nubwo imibare yabo bo atari myinshi.

Mu myaka itatu hagaragaye ibibazo 40 by’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa bagafatwa ku ngufu.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana avuga ko hari ubwo abafashwe ku ngufu batorohereza ubutabera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ka 2019-09-10 10:07:07

Niba udashobora kurengera no kurinda abanyantegenke/abana icecekere. Ibyo gutabga amasomo ku wahohotewe byihorere ntawe uzakuveba ariko inshingano zizakugaya. murakoze

Kwamamaza