IGIHE

Ubushakashatsi bwagaragaje iby’ingenzi umubyeyi yakorera umwana bigakangura imukurire y’ubwonko bwe

4 10-06-2019 - saa 18:14, Evariste Nsengimana

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ibintu by’ingenzi ababyeyi bakorera abana babo bikagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubwonko bw’abana, cyane cyane abakiri munsi y’imyaka itatu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku babyeyi bo mu Karere ka Ngororero bitabiriye n’abataritabiriye ibiganiro bifasha mu gukangura imikurire y’ubwonko, hagamijwe kureba icyo byatanze.

Bwakozwe n’umuryango urengera abana ‘Save the Children’ ku bufatanye n’umuryango Umuhuza n’ikigo giharanira iterambere ry’imyigire (Institute of Developments Studies), bumurikwa kuri uyu wa 10 Kamena 2019.

Bwagaragaje ko ababyeyi bafashije abana babo mu bikorwa birimo kubaririmbira, kubabwira inkuru, gukina n’ibipupe, gusoma no kumenya amazina y’ibishushanyo byagira uruhare rukomeye mu gukura k’ubwonko bwabo.

Abagore bo muri aka karere babonye ubumenyi bw’ibanze mu gukangura imikurire y’ubwonko bw’abana, babafashije ku kigero cya 41% ubagereranyije n’abatarayabonye naho ababonye ubwisumbuyeho batanze umusaruro ku rugero rwa 52% ugereranije n’abatarabuhawe.

Abagabo babonye amahugurwa y’ibanze byongereye ubumenyi bw’abana babo mu kwiga ku rugero rwa 81% ku bahuguwe mu gihe gito mu gihe abahuguwe mu gihe kiringaniye batanze umusaruro ku rugero rwa 32%.

Mu cyegeranyo giherutse cya Save the Children cyashyiraga u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba no ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kwita ku buzima bw’Abana.

Umuyobozi w’Iterambere ry’Ibikorwa muri Save the Children Rwanda, Sofia Cozzolino, yavuze ko ‘Imyaka itatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari iyo kwitabwaho mu gutegura ahazaza h’umwana.

Ati “Muri iyi myaka nibwo ubwonko bw’umwana bukura cyane kandi bukaba bwahinduka. Kunanirwa kwita ku mikurire y’ubwonko bufite ubuzima bwiza bishobora gutera ingaruka z’igihe kirekire.”

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Dr Anita Asiimwe, yavuze ko nubwo ababyeyi bafite inshingano nyinshi badakwiye kubura umwanya wo kwita ku bana kuko ‘imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umuntu niyo iba imugize ubuzima bwe bwose’.

Umwe mu babyeyi bitabiriye ibiganiro byagendeweho hakorwa ubushakashatsi, Abdul Kalim Ndimurwango, yavuze ko atari azi ko umwana akeneye urukundo rw’umubyeyi mu gihe akiri no mu nda ya nyina.

Ati “Si njye njyenyine, n’abandi babyeyi benshi ntibabizi, by’umwihariko abagabo. Mu mahugurwa, twize ko kwita ku mwana bitangira akiri mu nda ya nyina”

Ubu bushakashatsi bwamuritswe mbere y’uko haba Inama Mpuzamahanga ku mikurire y’umwana izaba ku ya 11-12 Kamena.

Izitabirwa n’impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye, aho bazungurana ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi bw’imikurire y’abana, haba ubwakorewe mu bihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), ryagaragaje ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo, imyitwarire ari 63%.

Abari bitabiriye umuhango wo kumurika ubwo bushakashatsi
Dr Anita Asiimwe, yavuze ko nubwo ababyeyi bafite inshingano nyinshi badakwiye kubura umwanya wo kwita ku bana

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kajongi Jean Bosco 2019-06-13 23:19:51

Hali ikindi cyakwitabwaho m’ukugwingira kw’Abana hali icyitwa KARANDE , indindiza abana wabareba ugasanga afite ikibazo cyimilire kandi ababyeyi be bifashije . Abayobozi babishinzwe bazarebe icyo cyintu , cyane cyane ko usanga Umwana ntakindi ashobora gufara uretse ibere gusa . Iy’ajyeze kwa Muganga wakizungu baramupima bakabura indwara umwana akazingama . Icyo kibazo nkunda guhura nacyo iyompamvu nifuje gutanga igitekerezo uwifuza kumenya ko ibyo mvuga arukuli yanshakira kuli iyi aderese ikulikira : KAJONGI JEAN BOSCO tel 0788525418 /0728525418 /0783724737 [email protected] , murakoze .

2
Kamikaze Emeline 2019-06-11 13:07:16

Icyo ikintu cyo kogosha abana ku amashuri umenya kiri hose,gusa gisa nikirigukwirakwiza indwara munama nkibihushi,kandi nizindi zirashoboka kuko ntihizewe isuku ikorerwa imashini zifashishwa mukogosha,maze Ababa baranakubitwa iyo biyogosheshereje ahandi hatari ku ishuri,nka Kinihira hari umwarimu wabwiye abanyeshuri ko kwiyogosheshereza ku ishuri ari itegeko ko uzajya yiyogoshesha ahandi azajya atanga andi mafaranga ku ishuri.ibyo ibintu bikwiye guhagurukirwa.

3
Kamikaze Emeline 2019-06-11 13:07:15

Icyo ikintu cyo kogosha abana ku amashuri umenya kiri hose,gusa gisa nikirigukwirakwiza indwara munama nkibihushi,kandi nizindi zirashoboka kuko ntihizewe isuku ikorerwa imashini zifashishwa mukogosha,maze Ababa baranakubitwa iyo biyogosheshereje ahandi hatari ku ishuri,nka Kinihira hari umwarimu wabwiye abanyeshuri ko kwiyogosheshereza ku ishuri ari itegeko ko uzajya yiyogoshesha ahandi azajya atanga andi mafaranga ku ishuri.ibyo ibintu bikwiye guhagurukirwa.

4
Innocent 2019-06-11 02:07:52

Mudufashe bihagarikwe cyangwa bikosorwe vuba na bwangu : Mu karere ka Huye hari abayobozi bamwe b’ibigo by’amashuri bihangiye ubusambo cyangwa gushaka inyungu mu bana b’abanyeshuri aho bamwe bashinzemo Business yo kogosha abana batagishije ababyeyi inama.Mu byukuri abakweferi bitirwa guhabwa amasoko n’abantu batujuje ibisabwa n’ibikoresho bidafite isuku nk’ubu maze kuvuza abana incuro nyinshi ibisebe ibihushi n’ubundi burwayi amamashini asimburanwa ku bana bacu abanduza.Baashyizemo n’abana ubwoba ngo nibiyogosheja ahandi bazatumwa ababyeyi. Kabisa bihagarare ntabwo inyungu zamwe zatuma abana bacu bangizwa.

Kwamamaza