IGIHE

Uburobyi mu kiyaga cya Kivu n’ubucuruzi bw’isambaza byahagaritswe amezi abiri

3 23-08-2019 - saa 18:02, Cyprien Niyomwungeri

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), yahagaritse by’agateganyo uburobyi mu kiyaga cya Kivu ndetse n’ubucuruzi bw’isambaza, aho ibi bikorwa bizasubukurwa mu Ukwakira uyu mwaka.

Itangazo rya Minagri rivuga ko ‘imenyesha abantu bose muri rusange, abarobyi, abacuruzi, amahoteli, inzego z’ibanze n’iz’umutekano ko mu rwego rwo gucunga neza umusaruro w’amafi mu biyaga byose, hateganyijwe ikiruhuko cy’uburobyi cy’amezi abiri buri hagamijwe guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro’.

Iyi Minisiteri ivuga ko uyu mwaka ikiruhuko cy’uburobyi mu kiyaga cya Kivu giteganyijwe kuva tariki 13/8/2019 kugeza tariki 13/10/2019.

Ivuga ko “Uburobyi bw’isambaza bwahagaritswe ariya mezi abiri, abarobyi bazafatwa baroba muri icyo gihe bazabihanirwa kandi ubucuruzi bw’isambaza ntibwemewe mu gihugu hose muri icyo gihe”.

Igenzura ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) rigaragaza ko umusaruro w’amafi wagiye wiyongera guhera mu 2016, nyuma y’ishoramari n’ikoranabuhanga ryashyizwe mu bworozi bw’amafi.

Mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwabonye umusaruro w’amafi ungana na toni 26 581, mu 2017 haboneka toni 31 465 naho mu 2018 haboneka toni 43 632. Bisobanuye ko mu 2018 wiyongereyeho 27.8 % ugereranyije n’umwaka wabanje.
Muri Gashyantare uyu mwaka Minagri yatangaje ko u Rwanda rumaze kubona abashoramari 26 bororera amafi mu biyaga bya Kivu, Muhazi, Ruhondo na Sake.

Nibura ku mwaka, umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 by’amafi mu gihe mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba umuturage arya ibilo bitandatu ku mwaka.

U Rwanda rufite ibyuzi by’amafi 1424, muri byo 731 bitanga umusaruro, 569 ntibitanga umusaruro uko bikwiye naho 125 ntibikoreshwa.

Uburobyi mu kiyaga cya Kivu buzasubukurwa nyuma ya 13 Ukwakira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Darius 2019-08-24 00:24:01

Ariko ibintu byose niko bisabirwa uburenganzira none abari batunzwe nuburobyi nubucuruzi bwamafi bazaba babayeho bate ese icyo Leta yabateganyirije kizajya kiziba icyo cyuho Niki ahubwo gushyiraho amabwiriza hatitawe kunyungu zabaturage mwarangiza ngo Leta yabanyarwanda ikorera abanyarwanda cg ni entity yabantu bamwe igamije inyungu zabo ariko uwafunga Aho ukura ikigutunga iminsi 3 wamukunda ngaho niba Ari Leta yabaturage nibakore muri budget babahe ibiba bibatunze mugihe babaye bafunze

2
Komera 2019-08-23 21:41:18

Uyu mwanzuro twizereko utareba abatuye ku Nkombo kuko bo bahita bashira keretse niba leta yarabateganyirije ikizabatunga muri ayo mezi 2.

3
Martin 2019-08-23 13:57:59

Uko bongera uwo musaruro w;amafi niko natwe tureka kuyarya, kuko amafi basigaye bazana ku isoko ateye ubwoba, urarya ukibaza niba ari ifi cg ari amazi urimo kurya bikakuyobera, mu rugo iwacu tumaze umwaka tuyaretse. Abantu benshi nitumara kuyavah bagera igihe babone ko biriya bifumbire n’imiti bayagaburira ngo akure vuba vuba bizagera aribo bihombya.

Kwamamaza