IGIHE

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakoranyije imbaga mu imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2019

0 11-01-2019 - saa 14:31, Karirima A. Ngarambe

Ibigo bikomeye by’ubukerarugendo ku Isi byitabiriye imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2019 riri kubera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi, byagaragaje inyota yo gusura u Rwanda no gushora imari mu bukerarugendo bwarwo.

Imurikagurisha rya The Vakantiebeurs ryatangiye ku wa 9 Mutarama rikazarangira tariki 13 Mutarama 2019, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Ryitabirwa cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi aho kuri ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu 160 byaryitabiriye’ Iri murika ryitabirwa n’abasura barenga 100 000.

ibigo bikomeye byitabiriye birimo; Untamed Travelling, Lesotho Tourism, Mikrotalia Sektörden Haberles n’ibigo byo mu Rwanda nka Wildlife Tours – Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha, IGIHE yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Amb. Karabaranga Jean Pierre, avuga ko ari amahirwe akomeye kuri RDB n’abikorera muri uru rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu mwaka twatangiranye imurika n’icyo nakwita nk’ubusabane, duhamagara ibigo byose binini byo mu Buholandi bicuruza ubukerarugendo ku Isi yose. Uyu mwaka twarabahamagaye kugira ngo tuze kubereka u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Twabagaragarije ko u Rwanda ari igihugu kigenda kiba cyiza kandi gifite ibikorwa byinshi by’ubukerarugendo. Bagaragaje ko bakunze u Rwanda, hari uwo twaganiriye ambwira ngo tumushakire umufatanyabikorwa mu Rwanda. Rero ubu nabo bagiye gutanguranwa, guhitamo abantu bohereza gukora ubukerarugendo mu Rwanda”.

Muri iri murikagurishwa kandi u Rwanda rwashyizeho tombola y’ikigo cy’ubukerarugendo cyangwa umuntu ku giti cye ushobora kwegukana tike yo gusura u Rwanda muri gahunda ya ‘Rwanda Your Next Destination’.

Umuyobozi w’Ikigo Untemed Travel, Jozef Verbruggen, ni we watomboye itike yo kuzakora urugendo rwo gusura u Rwanda mu gihe cy’iminsi irindwi.

Jozef Verbruggen yabwiye IGIHE ko nubwo u Rwanda rufite ibikorwa byinshi by’ubukerarugendo birimo ikiyaga cya Kivu n’ibindi ruzwiho kugira ingagi zo mu birunga kandi rukwiye kuzishyiramo imbaraga kugira ngo zikomeze gukurura abakerarugendo.

Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, bijyanye n’intego ya Guverinoma yihaye ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800.

Ibi bikorwa by’imurikagurisha rigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bikorwa bikomeye mu kubumenyekanisha birimo amasezerano rwasinye n’ikipe ya Arsenal ndetse na Filimi ya Rwanda: The Rayal Tour.

Abakozi ba RDB basobanurira abitabiriye iri murikagurisha
Ambasaderi Karabaranga afata ifoto na bamwe mu bitabiriye imurika rya Vakantiebeurs 2019
Bakoze ubusabane, intore zirahamiriza
Benshi mu bitabiriye iri murika babanje guhuzwa n'ubusabane bwateguwe na RDB ifatanyije na Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi
Byari ibirori bidasanzwe
Imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2019 ryitabiriwe n'ibihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw'u Burayi
Uyu mwana yagaragaye yishimiye ishusho y'ingagi
Bagaragaje inyota bafitiye ubukerarugendo bw'u Rwanda
Abayobozi b'ibigo bateraniye imbere y'aho u Rwanda rumurikira baganira, basangira ikirahure n'itsinda ry'u Rwanda riyobowe na Amb. Karabaranga afatanyije na Claudine Rubagumya wa RDB
Amb. Karabaranga aganira n'abafatanyabikorwa
Amb. Karabaranga aha ikaze abantu barenga 300 bari batumiwe kwerekwa no kubwirwa u Rwanda ngo bagirane ubufatanyabikorwa, kuko abo bose ni abahagarariye ibigo byo mu bihugu bitandukanye
Claudine Rubagumya wo muri RDB aganira n'abashyitsi be
Habayeho gutombora tike y'indege igana mu Rwanda mu gihe cy'iminsi irindwi uwatomboye yerekwa ibyiza byo gukorera ubukerarugendo mu Rwanda
Idarapo ry'u Rwanda ryazamuwe ahabera iri murikagurisha
Jozef Verbruggen, umufatanyabikorwa w'u Rwanda unayobora Untamed Travelling atangiza igikorwa cya tombora ya tike y'indege yo kuja mu Rwanda
Jozef Verbruggen, Uyobora Untamed Travelling wafatanyije na RDB n'Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi gutumira abafatanya bikorwa baturuka hirya no hino ku Isi ngo bazasure kandi bafatanye n'u Rwanda
Jozef Verbruggen, Uyobora Untamed Travelling, Claudine Rubagumya wa RDB na Amb. Jean Pierre Karabaranga bari kumwe n'umwe mu batomboye (uwa kabiri uturutse ibumoso)
Jozef Verbruggen, Uyobora Untamed Travelling, Claudine Rubagumya wa RDB na Amb. Jean Pierre Karabaranga
Ndahiro Hubert, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Amb. Karabaranga na Mugisha Davson uyobora Wildlife Tours-Rwanda
Ndahiro Hubert Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, aganira n'abashaka gukorana n'u Rwanda
Ni iteraniro ry'ibihugu harimo byinshi byo muri Afurika
Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye Vakantiebeurs 2019

Amafoto: Karirima A. Ngarambe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza