IGIHE

Ubucuruzi busesuye ntibwashoboka mu gihe abacuruzi bicwa - U Rwanda rwasubije Uganda

15 14-03-2019 - saa 12:20, IGIHE

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje gutangazwa na Uganda ko rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

Kuteesa kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri Uganda byinjiraga mu Rwanda byakumiriwe n’abayobozi b’u Rwanda.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko "ubuyobozi bw’u Rwanda bwakumiriye ibicuruzwa Uganda yohereza mu Rwanda. Ubwo buyobozi bwemerera gusa kwinjira mu Rwanda imodoka zikoreye ibicuruzwa by’u Rwanda cyangwa binyura mu Rwanda bijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bice. Ubuyobozi kandi ntabwo bwemerera ibicuruzwa byo mu Rwanda cyangwa amakamyo ava mu Rwanda kwinjira muri Uganda."

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibyatangajwe na Uganda ivuga ko atari ukuri, ko hari ibibazo ahubwo ikwiye kubanza gukemura kugira ngo ubucuruzi busesuye bushoboke.

Yagize iti "Ntabwo bishoboka ko habaho ubucuruzi busesuye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu gihe abacuruzi bicwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ni ibibazo bikomeye bikeneye gukemurwa. Ibivugwa ko u Rwanda rwashyiriyeho Uganda ikumira mu by’ubucuruzi ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo bigamije kuyobya uburari."

Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.

U Rwanda ruherutse gusaba abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe ibyo bibazo bizakemukira. Uganda yabaye nk’izamura ijwi ubwo u Rwanda rwasabaga ko amakamyo aremereye adakomeza kunyura ku mupaka wa Gatuna agakoresha indi, kugira ngo hihutishwe ibikorwa byo kuwagura ku ruhande rw’u Rwanda, Uganda yo ifata ko ari ukubangamira ubucuruzi.

Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko hari amagana y’abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda, ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, aherutse kubwira IGIHE ko nta mubare afite hafi w’abanyarwanda bamaze kwicirwa muri Uganda, ariko hejuru y’abagera kuri 40 bafungiwe muri icyo gihugu, na 986 bamaze kwirukanwayo kandi ngo abo ni abazwi gusa.

U Rwanda kandi rwasabye Uganda ibisobanuro ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda irimo FDLR, RNC n’indi ifashwa mu bikorwa byayo na Guverinoma ya Uganda birimo gushaka abayoboke. Ruti “Amakuru arambuye kuri iki kibazo yamenyeshejwe Guverinoma ya Uganda inshuro nyinshi.”

Uganda yasabwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’abanyarwanda bakora ibikorwa byabo by’ubucuruzi umunsi ku wundi bagendeye ku bwisanzure bugenwa n’amahame y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ariko bakameneshwa muri Uganda.

Kuri iki Sezibera yagisobanuye avuga ko “Nk’ubu murabizi amata yose yacaga Uganda ava mu Rwanda ajya ahandi ntagicayo yarafunzwe, ibindi by’amabuye y’agaciro ho bageze aho barabifungura bimaze amezi n’amezi, tutazi n’uwabifunze, turavuga ngo kubifungura ni byiza, ariko se ikibazo ni ikihe?”

U Rwanda rwavuze ko rudateze gutatira amahame ajyanye n’urujya n’uruza yaba ku mugabane no mu karere.

Ruti “Ubushake bw’u Rwanda mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu, barimo Abanya-Uganda, ibicuruzwa na serivisi mu Karere no ku mugabane ni ntashidikanywaho. Guverinoma y’u Rwanda irasaba iya Uganda gusobanura ibibazo by’ingenzi byagaragajwe."

U Rwanda rwamaganye ikumirwa ryavuzwe ko rwashyize ku bicuruzwa bituruka muri Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Joel kabera 2019-03-19 19:26:33

Ubundi Museveni yakwemeye ko ashaje Poritigue imunaniye uyumwanya aribagiwe ndiwe nasubiza amaso inyuma nkibuka ngapfukama ngasaba imbabazi ( Ntibamenya yavomye kwiriba rya ntibibuka)

2
Sandra 2019-03-15 01:07:48

We gonna build a wall and Ugandans must pay

3
bimawuwa 2019-03-14 13:49:32

Ariko njye ikintangaza ni uko uyo muryango wa EAC ibihugu byombi bihuriyeho umaze iki? mu gihe udashobora gukemura ikibazo kiri hagati yi bihugu bigize uwo muryango ubereyeho iki. ikibazo nyamara kirakomeye nubwo Uganda yanga kubyemera abaturage bo hasi nibo babigraho ingaruka. ubuyobozi bu kuru bwa Uganda bumaze kunanirwa kuyobora igihugu neza buri muyobozi wa gisirikare arakora ibyo yishakiye.igisigaye njye mona nuko u Rwanda rushobora kwitabaza inkiko mpuzamahanga, nkabo bafungwa bakagirirwa nabi bashobora kugeza ikirego cyabo muri ICC kuko bakorerwa iyicharubozi kandi aricyo rubereyeho.

4
Gasana didas 2019-03-14 09:42:13

Iri ni ikinamico,nigute mushobora kubeshya igihe kingana gutya,ese Uganda nibatungura ikavuga kobitazobgera gufasha iyo mitwe Fdrl cg rnc cg kayumba n’abandi,iturufu yindi ni iyihe,inzara imaze abo mwitwa ko muharanira namwe ngo ngwiki,ubugande bwabatubze igihe kinini nybu buracyatubze benshi,plse mubirangize,abavandimwe ntagihe badakenerana

5
che 2019-03-14 09:17:21

Hazashakwe ubundi buryo kabone nubwo byatugora ariko ntidukomeze tuhaburira bantu, ngo n’ubucuruzi! Uganda niba yitwaza ngo ibicuruzwa by’U Rwanda niho binyura,yaba ari imibare mike kuko ntibinyurayo for free, WE PAY!

6
Kamirindi 2019-03-14 08:59:49

Ariko muve miguterana amagambo mushyireho akageri!!! Ko nubundi uwo uzaheka utamwivisha urume!!

7
Bazibaza 2019-03-14 08:55:21

U Rwanda rwashubije neza. Ndabona Minister MINAFET arimo amenyera akazi neza. Afite ubuvanganzo kdi bwiza kdi koko muri Diplomasi burakenewe. Wabonye hari icyo Uburundi bwongeraho igihe yababwiraga ko u Rwanda rutagira imva muri Rweru!

If A=ANC and ANC=FDRL so A=FDRL=ANC=P5=FDINKINGI=IMBERAFRDL=IMBONERA and so on.

8
Dusengimana jeanclaude 2019-03-14 08:07:59

Urwanda sitwanze abatugana kd nokwagura, umuhanda w gatuna ni ngombwa. Arko uganda idusobanurire, dufite icyibazo cya bacu barenganirayo kabisi.

9
nzabandora 2019-03-14 07:49:54

Plz, nta gitangaza kirimo U Rwanda rubaye rufunze umupaka kuko Museveni ashigikiye abanzi b’U Rwanda. Mutereze namwe kubona Abega na Mugenzi we(FDRL)barafatiwe Bunagana bavuye Uganda gufata amabwiriza kwa Museveni, mutekereze Kayumba ukorerayo ku mugaragaro n’abanyarwanda bamaze iminsi bafungwa bakicwa.
Ashaje nabi Museveni, gukora ibyiza ukabiherutsa ibibi koko? "Ukwanze atiretse acumbikira kandi akanafasha umwanzi wawe".

10
ayisha 2019-03-14 06:53:44

mugiye kutwicisha inzara

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza