U Rwanda rwizeye ukwisubiraho kw’ibihugu bitaraha agaciro inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi

2 16-04-2018 - saa 12:59, Ferdinand Maniraguha

Leta y’u Rwanda yizeye ko ubwo hazaba hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu bitaraha agaciro iyo nyito nyayo ya Jenoside bizaba byisubiyeho.

Ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata buri mwaka, ari “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito yari isanzwe ikoreshwa n’uwo muryango ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.

Ubwo uwo mwanzuro wemezwaga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byashatse kuwubangamira, bivuga ko kongeramo ijambo “yakorewe Abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.

Kuwa Gatanu ushize ubwo Umuryango wita ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Aegis Trust, wahabwaga igihembo mpuzamahanga cyiswe Raphael Lemkin International Award kubera kurwanya Jenoside, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kudakoresha inyito nyayo ya Jenoside ari kimwe mu bimenyetso byo kuyihakana no kuyipfobya.

Yagize ati “Gukumira Jenoside bisobanuye kwigisha, gukumira bisobanuye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Iki cyaha ndengakamere, nticyakorwa hatariho ingengabitekerezo yashyizwe mu mitwe y’abaturage basanzwe imyaka n’imyaka. Muri iyi ngengabitekerezo harimo guhakana no gupfobya.”

Nduhungirehe yashimye ibihugu byashyigikiye u Rwanda Loni igafata umwanzuro wo gukoresha inyito nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, aboneraho kuvuga ko bizeye ko ibitaratangira kuyikoresha bizaba byisubiyeho umwaka utaha.

Ati “Muri uku kwibuka ku nshuro ya 24, Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu byo mu birwa bya Caraїbes n’ibindi byumvise ubusabe bwacu byemera gukoresha imvugo nyayo igaragaza abazize ubu bwicanyi ariyo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Turashimira ibyo bihugu kuba byarahinduye iyo nyito bitanga umusanzu mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Twizeye ko ibihugu bisigaye nabyo bizagenza gutyo mu Kwibuka ku nshuro ya 25 umwaka utaha.”

Mu butumwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze tariki 7 Mata 2018, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihugu kirinze gukoresha inyito nyayo, gihitamo kuvuga ko ari ubutumwa bugenewe umunsi wo “Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hari icyizere ko ibihugu bitarakoresha inyito nyayo ya Jenoside bizisubiraho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mateka 2018-04-16 22:03:31

Ariko ninde wababwiye ko abo bazungu hari icyo batubwiye?sizo nterahamwe za mbere?iyo bataza se ubundi ugirango hari ubugome umunyarwanda yari gukorera mugenzi we?nonese kare kose twavugaga jenoside yakorewe nde nyine atari abatutsi?usanga bamwe bivugisha ngo ko tuvuga ko nta moko akibaho ngo kandi tukavuga ko jenoside yakorewe abatutsi,yego nyine ayo ni amateka tutahindura,kuko nicyo bazize ninayo mpamvu tuzahora tukivuga;hanyuma izo rugigana rwose mwe kwitesha agaciro wagirango murabibasaba,ntawe tubisaba,ayo ni amateka yacu tuzayavuga uko ari ,n amabuye azayasakuza nitutayavuga,rero mwe rwose kwitesha agaciro wagirango murabisaba izo rugigana,igikuru nitwe naho abandi bose baza inyuma yacu bari munsi y inkweto zacu,kuki wakumva ko hari uguha u urenganzira bwo kwivugira amateka?wose nduhungirehe nizere ko wivugiye ku giti cyawe niba ukeneye ko aribo baguha uburenganzira bwo kuvuga ukuri ,naho twe ntutubaremo kuko twivugira amateka ntawe uyaduhera uburenganzira,abo bazungu ni ubusa kuri twe sinibaza impamvu ubataho igihe rwose,njye nibo bantu ba mbere nca amazi.

2
x 2018-04-16 09:40:45

kutisubiraho ni ugupfobya genocide yakorewe abatutsi ,ariko ababikora bagamije gusenya abanyantege nke ndetse bifuza ko aritwe tubasaba imbabazi kandi aritwe barimo guhemukira.abo bose bahindura inyito ya genocide yakorewe abatutsi murwanda nabo nyine ni nk’abandi bose batifuriza amahoro urwanda n’abanyarwanda.nyamara caguwa barahagurutse bikomeye kurusha guhaguruka bahagarika genocide yakorewe abatutsi.amerika umutungo uruta ubuzima bw’abantu ku isi.

Kwamamaza