U Rwanda rwirinze gukoresha ikoranabuhanga mu gutora

0 10-07-2018 - saa 20:03, Mathias Hitimana

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko nta gahunda iri vuba yo gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu gutora, ko hazakomeza uburyo bwo gutera igikumwe kuko ikoranabuhanga ryagaragaje imbogamizi nyinshi no mu bihugu byateye imbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Nyakanga 2018, Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko ikoranabuhanga mu matora hari aho ryagiye riteza ibibazo, ku buryo n’ubu batarabasha kuzirenga.

Yagize ati “Gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo dutoreshe birashoboka, mwumvise ko hari n’ibihugu byo muri Afurika no muri Kenya barabikoresheje mu matora ashize ariko nk’uko mwabibonye muri Kenya byarakoze bigeze aho biranga, bitinza amatora bagomba ndetse gusubira kongera gutoza igikumwe."

"Ikindi no mu bihugu bikomeye, mu Banyamerika mwumvise na n’ubu ko bakibikurikirana, bakeka ko hari abantu babigiyemo bakoresheje ikoranabuhanga bakayobya amatora, no mu Bufaransa mwarabyumvise. N’ibihugu bikomeye mu ikoranabuhanga nk’u Budage nabo baracyatoresha igikumwe.”

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziracyakora iperereza ku bivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora yabo.

Prof Mbanda yakomeje ko aba Hackers bashobora kwinjira mu ikoranabuhanga, bakangiza ibintu. Ku bw’ibyo u Rwanda rwigengesereye gutoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Twebwe rero nk’abantu bataragira amashanyarazi hose, twakoresha amabatiri akaba yashiramo umuriro ugasanga birahagararara, cyangwa se abagizi ba nabi mu ikoranabuhanga bakaza kutwangiriza ibintu, turacyakoresha igikumwe kandi tuzagikoresha imyaka iri imbere itari mikeya.”

Komisiyo y’amatora yakoze lisiti y’itora, yayimanuye ku midugudu abazatora barikosoza, ubu iri gushyirwa muri mudasobwa. Ilisiti ntakuka izasohorwa ku wa 16 -17 Kanama 2018.

NEC yatangaje ko amatora y’abadepite yo muri Nzeri azatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 5.4 Frw

Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda mu kiganiro n'abanyamakuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza