IGIHE

U Rwanda rwijeje gutanga ibyangombwa byemerera impunzi z’Abanyafurika gukorera ku butaka bwarwo

2 25-08-2019 - saa 13:49, IGIHE

Guverinoma y’u Rwanda yemeye kuzaha impunzi z’Abanyafurika ibyangombwa bizemerera gukorera ku butaka bw’igihugu n’uburenganzira bwo gukora ingendo zitandukanye mu gihe zizaba zavuye muri Libya.

Iki cyemezo cyakomojweho n’abadipolomate b’u Rwanda mu nama yihariye yabahuje n’abagize inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu cyumweru gishize yabereye muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta ya Washington D.C. Cyakiriwe neza n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

The East African yanditse ko u Rwanda rwanemeye guha impunzi amahirwe yo kubona uburezi no guhabwa ibyangombwa bibaranga nk’uko bikorwa ku mpunzi z’Abarundi n’izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu gihugu.

Umwe muri bo yavuze ko “Ambasade yemereye abagize inteko ko impunzi zose mu Rwanda zizahabwa umudendezo kandi ntawe uzoherezwa ku ngufu.’’

Iki cyemezo gifatwa nk’ikizasubiza ibibazo bibiri bikunze guhangayikisha amatsinda aharanira uburenganzira bwa muntu birimo kwemerera impunzi gukora ingendo no kuzicungira umutekano.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwiteguye kwakira impunzi 500 zizava muri Libya ariko rufite ubushake bw’uko zagera ku 30,000 binyuze muri gahunda ya ETM “Emergency Transit Mechanism” iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Loni.

Mu 2017 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeye gufasha mu gusubiza iwabo no kwakira bamwe mu bimukira baheze muri Libya, aho hari abagenda bahura n’akaga ko gucuruzwa mu bisa n’icyamunara.

U Rwanda ruri gukorana na Libya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu kunoza ibizagenderwaho mu kwakira izi mpunzi. U Rwanda rwiteguye kwakira impunzi mu gihe ruzahabwa uburenganzira ariko ntibiratangazwa aho zizakirirwa niba ari mu nkambi.

U Rwanda ruzakira impunzi 500 biturutse ku bushake Perezida Kagame bwo gufasha abari mu kaga.

Perezida Kagame yagaragaje ubushake bwo gufasha izi mpunzi n’abimukira nyuma y’aho bitangarijwe ko ibihumbi by’Abanyafurika bafungiye muri Libya nyuma yo kubura uko bambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Ku ikubitiro byavugwagaga ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira bagera ku 3000 binyuze muri ubu bufasha rwemeye.

Libya ifite inkambi zirimo ibyo bihumbi by’abimukira, abenshi bava muri Senegal, Niger, Mali, Nigeria na Ghana. Abo kandi ni ababonwa mbere y’uko bagwa mu maboko y’ababagurisha, bamwe ku madolari 400.

Gahunda yo kwakira abari mu kaga u Rwanda ruri kuyikora ku bufasha bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku nkunga iturutse mu Muryango w’Ibihugu by’u Burayi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera Impunzi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) igaragaza ko hari impunzi n’abimukira 50 000 banditse muri Libya mu bagera ku 800,000

Bagiye bakorerwa ibikorwa bitandukanye bihabanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu aho hagaragaye abafashwe ku ngufu, abakorewe iyicarubozo n’ibindi byaha bikorwa n’igisirikare.

EU yasabye ibihugu bya Afurika kwakira impunzi n’abimukira itinya ko abarenga 300,000 bashobora kunyura mu Nyanja ya Méditerranée bakaba bahaburira ubuzima, bashaka kugana ku Mugabane w’u Burayi.

IOM yatangaje ko kuva muri Mutarama 2019, abimukira 682 bitabye Imana berekeza i Burayi.

Loni isobanura ko impunzi ari umuntu wahunze imyigaragambyo no kurenganywa mu gihe abimukira ni abajya mu bindi bihugu bagamije gushaka imibereho myiza.

U Rwanda rwijeje gutanga ibyangombwa byemerera impunzi z’Abanyafurika ziri muri Libya gukorera ku butaka bwarwo nizihoherezwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-25 22:45:05

Uretse umutima mwiza n’ubushake gusa u Rwanda ruruzuriranye kandi rurakennye nta zindi mpunzi rukeneye!

2
karangwa 2019-08-25 12:18:12

Bariya bose biganje mo abasre ninkumi bahunze iwabo kubera inzara.ahubwo bazafashwe uburyo bazasubira iwabo.
Murwanda natwe ubuzima ni haraka.

Kwamamaza