IGIHE

U Rwanda rwatoranyijwe kuzakira amarushanwa yo kugurutsa Drones

1 10-09-2019 - saa 21:45, Habimana James

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bikomeje kuba intangarugero ku Isi mu kugeza amaraso ku bitaro rukoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka (drones), rwatoranyijwe kuzakira ihuriro n’amarushanwa ya drones, azaba muri Gashyantare 2020.

Mu Ukwakira 2016, Perezida Paul Kagame yatangije ikoreshwa rya drones nk’uburyo bushya u Rwanda rukoresha mu kugeza amaraso ku bitaro binyuranye byo mu gihugu, mu gufasha abayakeneye ku buryo bwihuse kandi vuba.

Uyu ni umushinga wa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda na sosiyete ya Zipline, watangiye ushyirirwa mu bikorwa mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo.

Uretse muri Muhanga, ubu mu gihugu hari ahandi Drones zihagurukira. Ahaheruka ni mu karere ka Kayonza hafunguwe muri Mutarama uyu mwaka.

U Rwanda kandi rwatangiye gukoresha drones mu bindi bitari ubuvuzi, nko mu buhinzi.

Uku gukoresha drones mu gutabara ubuzima, nibyo byatumye rutoranywa kuzakira amarushanwa y’Isi mu kugurutsa drones, binyuze mu bufatanye na Banki y’isi n’inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF).

Aya marushanwa azahuzwa n’inama Nyafurika kuri drones, izahuriza hamwe abayobozi mu ikoranabuhanga rya drones, bakazaba biga ku mikoreshereze yazo muri Afurika mu bihe biri imbere.

Umuyobozi uhagarariye iby’ikirere na drones muri WEF, Timothy Reuter, yagize ati “Kuzamura ikoreshwa rya drones muri Afurika bizazana inyungu mu bucuruzi, ubuhinzi no mu buzima, ariko bishobora no kurengera ubuzima binyuze mu kirere. “

Ati “Kugira ngo aya mahirwe agerweho, birasaba ko hajyaho amategeko mashya atuma ibihugu byinshi bya Afurika bifungura inzira kandi bikemerera imiyoboro ituma drones zikora”.

Umuyobozi ushinzwe ingufu muri Banki y’isi, Riccardo Puliti, we yavuze ko “Iyo nama igamije gufungura no kugerageza imitekerereze y’aba enjeniyeri, abagenzuzi, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abashoramari.”

Amarushanwa yo kugurutsa izi ndege za drones azamenyekanisha serivisi nshya, amakuru ari hamwe mu kohereza no kwakira, guhanga imirimo n’amahirwe yo kwihutisha iterambere, hamwe no kubaka ubumenyi bujyanye n’imirimo yo mu kinyejana cya 21 mu karere no hanze yako”.

Inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF) igaragaza ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira ayo marushanwa, cyane ko kuko kugeza ubu ari cyo gihugu cyonyine cyagaragaje ko gifite uburyo bwakoreshwa muri ayo marushanwa.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire yavuze ko Leta yashimishijwe no kwakira iyi nama.

Yagize ati “Ni urubuga ruzaduhuza n’abafata ibyemezo, abakoresha za drones, impuguke ndetse n’abayobozi b’inganda, hareberwa hamwe ikoranabuhanga ku mikoreshereze y’indege zitagira abapilote muri Afurika.”

Yavuze ko ari amahirwe u Rwanda rubonye yo gusangira ubunararibonye kuri izo ndege no ku buryo zigenzurwa.

Hashize imyaka itatu Perezida Kagame atangije ikoreshwa rya Drones mu gukwirakwiza amaraso ku bitaro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fiacre 2019-09-11 04:05:16

Hakwiye no gutekezwa uburyo hashyirwaho uruganda nyafurika rukora drones hagamijwe gusigasira ubwigenge mu ikoranabuhanga, cyane ko bigaragara ko Africa ariyo izakenera gukoresha izo drones kurusha indi migabane bitewe n’ubushobozi buke bw’ibikorwa remezo mubijyanye n’ubwikorezi.

Kwamamaza