U Rwanda rwateye utwatsi raporo irushinja iyicarubozo ku bakekwaho gukorana n’abanzi b’igihugu

6 11-10-2017 - saa 20:34, Rabbi Malo Umucunguzi

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yamaganye raporo y’Umuryango Human Right Watch (HRW), ivuga ko hari abantu batandukanye bakorerwa iyicarubozo, cyane cyane abakekwaho gukorana n’imitwe ishinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda .

Iyo raporo yasohotse kuri uyu wa Kabiri igizwe na paji 102, ivuga ko uwo muryango wabaruye ibibazo bigera ku 104 by’abantu bagiye batabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko, hagati ya 2010 na 2016.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Busingye yavuze ko iyo raporo ya HRW nta kuri kuyirimo, cyane ko u Rwanda rwashyize umukono kandi rukurikiza amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo, kimwe n’amategeko igihugu cyishyiriyeho.

Yakomeje agira ati “HRW yagaruye ibintu bishaje, bitizewe kandi bidafite n’icyo bishingiyeho ndetse badafitiye ibimenyetso bifatika. Amaherezo ibyabo bizajya ahagaragara.”

Yakomeje avuga ko iyo raporo iri mu mugambi wa HRW udahinduka wo gukomeza kwibasira u Rwanda.

Muri iyo raporo, uwo muryango uvuga ko wabonye amakuru y’iryo yicarubozo mu kuvana amakuru mu bantu baba bafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi wa HRW muri Afurika, HRW, Ida Sawyer, abihuza n’umwuka yita “uw’ubwoba uba mu Rwanda, ku buryo abantu basanzwe kimwe n’ababikorewe batinya kubishyira hanze banga ko byaba bibi kurushaho.

Uyu muyobozi akavuga ko hari abo babashije kubona bahohotewe muri ubwo buryo igihe kinini bari ahantu hafungirwa rwihishwa, nyuma baza koherezwa ahazwi ndetse ngo rimwe na rimwe bagashyikirizwa ubutabera.

Umwe mu bo iyi raporo ishingiraho, harimo umugabo utanga ubuhamya bw’uko ngo yakorewe iyicarubozo abazwaga niba atari umwe mu bigeze gutera gerenade mu Mujyi wa Kigali ariko we akabihakana.

Iyi raporo yatewe utwatsi ivuga ko abenshi mu bafashwe muri ubwo buryo babaga bakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukorera muri Repubulia Iharanira Demokarasio ya Congo. Abandi ngo ni abakekwaho kuba mu mitwe irwanya ubutegetsi nka RNC ikorera mu buhungiro cyangwa abakorana na Ingabire Victoire.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
john 2017-10-12 04:09:51

Mwaramutse mwiriwe,Ariko ko muzi HRW ifite ibihugu yibasira bizwi kwisi, 1.Israel, 2 Urwanda....liste ni nini kandi imaze iminsi ata rapport ntihembwa. none iyo HRW igihe haje abantu batawe mu ruzi 2-bakagera kuri 5 bataramenya aho baturuka abo barwanya urwanda na HRW bavuze ko ari imfungwa za banyarwanda bica bagata mu ruzi, bagera naho bavuga ngo FBI nitabare vuba bamenye aho abo bantu bava, ariko bamaze ku menya ko atari abanyarwanda....intumbi zarongerekanye mu nzuzi noneho atari uruzi rumwe gusa kandi atari 5 gusa mwongeye kumva HRW ivuga kuby´intumbi?????ya FBI kuki batayikomeje ngo ihigerere?ni ibikoresho gusa.mwarumvise HRW ivuga igihugu cyo muri america yepfo?nta byaha bihabera?kera yatangiye ikora kugirango ibwire ama leta, ibyo atabashije kubona no gukosora, arengere ubuzima bwababangamiwe. nonese niba aba opposition(Abanga urwanda kubera genocide cg ubundi buhemu bwabo) bavuga ko mu rwanda kizira kuvuga, ngo umuntu abyutse ntaba zi ko riza kurenga, HRW ikabyandika muri rapport, Kandi atabindi byukuri yo ishaka kwumva, murumva iyo HRW urwanda rwayikora iki cyane na ba shebuja, bitaho ibyo yanditse iyo hari inyungu babibonamwo, naho ubundi babiterera mu kabati. Israel yahisemwo kureka bakandika ibyo bashaka kugeza uyu mwaka nibyo ibyabo byagaragaye USA shebuja mukuru irabikoma, ibabwirako bongeye guharabika Israel nta mfashanyo izongera ku baha.(Mbibutse ko HRW ikorera France na USA mwizina rya Human Wright....ibuke abirabure birirwa bafungwa kuko ari black gusa muri USA, abo barasa simbavuze HRW mwari mwumva rapport yabyo?Menya abo Mukorana.

2
Bandora Charles 2017-10-12 03:57:32

Njye ndumva nta gishya kiva kuri rapport ya HRW, ubundise hari aho ihwema gushinja Urwanda,
gusa n´uko abayobozi bakuru b´Urwanda bakwama barikanuye kuberakom umwanzi afite inzira nyinshi zo gushika ku ntegoye, bamenye ko abasunikaiyo miryango muzamahanga ,n´abahemukiye igihugu nka za pions mumukino wa Damier núbu bakihari kandi batarota baterera hasi, ayo yose námasomo tugenda twiga kugira ntitwirare ngo Urwanda rwarikuye muntoki z´aba mpatsibihugu,
mwibuke uko Sankara yagambaniwe, mwibuke Kadafi yagambaniwe nabo yagaburiye ijoro námanwa haba mu gihugu cg se hanze yaco muri Afrika, nába presida ba bandi ba Afrika babigiramo uruhare rugarara, nka Senegal, niger, Egypte, Tunisia, n´ibindi ntavuze munsi y´ubutayu bwa Sahara, yewe ntaco Kadafi atakoreye Afrika, wenda uretse ikitabayeho.
Abayobozi bacu bakuru, birinde uburyarya bwa bamwe, barangiza kuvugana n´amasezerano agasinwa hama ukumva bwakeye ajya gutanga rapport, abandi nabo bakajya mu ma salons makuru i burayi kugira bisobanure kubyo bavuyemo n´abagenzi babo aho bari bahuriye.
Sinibwira ko ibyo byose Urwanda rwabirenzaho amaso, rukibaza ko ubutwererane nábandi banya afrika atamakemwa ko ibintu byose ishyashya, oya, nyabuna bakomeze bakoreshe ubwenge n´ ubushishozi bafite, barinda ahashbora guturuka ibigeragezo nkibyo ngibyo tuguma twumva, aho urukiko rwambika umutamana w´ubutabera abasize bakoze ishyano mu 94.
Mwirirwe.

3
Nishimwe Liliane 2017-10-12 03:05:32

Ariko se ibirego bizarangira ryari bidafite ishingiro? U Rwanda rugomba kwirengera niba hari abakorana naba shaka guhungabanya umutekano barashaka se ko Leta ibashyigikire muri cyo gikorwa? aha harimo gukabya ngaho nibavuge bibaye aribo uko babigenza. Ko batareze USA ubwo yicaga Bin Laden? ugambiriye gukorana n’abahungabanya umutekano buri munyarwanda wese yakagombye kumurwanya keretse utazi ikibi cyo kubura umutekano.

4
acca 2017-10-12 02:31:13

Ok,yose nimushaka muyivemo,iyo miryango yose iba ifite abayiri inyuma,ntimugate igihe musubiza rapports za baringa,abanditse memoire barabizi kundusha,ikintu ugiha isura yuko ushaka ko kiba cyo.

5
ty 2017-10-12 01:29:25

Birababaje!ubutabera bujyana n uburenganzira bwa muntu.ntiwavuga ngo uratanga ubutabera utubahiriza uburenganzira bwa muntu.UBUTABERA MU RWANDA ni ikintu nka 80% gishingiye ku kwihorera.umushinjacyaha mu RWanda aba arusha ingufu n umucamanza.wagirango turacyari nko muri 1995.
ikibabaje ni n uko mu kubona akazi
mu butabera bitagenderwa ku bushobozi akenshi.

6
gashabana 2017-10-11 19:22:41

ngo u Rwanda rufunga abo rukekaho gukorana na FDLR n’indi mitwe? nitwe tubikora gusa se? bahere kuri USA, ariko ntibayivuga kuko aryo itanga amafr menshi muri HRW maze ikigira umupolisi w’isi

Kwamamaza