IGIHE

U Rwanda rwatangaje uburyo bushya bwo kwakira amahoro mu isanduku ya leta

0 13-06-2019 - saa 19:14, Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ingamba nshya zafashwe mu bijyanye na gahunda y’imisoro n’ubwakirizi bwayo, hagamijwe ko igihugu kigera ku ntego cyihaye mu bijyanye no kwinjiza amafaranga menshi gisezerere inkunga.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Dr Ndagijimana yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi abagezaho Umushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari ya 2019/2020, biteganyijwe ko izaba ingana na miliyari 2876.9 Frw.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 1,963.8 Frw, bingana na 68.3% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2019/20.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 409.8 bingana na 14.2% by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 497 bingana na 17.3% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri Ndagijimana ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu twongeyeho inguzanyo ziva hanze twishyura arangana na 85.8% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, bikaba bigaragaza intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kugera ku ntego yo kwigira”.

Yakomeje avuga ko politiki y’ingengo y’imari mu gihe giciriritse izarushaho gukomeza kongera amafaranga ava imbere mu gihugu yinjira mu ngengo y’imari, gucunga neza inguzanyo igihugu gifata cyane cyane cyibanda ku gufata inguzanyo ku mishinga yizwe neza kandi zidahenze hamwe no kugenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi byasesenguwe neza.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko hari ingamba zafashwe mu bijyanye na gahunda y’imisoro n’ubwakirizi bwayo kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyihaye mu bijyanye no kwinjiza amafaranga agiturukamo.

Harimo kuvugurura itegeko rigena uburyo bw’isoresha, aho riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’ubuyobozi.

Hari ukuvugurura itegeko rigenga umusoro ku byacurujwe, bimwe na bimwe bitari mu bikenerwa by’ibanze, bizafasha mu kongera amafaranga yinjizwa ndetse no kugabanya ikoreshwa rya bimwe mu bicuruzwa bigira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha.

Minisitiri Ndagijimana yanavuze ko harimo kugabanya no gusonera imisoro aho biri ngombwa inzego zimwe na zimwe mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ibikenerwa by’ibanze.

Ati “Kuri bene ibyo bicuruzwa twasabye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kutagendera ku mahoro ahuriweho akoreshwa muri uyu muryango, ku bicuruzwa bituruka hanze yawo”.

Ahenshi ibyo bicuruzwa bizakomeza kwishyura ku bipimo biriho uyu mwaka wa 2018/2019, nk’uko byumvikanyweho muri EAC.

Isukari izakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kwishyura 100%, nk’uko bimeze muri EAC, umuceri uzakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% cyangwa amadolari ya Amerika 345 kuri toni aho kwishyura 75%.

Ibicuruzwa bitumizwa ngo bicururizwe mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z’umutekano bizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0%, aho kuba 25%. Imodoka za rukururana zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0%, aho kwishyura 10%.

Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hagati ya toni 5 na toni 20 zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kwishyura 25%.

Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%.

Imodoka zitwara abagenzi ku buryo rusange bari hagati ya 25 na 50 zizakomeza kwishyura 10% aho kwishyura 25%. Imodoka zitwarira hamwe abagenzi barenze 50 zizakomeza kwishyura 0% aho kwishyura 25%.

Ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu budozi bw’imyenda no mu nganda zitunganya impu zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 10% cyangwa 25%.

Ibikoresho by’itumanaho bizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%. Ibicuruzwa biri ku rutonde rw’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu nganda zizakomeza kwishyura 0% aho kwishyura 10% cyangwa 25%.

Ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga (amakarita ya za banki, utumashini dukoreshwa n’abacuruzi mu kwishyurwa no gutanga inyemezabuguzi (EBM)) bizakomeza kwishyura 0% aho kuba 25%.

Imyenda ya caguwa izakomeza kwishyura amadorari 2.5 y’Amerika ku kiro aho kwishyura 35% cyangwa amadolari y’Amerika 0.4 ku kiro, bitewe n’ ikiri hejuru nkuko bimeze muri EAC. Inkweto za caguwa zizajya zishyura amadorari ya Amerika 5 ku kilo, aho kwishyura 35% cyangwa amadolari y’Amerika 0.4 ku kilo, bitewe n’ikiri hejuru nkuko bimeze muri EAC.

Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko hari ingamba nshya zafashwe zo kwinjiza amahoro mu isanduku ya leta
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza