U Rwanda rwashyizeho urugereko rwihariye ruburanishwa imanza za ruswa

3 4-06-2018 - saa 11:29, Ferdinand Maniraguha

Mu gihe hari hashize igihe hifuzwa urukiko rwihariye ruburanisha imanza za ruswa, mu mpinduka nshya mu mikorere y’inkiko mu Rwanda hajemo ishyirwaho ry’urugereko rwihariye ruzajya ruburanisha imanza za ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Mu cyumweru gishize nibwo hasohotse itegeko 012/2018 ryo kuwa 04/04/2018 rigena imikorere ububasha bw’Inkiko. Iri tegeko ryahuje ingereko zari zisanzweho aho urw’abana rwahujwe n’urw’umuryango, urw’umurimo ruhuzwa n’urw’ubutegetsi, hashyirwaho urundi rushya ruburanisha imanza za ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu.

Nk’uko izindi ngereko ziba mu rukiko rwisumbuye, uruburanisha imanza za ruswa narwo niho rwashyizwe.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, yagiranye na IGIHE, yavuze ko urugereko nirutangira gukora, bizaha uburemere imanza za ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu kandi bishimangire umuhate wa leta mu kurwanya ibyo byaha.

Yagize ati “Uburyo bwari busanzwe hari ubwo wasangaga imanza zitinda cyangwa ntizihabwe umwihariko ariko ubu kuko hagiyeho urugereko rwihariye n’abacamanaza bihariye b’inararibonye, n’imicire yazo izaba yihariye, iteye imbere kandi zihutishwe.”

Mu minsi yashize abantu bakunze gusaba ko hashyirwaho urukiko rwihariye ruburanisha imanza za ruswa kugira ngo bitange isomo ku bakora ibyo byaha.

Mutabazi yavuze ko kubera amikoro y’igihugu bitoroshye gushyiraho urukiko rwihariye ariko ashimangira ko n’urugereko ruzakora ako kazi neza.

Ati “Hari ibiganiro byabagaho abantu bakifuza ko habaho urukiko rwihariye ruburanisha imanza za ruswa. Twumva ko uru rugereko ari rwiza kuko unagendeye ku mikoro y’igihugu, kugira ngo hajyeho urukiko rwihariye bisaba ko rushakirwa abacamanza, ibikoresho ariko ruriya rugereko ruzajya ruba ruri mu rukiko rwisumbuye kandi abacamanza mu gihe wenda hatari izindi manza bazafasha n’izindi zisanzwe kuko ubwo bubasha barabufite.”

Yakomeje avuga ko imanza zatangiye kuburanishwa mbere y’itegeko zishobora gukomeza kuburanishwa ariko izitaratangira kuburanishwa cyangwa izizaregerwa zizaburanishwa n’uru rugereko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yabwiye IGIHE ko uru rugereko barwitezeho umwihariko mu guca imanza za ruswa.

Yagize ati “Ibyaha bya ruswa byari bisanzwe biburanishwa n’abacamanza mu nkiko zitandukanye kandi batabifitemo ubumenyi ariko urugereko rwihariye ruzafasha ko abazaba barukoramo bazaba basobanukiwe ibibazo bya ruswa.Hari igihe tuvuga ibya ruswa abantu bakagira ngo ni ibintu buri wese yakora ariko bisaba ubumenyi bwihariye.Bazabihugurirwa kandi banasonukirwe ingaruka za ruswa kuko azaba ariko kazi kabo.Ibyaha bya ruswa bizaba bihawe uburemere bwihariye.”

Mu bijyanye n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yamuritswe ku wa 3 Gicurasi 2017 igaragaza ko mu umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2016, miliyari 1.6 Frw yasesaguwe, miliyoni 590 Frw zisohoka nta nyandiko zitanga uburenganzira, miliyoni 906 Frw ziranyerezwa naho miliyari 1.5 Frw muri miliyari 1.6 Frw zagaragajwe mu maraporo ashize ariko ntiziragaruzwa.

Ubushinjacyha bw’u Rwanda buvuga ko kuva mu 2013 kugera mu 2017, hamaze kugaruzwa imitungo ifite agaciro k’asaga miliyari 3,7 Frw yanyerejwe n’abantu basaga 770 .

Imanza za ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu bizajya biburanishirizwa ku Rukiko rwisumbuye nk’ururi i Musanze, Rubavu, Nyamagabe, Rusizi, Huye, Nyagatare, Ngoma, Nyarugenge, Gasabo, na Gicumbi.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
lg 2018-06-05 02:52:46

uretse na ruswa RIB nitabare abantu kubura bwa ciment Kamembe ciment ni 13 000 aha make 11 000 aliko nabwo bayiha.uwo bazi! !bsgenzure, birebere uko abantu bibwa nabacuruzi, baxo

2
barbina 2018-06-04 10:13:19

nibyiza cyane kuko igihugu cyacu gihora gishakisha impanvu zituma igihugu kidatera imbere ibyo nibyiza cyanepe! ariko kotutari twunva umucamaza wahanwe azira icyaha cya ruswa kandi aribo bayirya?bakayirya mumayeri atagira ingano!ese nibayirya bazahanwa nande?icyo nisabiracyo bazatangire kuburanisha abarya ruswa badakoresheje ikoranabuhanga Kuko ikoranabuhanga ryomunkiko biragaragarako arimwe mwiturufu bitwaza.kumpanvu zuko IECMS idakora neza kuko ntabayikoresha ndavuga abaIT rero babanze gukora nkibisazwe hanyuma bazarikoreshe nyuma kugirango tuzarebe difference.

3
king 2018-06-04 09:46:01

ubwo bazakora hors RIB cyanga bari ender RIB?

Kwamamaza