IGIHE

U Rwanda rwashyize ingufu mu kugabanya umwenda rufite

4 15-05-2019 - saa 11:26, Ishimwe Israel

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ifite icyerekezo cyo kwibanda ku nguzanyo z’igihe kirekire kandi zikenera inyungu nto, gukomeza ingamba zo gufata umwenda muto no kwirinda gusaba amafaranga ku masoko mpuzamahanga mu gihe ubucuruzi bw’impapuro z’agaciro-faranga (Eurobond) butaratera imbere.

Mu 2013, u Rwanda rwafashe inguzanyo ya miliyoni $400 yashowe mu mishinga yagutse y’iterambere ijyanye no kwagura Sosiyete y’Igihugu y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya RwandAir ndetse no kubaka Kigali Convention Centre n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko nta mpungenge ziri mu mikoreshereze y’imyenda igihugu cyasabye kuko ishorwa mu mishinga izazamura ubukungu bwacyo no kongera amadevize avuye hanze.

Umujyanama mu by’Ubukungu muri Minecofin, Rugwabiza Léonard, yavuze ko “Ikibazo si n’ikigero cy’umwenda uhari ahubwo kizabaho mu gihe buri mwaka mudashoboye kwishyura kuri iyo nguzanyo.’’

Rugwabiza uri no mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Kigali Convention Centre yavuze ko iyo hoteli yatangiye kubona inyungu mu mwaka ushize.

Iyi hoteli yakiriye zimwe mu nama zikomeye zirimo iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Transform Africa, iya Polisi Mpuzamahanga Ishami rya Afurika n’iy’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, Africa CEO Forum.

Izo nama n’izindi zitandukanye zakuruye abashyitsi baturutse amahanga yose, bituma igihugu cyinjiza amafaranga menshi aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

Uhereye mu Ukuboza 2018, mu Rwanda haje abashyitsi 30 000 bitabiriye inama mpuzamahanga, birwongerera icyizere nk’ahantu heza ho gukorera inama.

Muri Werurwe, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko umwenda u Rwanda rufite udateye inkeke kuko ungana na 32.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihe ikigero gihanitse ari 50%.

Itangazo rya IMF rivuga ko inguzanyo zishyura mu gihe kirekire zari kuri 63% mu mpera za 2018 ugereranyije na 57.4% zariho igihe nk’icyo mu 2017.

Rikomeza rivuga ko “Byagezweho kubera uburyo igihugu cyakoresheje bwo gufata inguzanyo z’igihe kirekire aho kwibanda ku z’ubucuruzi (commercial borrowing).’’

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Imyenda muri Minecofin, Nteziryayo Stella, yashimangiye ko ingano y’imyenda u Rwanda rufitiye amahanga nta kibazo iteye urebeye ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Yavuze ko “Mu gihe igihugu cyacu gikomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gushaka amafaranga, ntabwo tuzafata inguzanyo.’’

Imibare ya Minecofin yo mu 2018 igaragaza ko amadeni u Rwanda rwafashe angana na 38.5%, ayafashwe mu gihugu angana na 10.9% mu gihe ibigo bya leta n’amabanki yari kuri 4.2 % bya GDP.

Ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2019/2020, ni miliyari 2876.9 Frw. Mu mbanzirizamushinga yayo Minisitiri Dr Ndagijimana Uzziel yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko amafaranga azava imbere mu gihugu n’inguzanyo azaba yihariye 85.8%, inkunga y’amahanga igasigarana 14%.

Inguzanyo z’amahanga ziziyongeraho 7%, zive kuri miliyari 464.3 Frw zigere kuri miliyari 497 Frw.

Umwenda wose u Rwanda rufite mu bihugu n’imiryango yo hanze ungana na miliyari $4 ndetse mu 2013, Guverinoma yafashe inguzanyo ya miliyoni $400 yo gutera inkunga imishinga y’iterambere; biteganyijwe ko izayishyura kugeza mu 2023.

Guverinoma y'u Rwanda yafashe inguzanyo mu 2013 yo gutera inkunga imishinga yagutse irimo iyubakwa ry'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera yitezweho kuzamura ubukungu bw'igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
scofield 2019-05-16 03:12:09

OK, ariko se ko mutugaragarije amadeni igihugu cyacu gifite nti mutugaragarize uko ari kwishyurwa(plan de remboursement) ibi byaba ari ikibazo gikomereye ahazaza h’igihugu niba nta buryo buhari bwo kwishyura iyo myenda.

2
Muganga 2019-05-15 11:20:51

Mwabanje se mukishyura imyenda y’agatereranzamba mufitiye amavuriro mu gihugu. Ubu kugira mitiweli no kutayigira biri hafi kuba kimwe kuko ahenshi abarwayi bose basigaye bigurira imiti.

3
muraruradaniel 2019-05-15 10:42:14

Mubumwe bwabanyarwanda tuzayishyurape

4
Munyarwanda 2019-05-15 05:47:24

Icyonzicyo aya tuzayishyura nidusenyera umugozi umwe kandi niturangiza kuyishyura azaba adusize heza gusa leta ishyireho ijisho abashobora kuyanyereza

Kwamamaza