IGIHE

U Rwanda rwasabye Mozambique kwihutisha gukurikirana iyicwa rya Baziga wari uhagarariye diaspora

4 10-09-2019 - saa 09:45, Rabbi Malo Umucunguzi

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko u Rwanda rwasabye Mozambique gukurikirana abishe Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, kugira ngo baryozwe ubwo bwicanyi bakoze.

Baziga yishwe arashwe ku wa 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka ugana kuri kaburimbo mu gace ka Bike. Yashyinguwe mu Rwanda ku wa 2 Nzeri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Mutangana yavuze ko mu bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique, rwayisabye gukurikirana abishe Baziga.

Ati “Mozambique ni igihugu dufitanye umubano no mu nzego z’ubutabera, dufitanye umubano n’inzego z’Ubushinjacyaha zaho. Leta y’u Rwanda yamaze kugaragariza Leta ya Mozambique ko uyu munyarwanda, abagize uruhare mu kumwica bakwiriye gushakishwa bagashyikirizwa ubutabera. Ni ikibazo, kirababaje kuba Umunyarwanda wari unakuriye diaspora hariya, uhagarariye abantu benshi hariya, ukorera mu nyungu z’igihugu cyacu, yarishwe muri buriya buryo.”

Mutangana yavuze ko byaba hakiri kare cyane “kumenya aho iperereza ry’ibanze rigeze”, ariko bazakomeza ubufatanye haba mu mu nama bahuriramo hagati y’inzego z’Ubushinjacyaha, inzego za Polisi no hagati y’ibihugu by’umwihariko.

Yakomeje ati “Mozambique yashyikirijwe icyo kibazo kugira ngo isuzume, ikore iperereza. Ubwo reka twe kuvuga byinshi kubera ko icyaha cyabereye mu kindi gihugu, hari inzego z’ubutabera zifite ububasha bwo gukora iperereza muri icyo gihugu, kitari u Rwanda. Turumva rero ko twabiharira Mozambique, yazarangiza iperereza, ubwo tuzamenya ibyo ubutabera bwagezeho.”

Nyuma y’urupfu rwa Baziga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yavuze ko yishwe n’abanyarwanda bagenzi be kuko banabigerageje inshuro nyinshi.

Yavuze ko ubwo yageraga muri icyo gihugu yaganiriye na Baziga akamubwira ko harimo abantu benshi barwanya Leta y’u Rwanda, bakomeje kumusaba kuva ku buyobozi bwa Diaspora cyangwa kubugumaho akajya anabakorera.

Ati "Nkatwe nka Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique turemeza ko Louis yishwe n’abanzi b’igihugu, ibyo turabyemeza 100%, b’Abanyarwanda kandi, ntabwo ari abanyamahanga bamwishe."

“Ntabwo ushobora kurasira umuntu ku muhanda saa sita z’amanywa, izuba riva, abantu bagenda, ngo uvuge ko atari umuntu wamukurikiranye. Ni imodoka yamukirikiye igeze aho imufungira inzira, bavamo baramurasa kandi n’imodoka yari atwaye yari nshya, birumvikana ko ni abantu bari bamuzi, bamukurikiranye, b’abagome.”

Abantu batandatu ni bo bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Baziga, barimo Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique.

Harimo kandi Benjamin Ndagijimana uzwi nka Ndagije bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC na Diomède Tuganeyezu wahoze muri FAR ndetse n’Umupasiteri witwa John Hakizimana nawe bivugwa ko akorana na RNC.

Baziga Louis yashyinguwe mu Rwanda ku wa 2 Nzeri
Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco aganira n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ntashya 2019-09-10 13:45:21

Uyu se yabanje agakurikirana iby’abahotorerwa mu Rwanda umunsi ku wundi, ko binagenda byiyingera aho kugabanuka? Anketi yari yarangira ku buhotozi bubera ino aha, cyane cyane muri Kigali, ni zingahe? Gusaba igihugu kwihutisha anketi, unakibwira abagomba guhamwa n’icyaha!! Nawe uri umugenzacyaha!! Ntibisanzwe pe!!

2
ANDRE BIMENYIMANA 2019-09-10 10:04:03

Muraho? Sinakundaga gutanga ibitekerezo,ariko bibaye ngombwa ko mbikora! Kera Ubunyarwanda bwatumaga umunyarwanda arwanira mugenziwe ishyaka ndetse byaba ngombwa ku rugamba akamwimana( Akamurinda kwicwa n’ababisha) nonne ngo ....Louis yishwe n’abanzi b’igihugu b’abanyarwanda?Si n’ab’ikindi gihugu nibura?Ni ukuri dukwiye kumenya ko nk’abanyarwanda icyo twagapfuye cyagombye kurutwa n’icyo dupfana! Rwose ni tugaruke ku isoko yacu y’ubunyarwanda! Ubwo se umunyamahanga wakumva abanyarwanda bicaniye mu mahanga aho gukundanirayo,ibyo bitanze ikihe cyubahiro ku munyarwanda?Oyaaaaa!!!!!!!Ibi ntibikwiye ni ukuri!!!!

3
Ngabo 2019-09-10 08:32:40

Turashima Leta yu Rwanda, ikomeze rwose ikurikirane a bagize uruhare bose mwiyincwa rya Baziga Louis, ababakikoze bose bazashyikirizwe ubutabera. Pasteur John, pasteur Diomede, Revocat, Ndajyije, Lambert na muruma we bazashyikirizwe ubutabera.

4
Ngabo 2019-09-10 08:32:00

Turashima Leta yu Rwanda, ikomeze rwose ikurikirane a bagize uruhare bose mwiyincwa rya Baziga Louis, ababakikoze bose bazashyikirizwe ubutabera. Pasteur John, pasteur Diomede, Revocat, Ndajyije, Lambert na muruma we bazashyikirizwe ubutabera.

Kwamamaza