IGIHE

U Rwanda rwakiriye ambasaderi w’u Budage usimbura uwo rwasabye ko ahindurwa kubera ‘amakosa akomeye’

2 11-09-2019 - saa 15:25, Habimana James

Ambasaderi Dr. Thomas Kurz yashyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe Olivier, impapuro zimwemerera guhagararira u Budage mu Rwanda, asimbuye Dr. Peter Woeste.

Muri Mata uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Budage yasabwe n’u Rwanda guhindura Ambasaderi wayo nyuma y’amakosa akomeye yakoze. Woeste yari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda kuva mu 2016 kuko mu Ukwakira k’uwo mwaka aribwo yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagarira inyungu z’igihugu cye i Kigali.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ambasaderi Kurz yatanze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga impapuro zimwemerera guhagararira u Budage mu Rwanda, nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 29 Nyakanga 2019.

Ubwo uwo asimbuye yasabirwaga guhindurwa, Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwasabye “Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze,” nubwo ayo makosa atatangajwe.

U Budage busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, iyubakwa ry’ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri n’imihanda, amashanyarazi, guca amaterasi, ikoranabuhanga n’ishoramari, aho kugeza ubu hari ibigo 25 by’ishoramari bikorera mu Rwanda.

Ambasaderi Dr. Thomas Kurz yashyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe Olivier, impapuro zimwemerera guhagararira u Budage mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-09-11 12:25:06

Ndabona Amb. Nduhungirehe yahacanye umucyo da!

Cyakora ziriya nyandiko siwe zigenewe, agomba kuzaherekeza amb. mushya m’Urugwiro. Perezida wa Repubulika niwe ufite ububasha bwo kwemerera amb runaka guhagararira igihugu cye mu Rwanda!

2
kamegeri Fulgence 2019-09-11 10:32:42

NONE UYU YAKIRWA NA OLIVIER MINISTRE ARIHE DR ????

Kwamamaza