IGIHE

U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 20 birukanwe na Uganda, ruyisaba guhagarika imikoranire na RNC

16 13-06-2019 - saa 08:10, IGIHE

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Uganda guhagarika imikoranire n’Umutwe w’iterabwoba wa RNC igira uruhare mu gutuma abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo mbere yo kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Ibi u Rwanda rwabitangaje nyuma y’aho Uganda yirukaniye ku butaka bwayo Abanyarwanda 20 kuri uyu wa Gatatu.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 12 Kamena 2019 rivuga ko rwashimye icyemezo cya Uganda cyo kurekura abanyarwanda 20 bari bamaze igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikabohereza mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yihanganishije aba banyarwanda bari bamaze igihe bafunzwe ku bihe bikomeye banyuzemo ndetse n’imiryango yabo yari yaratandukanyijwe nabo.

Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko,abenshi bagiye bagaruka mu Rwanda baramugaye kubera iyicarubozo bakorerwa.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Uku gufungwa binyuranyije n’amategeko, gufatwa nabi no kwirukanwa muri Uganda ni byo byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira inama abaturage bayo yo kutajya muri Uganda.”

“Turasaba Uganda guhagarika imikoranire yose n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo RNC, mu kwibasira abanyarwanda, kubata muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozo ahubwo hagakoreshwa inzira z’amategeko mu kugeza imbere y’ubutabera umunyarwanda wese ukekwaho kurenga ku mategeko.”

Abanyarwanda birukanywe muri Uganda kuri uyu wa Gatatu baje bakurikira andi magana yabanje aho u Rwanda rwavuze ko amazina yabo azwi neza na Uganda ndetse ko hari n’abagiye bicirwa muri iki gihugu cy’igituranyi.

Amb. Nduhungirehe yihanganishije abanyarwanda bamaze igihe bafungiye muri Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko impamvu u Rwanda rwabujije abaturage barwo kujya muri Uganda ari uko bagerayo bagahohoterwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
amayobera pierre 2019-06-15 02:54:22

njewe ndabona ibibera hagati y,urwanda na uganda arurujijo.ese kuki umubare munini woherezwa arinsoresore gusa?ntibaba bazzanywe nindi migambi ?

2
Makenga 2019-06-14 11:28:06

Abo bantu mujye mubagenzura neza butazatubera nka ya farasi ya troyi. Bakirukaniramo n’abahungabanya umutekano.

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-14 10:56:47

Kuki abatahutse mwabafotoreye kure?
Aho ntimutinya ko ababazi neza tumenya abo aribo nicyo basanzwe bakora?
Ariko Uganda ko habayo amoko yose kuki abanyarwanda aribo bibasirwa bonyine? Niba ari ishyari ryadutse muri 2019?!?

4
Justice 2019-06-14 03:23:32

@ serge ,

Mubyukuli igitekerezo cyawe nanny tubyumva kimwe KBS , ahubwo aba bashinzwe ububanyi namahanga bakira abanyarwanda buli munsi birukanywe na Uganda ,kandi bakorewe iyica rubozo , koko !!! HARABURA IKI NGO AMBASSADE IBWIRE ABANYARWANDA BOSE (BONA ) NGO BAHAMBIRE UTWABO BATAHE , LETA IBAFASHE MUGUTAHA ?! mulibuka mumisiri bimeze nabi Nyakubahwa Luise mushikiwabo yohereje indege mukanya abanyarwanda bali bageze ikigali BOSE BABIREBA .

Nyakwubahwa nduhungirehe na nyakubahwa Dr Sezibera basabye inane Luise akabaha coaching ??

5
rosine 2019-06-14 02:39:51

nibyope

6
Steven 2019-06-14 00:35:53

arko njye muransetsa pe, abanyarwanda ninde ubahohotera ntawe ntimukajye mubeshya, njye ahantu mba banyita munyarwanda, n’abapolice barabimpamagara, ntakitwa umunyarwanda mbona bakoraho, keretse abivanga mubya politics nibo baba badashaka kubutaka bwabo, naho ubundi abandi tumeze neza ntakibazo pe!
turipagasiriza, umutekano niwose, amanywa nijoro

7
stephen 2019-06-13 14:21:29

arega M7 afitiye ishyari HE Kagame kubera ko amahanga ariyo yamugiriye icyizere ikamuha inshingano zo gukora amavugurura ya AU kandi n’iyo HE atanze umukandida wo kuyobora umuryango mpuzamahanga atambuka nta nkomyi kuko bazi ko HE ari indashyikirwa mu ku rwanya ruswa no gushigikira iterambera rirambye rishingiye ku muturage hagamije guteza imbere umugabo numugore n’urubyiruko hagamije guteza imbere umuturage kuko aribayo byananiye NRM ya M7 yamunzwe na ruswa mw’ishyaka ryabo bakabona ko FPR Inkotanyi itakiri ku rwego rwabo ( yiyubakiye head quarters igezweho bo badadafite) bagahitamo kuyibangamira mw’iterambere biyemeje kugeraho , umunsi Kigali Arena yuzuye ikamurikwa kumugaragaro menya M7 n’abambiri be bazarwara muzunga. Vive le Rwanda, Vive HE Paul Kagame

8
Mico 2019-06-13 11:06:36

Ibyo uyu Sangwa avuga nibyo. Dushobora kwisanga Museveni nawe ageze aho akarambirwa agakora nka Kikwete. Ese noneho bo twabatuzahe ra?

9
serge Ruganintwali 2019-06-13 08:37:41

"ntawe uhana wahanutse"uwo ni umugani nasanze I Kigali nturutse Canada,Uganda ntacyo twayibwira.ahubwo abo banyarwanda bene wacu barajya he?ko mu Rwanda ntacyabuze ko twe dutuje dutekenye,ahubwo bose nibaze twiyubakire u Rwanda nubundi batezaga imbere amahanga akanabitura inabi.

10
Paul 2019-06-13 07:38:46

Sinumva, nako simaze gusoma inkuru igaragaza KO Byabagamba na Rusagara nabo Bafunzwe binyuranyijwe n’amategeko. Buriya c y’Uganda niyo yohereje amabwiriza yo kubafunga !!!?

Afrika weeeh. Yesu Naza azaca intambara zishire. from Sana

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza