IGIHE

U Rwanda rwagiriwe inama yo kugabanya ibiti byazanywe n’abakoloni

5 14-09-2018 - saa 12:12, Evariste Nsengimana

Mu 2011 u Rwanda rwihaye intego ko 80% by’ubutaka bwarwo bwose buzaba buteyeho amashyamba bitarenze mu 2030, hagamijwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri iki cyumweru ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga igamije kureba ibyafasha kubungabunga ibidukikije, Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Karangwa Charles, yavuze ko ibiti byazanywe n’abakoloni atari byiza ku butaka.

Yasobanuye ko mu kwese uyu muhigo, u Rwanda rukwiye kongera ibiti gakondo n’iby’imbuto.

Ati “Turacyafite ikibazo cyo kwigobotora ingoyi y’amoko y’ibiti amwe twazaniwe mu myaka 100 ishize, kugira ngo tuyagabanye, tugaruka ku byacu bya gakondo, bya Kinyarwanda.”

Karangwa yasobanuye ko hejuru ya 80% y’ibiti biterwa mu Rwanda usanga ari iby’inturusu.

Ati “Niba rero dutera inturusu, mwibuke ko zitwara amazi menshi kugira ngo zikure. Zirwana n’imyaka. Ntiwaziterana na yo ariko ufashe ibiti by’imyembe, ibya avoka n’ibindi by’imbuto wabiterana nayo”.

Asaba ko Leta ikwiye kwita ku gutera ibiti bivangwa n’indi myaka, cyane cyane iby’imbuto.

Uretse kugabanya icyuho cy’imbuto u Rwanda rutumiza mu mahanga nk’imyembe, ibinyomoro n’ibindi, Karangwa avuga ko ibiti by’imbuto bifite n’akamaro ko kurwanya imirire mibi.

Ati “Imbuto zishobora kugabanya ibibazo by’imirire mibi biri mu bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse no mu bakuru, kuko ni intungamubiri nyinshi dukuramo.”

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), ryerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 38% bafite ibibazo byo kugwingira. Ibiti by’imbuto byakwifashishwa mu gukemura iki kibazo.

Karangwa asanga ibiti bya gakondo nk’iminyinya, imisave n’ibindi nta ngaruka mbi bigira ku musaruro w’ubuhinzi.

Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba, Tumushime Francine, yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubona ubutaka bwarwo burinzwe neza.

Kurindwa neza harimo kuba burwanyijeho isuri, buteyeho ibiti bitabangamira umusaruro ukomoka ku buhinzi, buteyeho ibivangwa n’imyaka n’ibindi.

Minisiteri y’amashyamba ivuga ko kugeza ubu ubuso buhinzeho amashyamba mu Rwanda, bungana na 29.6% ubariyemo n’aya kimeza yose ari ku bungana na 11,9%.

Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Karangwa Charles, yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwiyemeje mu gutera amashyamba rusabwa no kugabanya ibiti byazanywe n’abakoloni


[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umusomyi 2018-09-17 03:38:23

Uyu muyobozi se ko ashekeje! Ngo ibyavuye hanze kandi ibyo akangurira byose niho biva. Ubonye nibura yari azanya uburyo bwo gufata neza no kubungabunga imisagara, iminyonza, amaperi(gaperi), imicyeri n’inanka, etc ko aribyo tuzi gakondo mu rwanda!!!

2
Nkundimfura jean claude 2018-09-14 23:56:49

Rwose ibi mpora mbivuga ko ,croissance demographique ,recherche des bois de chauffage ,de construction,de menuiserie, et l’introduction des especes exotique byatumye ibiti bimenyereye climat yacu bigenda bicika ntibyaba valorisé nizindi mpanvu nyinshi zinyuranye.
Mfite projet yo gukora Arboretum conservatoire na orchidarium(ex situ conservation) cyane cyane iyibiti bigenda bikendera narangije partie theorique nagerageje kuyitanga muri fonerwa sinagira amahirwe.
nayiyjanye mucyahoze ari RNRA iba classé ubu kubera uburyo nkunda flore indigènes ntangiye gukusanya amafranga kugirango umwaka utaha nzatangire projet yange kuri 2hectare mubushobozi buke mfite a titre privée
ubundi nari nayikoze ari projet nini ya conservation communautaire.
yari kuba ari 2eme arboretum du pays nyuma y’iyi Ruhande inarangwamo hafi 70especes z’inturusu.
kandi munyandiko z’abakoze ubushakashatsi nka G troupin n’abandi dufite espece nyinshi gakondo zimwe zigenda zikendera.
umuntu ufite coordonées z’uyu muyobozi wa IUCN yazinyoherereza kuri( [email protected]) nkazamwandikira niba hari ikintu yamarira cyangwa nkamusaba inama.
Murakoze.

3
Nkunzurwanda 2 2018-09-14 15:06:36

Ibiti bymbuto ziribwa ndabishyigikiye. Ibyinchi nibituruka hanze ariko bifite akamaro. Mubituruka hanze hazanacirirwe igiti muri Kenya bita Mwarubaini gikomoka mu Buhinde. Kigira icuc kiza kandi kwisi hose kizwi ko kivamo nmuti wibintu byinchi. Abandi bakakita Neem. Bibande kumivumu, nimiko... nabyo bigira akamaro. Inturusu zo zicibwe burundu ubusangwe zakundwaga kubera ibahu hatekeezwe ibizasimbura

4
gasore 2018-09-14 12:59:21

nibyo ibyobiti bivangwa nimyaka biracyenewe arikose imyembe cyangwa amapera byakubaka ahubwo ahakwiye guterwa intusi zihaterwe ahakwiye ibyobindi nahobihaterwe

5
jo 2018-09-14 09:35:07

iyi nkuru irandagije ngo bagabanye ibiti byazanywe n,abakoloni ngo batere ibya gakondo ntangajwe no kumva avuze ibiti byinshi by’imbuto ukibaza uti ibyo byo ibikomoka mu Rda ni bingahe? yakagombye kuba yasobanuye ikifuze cye neza aho kuvuga ibintu bitaribyo. ibiti byinshi bifite akamaro mu rwanda ni ibikomoka hanze y’igihugu.

Kwamamaza