IGIHE

U Rwanda rugiye gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi n’uruganda rw’ingufu za nucléaire

17 5-12-2018 - saa 18:12, Julien Niyingabira Mahoro

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Ubwo bushakashatsi buzajya bukorwa n’icyo kigo bugamije gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere no kubaka uruganda rutunganyirizwamo izo ngufu mu Rwanda.

Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie).

Zifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi, mu bijyane n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano hagati ya Guverinoma zombi yasinyiwe mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya. Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete naho ku ruhande rw’u Burusiya yashyizweho umukono na Alexey Likhachev uhagarariye ikigo cya Leta gishinzwe ingufu cyitwa ROSATOM.

Amb. Gatete yatangaje ko u Rwanda ruri gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hatirengagijwe kurengera ibidukikije.

Yavuze ko aya masezerano azarufasha mu kongerera ubumenyi abakora muri izo nzego binyuze cyane mu kohereza abanyeshuri kwiga ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bijyanye no kuvura indwara, guteza imbere ubuhinzi-bworozi no kongera ingufu zikoreshwa mu gihugu.

Ministre Gatete yatangaje ko imirimo ituma u Rwanda ruhabwa ubumenyi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kuri ubu yatangiye, aho abanyeshuri b’abanyarwanda bagiye mu Burusiya kwiga imikorere n’imikoreshereze ya zo.

Yavuze kandi ko hazakomeza koherezwa n’abandi bazajya bahabwa n’amahirwe yo kwimenyereza muri ROSATOM.

Aleksey Likhachev uhagarariye iki kigo yatangaje ko bishimiye gusangiza u Rwanda ubunararibonye bw’imyaka isaga 70 bafite mu bijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa by’iterambere.

Uyu mugabo yavuze ko bizeye ko ubu bufatanye buzazamura ubukungu bw’u Rwanda bukanoza ireme ry’ubuzima bw’abanyarwanda.

Aya masezerano aje akurikira ubwumvikane ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu iterambere yari yasinywe ku rwego rwa tekiniki hagati ya Ministeri y’Ibikorwaremezo n’Ikigo cya ROSATOM i Moscow ku wa 22 Kamena uyu mwaka.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, hamwe n'Umuyobozi wa ROSATOM, Alexey Likhachev, bashyira umukono ku masezerano
Aba bayobozi batanze icyizere ko ubu bufatanye buzongerera u Rwanda imbaraga mu kwihuta mu iterambere
Minisitiri Gatete ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya, baganira na Alexey Likhachev nyuma yo gusinya amasezerano

Hejuru ku ifoto: Uruganda rutunganya ingufu za nucléaire rwo mu Burusiya

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ebimbona 2018-12-08 05:43:57

Ariko hari igihe tugirango MUZEHE wacu nta ba conseillers agira.
Mu bihugu byateye imbere bari gukora gahunda zo kuvanaho ibyo bya nucleaire kubera ingaruka ku buzima ni ibidukikije. None twe twishimiye gutangira nucleaire.
Ibintu nkibi ABUZUKURUZA bacu nibo bazabona ingaruka.
Ntimukarebe ifaranga ryinjiye uyu munsi, mujye mureba kure. Mbese Bujumbura cyagwa Mbarara ko biri mu birometero bike nahazubakwa iyo site, leta ya Uganda cg iyu Uburundi barabyemeye, ko muri muri EAC daaa!!!
Igihe.com mumenyereye kunyonga ibitekerezo byubaka, nizere ko mutakinyonga. Iyo atari "caresser dans le sens du poil".

2
Narumiwe 2018-12-06 22:24:44

Nzaba ndeba uko tuzabana neza na Russia na China bihanganye na Amerika tukabana na France na England bihanganye na Russia tukabana na Israeli ihanganye na palestina mayo kandi tukabana neza, Ariko uyu mubano wa Russia n’u Rwanda kuri Nuclear energy ndabona uri burakaze Amerika ikatugira impfubyi. Abanyamerika mushwanye ni abagome mwabantu MWe ubakizwa n’Imana mayo akenshi ntiyababuza kuguhitana cyakora Wenda yaguha ijuru. Dushishoze mubo tubana n’abo dushwana.

3
Gikundiro Marie Divine 2018-12-06 13:15:48

Nge mfite ikibazo, muri abo banyeshuri boherezwa kwiga ibijyanye n izo ngufu . Kubabamo bisaba iki ? Mbese nasabaga amakuru ahagije kuri ibyo. Murakoze

4
mfashingabofrancois 2018-12-06 11:54:28

Izi ngufu zagabanya igiciro cya mashanyarazi, zazamura kandi inganda

5
Nkundimfura jean claude 2018-12-06 11:30:20

ingufu za nucleaire ntabwo tuzikeneye kuko amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira,no ku ngomero zamashanyarazi arahagije ikindi hashyirwe ingufu mu gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba naho ubundi ibihugu by’i burayi biri guhangana no guhagarika izo ngufu za nucleaire, kandi ikindi dechets zazo ntiziba degradable donc zongera ubushyuhe en plus turi muri zone y’imitingito ,lift valley...
u rwanda turi kwihuta mw’iterambere ariko ntidukwiye kumira byose ibyo bintu nange nshyigikiye ko byaganirwaho.
iki ni igitekerezo cyange bwite jyewe ni uko mbyunva ntawe mpatiye kubyumva nkuko mbitekereza kandi ahazaza h’ikirere cyacu hari mubiganza byacu.
pensez àl’environnement.

6
mukanyarwaya 2018-12-06 05:40:11

Hm !!! ariko ubu izo ngufu nizo dukeneye cyane kuruta ibindi ???? ahaaaaaaaaaaaaa ...............1!!!!!!!! n’ akataraza bazakatuzanira !!!!!!!!

7
inaryenge 2018-12-06 05:05:37

Ni byiza kugira izi ngufu ariko bazarebe neza ahantu hizewe hajya izo Nganda ejo bitaduturikana kuko turi mu "Karere k’Imitingito" myinshi. Urugero rwa vuba, za Rusizi na Nyamasheke ndetse na za Bukavu/DRC inzu zarasenyutse n’ubutaka buriyasa.

8
Kwizera 2018-12-06 04:27:40

Joel wagiye uvuga ibyo Uzi?
Kuba hari ago byagize ingaruka mbi bihuriye he no kugira akamaro? Ubuse ibigega by a gaz babifunge kugira bitazaturika bikagira ingaruka?
Uri injiji gusa.

9
Marie 2018-12-06 04:07:25

Bizashyirwemo ubushishozi bukomeye kabisa! Energie nuclèaire si ikintu cyo guhubukirwa, kuko dégats zabyo ziba arimbi cyane.

10
Jacques Hirwa 2018-12-06 02:28:49

nukuri uyu mubano n’uburusiya nukomeze wogere

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza