IGIHE

U Rwanda rugiye gushora miliyari 4.3 Frw mu kugura ibiraro byimukanwa

2 14-06-2019 - saa 12:36, Ishimwe Israel

Igenzura ryakozwe mu 2018 mu turere 15 mu gihugu twahuye n’ibiza, ryagagaraje ko agaciro k’ibyangijwe ari miliyari 204 Frw, mu gihe imyuzure, inkuba n’inkangu byahitanye abantu 234 abandi 268 barakomereka.

Ibi biza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu kugeza n’aho ikiraro gica hejuru y’umugezi wa Nyabarongo cyarengewe n’amazi ugahagarika ingendo.

Mu gihe cy’imvura nyinshi Nyabarongo, ari nawo mugezi muremure cyane mu gihugu ureshya n’ibirometero 297, uruzura cyane amazi akarenga umuhanda uyica hejuru uhuza umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, bikagira ingaruka ku ngendo.

Mu 2016 uyu mugezi waruzuye hashira iminsi igera muri itatu abakora ingendo zihuza Kigali n’Amajyepfo zihagarara. Iki kibazo cyongeye kugaragara mu mpera za Mata ubwo wuzuraga ugahagarika zimwe mu ngendo amasaha atari make.

Mu gushaka umuti urambye w’iki kibazo, Guverinoma yatangaje ko yatekereje ku gushaka igisubizo kirambye kugira ngo mu gihe cy’imyuzure, ubuzima bukomeze.

Mu mwaka ushize, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye itangazamakuru ko hatekerejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwifashisha ngo imyuzure ntihagarike ingendo z’abantu.

Yagize ati “Hari gutekerezwa gushaka ibiraro byitwa “Mobile Bridges” binyura mu kirere, bizajya byifashishwa igihe habaye ibibazo nka biriya kuko imihindagurikire y’ikirere ikomeje kuba myinshi, nta bwo wakwizera ko uko wabitunganya kose bitazaba, hakaba ikintu abantu bashobora kwitabaza igihe habaye ibibazo nka biriya, na cyo dutekereza ko mu myaka nk’ibiri, itatu iri imbere kizaba kiboneka.”

Uyu mushinga uri mu yagenewe amafaranga mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku wa 13 Kamena 2019.

Ingengo y’imari y’umwaka utaha izaba ingana na miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka uri gusozwa.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko “Umushinga wo kugura ibiraro bibiri byifashishwa mu bihe bidasanzwe (Mobile Bridges) wagenewe miliyari 4.3 z’amafaranga y’u Rwanda.’’

Ibi biraro byimukanwa bizajya byifashishwa ahari imyuzure, bitume abantu bakomeza ingendo n’ubuhahirane hagati yabo.

Ibiraro byimukanwa bikoreshwa bite?

Ibiraro byimukanwa (mobile bridges) akenshi bishyirwa ku modoka cyangwa imashini nini zituma ibyuma bibigize bishobora kuramburwa hejuru y’ikiraro cyacitse cyangwa icyarengewe n’amazi, kugira ngo ingendo z’abantu n’imodoka zikomeze.

Byakoreshejwe mu bihugu nk’u Buyapani na Haiti biri mu bihugu byibasiriwe n’imitingito ikaze mu myaka yashize.

Iyo ikibazo cyakemuwe, ibikorwa remezo byari byangiritse byasanwe, nibwo icyo kiraro kihavanwa, kikaba cyajyanwa no gukoreshwa ahandi.

Mobile bridges zatangiye kwifashishwa mu binyejana byo hambere mu bihe by’Abagiriki n’Abaperisi ubwo abasirikare bashakaga kwambuka imigezi n’ibibaya.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 2,876.9 Frw, iziyongeraho miliyari 291.7 Frw ugereranyije na miliyari 2,585.2 yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2018/2019. Iyi nyongera izaturuka ku mafaranga ava imbere mu gihugu n’inguzanyo ziva hanze.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1,963.8 Frw (68.3%) by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2019/20.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.8 Frw (14.2%) by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 497 Frw (17.3%) by’ingengo y’imari yose.

Kimwe mu bwoko bw'ibiraro byimukanwa gishyirwa ahantu habaye ibiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rwabugiri 2019-06-15 12:32:16

amafaranga yo kugura ibiraro ndumva yaba apfuye ubusa ahubwo uwayafata akubaka ibiraro bigezweho kandi bizahoraho kuko ayo mafaranga nimenshi cyane rwose

2
bimawuwa 2019-06-14 19:18:04

ibiraro byinshi birashaje byubatwe mu gihe cyubukoroni bigomba gusimburwa hakubakwa ibindi bishya. nkiyo urebye ikiraro cya nyabarongo ubona ko kitagendanye nicyitegerezo cyu mujyi wa Kigali ubu kigomba kwubakwa bundi bushya kijya hejuru bituma amazi atakirengera yi mvura nyinshi .gishobora kubakwa kuva haruguru aho gitangiriye kuburyo ni mihanda imwe ni mwe ijya mubindi bice ishobora kunyura hasi cg umuyoboro wa nyabarongo ushobora gukorwa neza kuburyo ushobora kuzunguruka Kigali wubatse neza kuburyo amazi aguma atemba muri uwo muyoboro bya nahesha igishushanyo cyu mujyi isura nzia tukagira canal izengurutse Kigali.

Kwamamaza