U Rwanda n’u Burusiya mu biganiro byo guhabwa ubwirinzi ku bitero byo mu kirere

24 4-06-2018 - saa 07:54, Rabbi Malo Umucunguzi

U Rwanda n’u Burusiya bari mu bufatanye bwa gisirikare bugamije kongera ubushobozi n’ibikoresho, impande zombi zikaba ziri kuganira ku buryo rwahabwa ubwirinzi bw’u Burusiya ku bitero byaturuka mu kirere, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yabitangaje.

Minisitiri Lavrov w’imyaka 68 yari mu Rwanda kuri iki Cyumweru, aho nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Lavrov yavuze ko u Rwanda rusanganwe umubano ukomeye n’u Burusiya, nyuma y’ibikoresho bitandukanye bwagiye bugemurira u Rwanda, hakaba hari kuganirwa no ku bwirinzi bwo mu kirere, Air Defense System.

Yagize ati “Dufite umubano mwiza mu bijyanye n’igisirikare na tekiniki. Inzego z’umutekano z’u Rwanda, igisirikare n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikoresha kajugujugu zacu. Hari n’amakamyo manini akoreshwa n’igisirikare n’izindi nzego z’umutekano hamwe n’intwaro nto nyinshi. Ubu ikiri kuganirwaho ni ugutanga system z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.”

Ubu bwirinzi bwo mu kirere bufasha mu gihe ahantu runaka haba hoherejwe igisasu nka missile, hifashishijwe ikoranabuhanga mu gukurikirana inzira yacyo, cyoherezwaho ikindi kikagishwanyuza mbere y’uko kigera ku butaka ngo kigire ibyo cyangiza.

U Burusiya buza mu bihugu bya mbere mu kugira igisirikare gikomeye ku Isi haba mu myitozo n’ibikoresho, hakiyongeraho ko bo intwaro hafi ya zose (niba atari zose) bazikorera mu nganda zabo.

Lavrov yavuze ko mu mwaka ushize wa 2017 hashyizweho komisiyo ihuriweho na guverinoma zombi yiga ku bufatanye mu bya gisirikare na tekiniki, inama ya mbere ibera i Kigali, iya kabiri ikazabera i Moscow mu mezi make ari imbere.

Yavuze ko impande zombi zemeranyjije gukomeza ubufatanye haba mu bijyanye n’inzego zishinzwe umutekano n’izindi serivisi zitandukanye nko “mu kurwanya iterabwoba rimaze gushinga imizi ku mugabane wa Afurika.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Burusiya busanzwe bunafasha u Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, aho ibihugu byombi byatangiye gufatanya kandi bishaka kuzamura iyi mikoranire.

Yakomeje agira ati “Nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhera mu 2016 badufashije mu bijyanye n’abahanga mu gupima ubutaka dushakisha ahaba hari amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ako kazi karakomeje.”

Yanavuze ko minisitiri w’ikoranabuhanga mu Burusiya yasuye u Rwanda mu mwaka ushize mu nama ya Transform Africa, ndetse ibihugu byombi biri gufatanya mu bwirinzi mu by’ikoranabuhanga ndetse basabye u Burusiya kugira uruhare muri gahunda ya Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.

Lavrov kandi yashimye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ubu rukaba ruri ku mwanya wa gatanu ku Isi mu gutanga abasirikare n’abapolisi benshi, kandi barangwa n’imyitwarire iboneye kurusha abandi.

U Burusiya bufite ibikoresho bifite ikoranabuhanga rihambaye byifashishwa ku rugamba aho bibaye ngombwa harimo n'ibi bifasha mu bwirinzi bw'ibitero biturutse mu kirere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
MANIRIHO Potien 2018-06-07 05:10:55

twishimiye ubwo bufatanye gusa bazanakomeze nibiba byiza kurushaho bazajya banadufash
mukudutoreza ingabo zikagira ubumenyi nkubwabo

2
Munyanshongore Juvenal 2018-06-06 17:17:13

Uburusiya ni inshuti nziza rwose Nina bwatekereje ku kirere cyacu.

3
Munyanshongore Juvenal 2018-06-06 17:17:12

Uburusiya ni inshuti nziza rwose Nina bwatekereje ku kirere cyacu.

4
joohn 2018-06-06 12:51:37

Sophisticated Air-Defense ! So great. Minisitiri Mushikiwabo ndabona aguwe neza pee, anaseka neza wagira ngo akantu yibutse! Noneho wagirango agiye kurya amenyo Itama ry’Umusaza.

5
Dusingiziyaremye theogene 2018-06-06 12:51:28

wowu byiza cyane

6
UWAYEZU SIRIVERI BUGESERA 2018-06-06 12:44:25

Andika hano UBURUSIYA NDUMVA BUTWITAYEHO UMUBANO UZAKOMEZE GUSAGAMBA

7
Kalisa Canizio 2018-06-06 09:39:32

Izi ntwaro koko zirakenewe, cyane ko bamwe mu baturanyi bamaze kwibikaho za missiles n’indege z’intambara. Natwe rero tugomba kugira uburyo bwo kwirwanaho, ntawe umenya aho umwanzi aturuka.

8
murokore 2018-06-06 09:10:52

Kubana neza n,u Burusiya ni ukubana n,abagabo.ahubwo barebe uko bakubaka uruganda rukora izo ntwaro hano mu RWA Gasabo maze abadutega iminsi tuzaba...

9
Tuyishime 2018-06-06 06:20:04

Amerika ntacyo ikiduhereza cg yadukuyeho amaboko?

10
Umucyo 2018-06-05 13:45:58

Buretse "mpatsibihugu", "police mpuzamahanga" aka USA aze abyivangemo, abin*yemo kubera ifuha ngo Rwanda yegereye Russia! Kuri si ya Rurema USA irwanya mu buryo butandukanye, ku mugaragaro cyangwa se rwihishwa (diplomacy), buri gihugu cyigirana umubano na Russia! N’uko abanyamakuru bo mu Rwanda badacukumbura ibintu, wasanga USA irimo yotsa igitutu Rwanda kubera ibi biganiro n’imikoranire yarwo ikomeje na Russia! USA ishobora kugarura ku meza ibihano irimo yiga gufatira u Rwanda nko kubyerekeye imyenda ya caguwa Leta y’u Rwanda yonfereye imisoro... Ikindi, ni ryari Russia Embassy i Kigali ku buryo bugaragara? Namwe nimundebere intubako ya US Embassy i Kigali uburyo ingana n’ahantu iherereye hafi n’Urugwiro... Ngarutse ku biganiro birebana n’inzego z’umutekano harimo n’ingabo z’igihugu, Russia irakaze cyane kandi iratinyitse ku rwego mpuzamahanga (na USA irayitinya!); kandi na Burundi ya Petero Nkurunziza iterwa inkunga mu by’umutekano na Russia! Rero Russia ishobora kunekera Burundi ku Rwanda or vice versa... Musabwe gutambutsa igitekerezo cyanjye kuko gifasha bamwe mu basomyi b’ino nkuru yanyu kuyisesengura.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza