U Rwanda mu bufatanye na Pologne mu kubungabunga amahoro ku Isi

0 14-04-2018 - saa 13:20, Ndayishimye Jean Claude

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi mushya wa Pologne, Krzysztof Buzalski, byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi byavuze no ku bufatanye mu kubungabunga amahoro.

Ni ibiganiro byabaye ku wa 13 Mata 2018, ubwo Ambasaderi Krzysztof Buzalski yagezaga impapuro zimwemera guhagarira igihugu cye mu Rwanda, afite icyicaro muri Tanzania.

Nduhungirehe yatangarije Radio Rwanda ko nk’igihugu gifite umubare munini w’ingabo zibungabunga amahoro ku isi na Poland ifite ubunararibonye muri urwo rwego bizatuma kubungabunga amahoro bitera imbere.

Yagize ati “Twaganiriye uburyo twafatanya mu rwego mpuzamahanga; ibi bikorwa byo kubumbatira amahoro, u Rwanda ni igihugu gitanga abasirikare benshi ku Isi ni urwa gatanu na Poland iri mu muryango wa NATO uhuza ibihugu by’i Burayi kandi ufite ubunararibonye mu bibazo by’umutekano. Twaganiriye uburyo twazajya tugirana ibiganiro, dufatanya tureba ukuntu twateza amahoro n’umutekano ku Isi.”

Kuva mu 2004 kugeza ubu, u Rwanda rwohereza mu bihugu bitandukanye ingabo n’abapolisi mu kubungabunga umutekano ku Isi, aho rumaze kumenyekana kubera ubunyamwuga rubikorana.

Muri Mutarama 2017, Perezida wa Pologne, Andrzej DUDA, yakiriye impapuro zihesha uburenganzira Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor CESAR, kuruhagararira muri Pologne.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yakiriye Ambasaderi mushya wa Pologne mu Rwanda, Krzysztof Buzalski
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza