U Burundi nibwo bufite umubare munini mu banyamahanga biga muri Kaminuza y’u Rwanda

6 14-11-2017 - saa 14:00, Philbert Girinema

Kaminuza y’u Rwanda (UR) itangaza ko yashyizeho ingamba zizayifasha kuba igicumbi cy’uburezi mu Rwanda, bikanarenga imbibi ku buryo itangira kuyobokwa n’abashaka uburezi bufite ireme bo mu bihugu bitandukanye ibifashijwemo n’ibigo by’icyitegererezo iri gukorana nabyo.

Ubushakatsi bwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga "Clarivate Analytics" mu 2016, bwerekanye ko UR iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba mu gukora ubushakashatsi bugira akamaro nyuma ya Makerere University.

Kuri ubu kandi niyo Kaminuza yonyine yo muri Afurika yashoboye kubona ibigo by’ubushakashatsi by’icyitegererezo (African Centers of Excellence) bine mu mahatana yakoreshejwe na Banki y’Isi (World Bank).

Ibyo birimo Ibigo by’icyitegererezo by’imyigishirize n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoreshamibare (Data Science); mu bijyanye na murandasi y’ibintu mu iterambere (Internet of Things); mu bijyanye n’ingufu mu iterambere rirambye (Energy for Sustainable Development) n’udushya mu myigishirize y’imibare na siyansi (Innovative Teaching and learning of Mathematics and Science.)

Hari kandi ibindi bigo by’icyitegererezo (Regional Centers of Excellence) mu bijyanye n’ubuzima n’ibidukikije.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda butangaza ko ibi bigo by’icyitegererezo bituma igira amahirwe yo kuba yaganwa n’abanyeshuri bo mu bindi bihugu bashaka ubumenyi bufite ireme.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Mike Karangwa, yabwiye IGIHE ko “Abanyamahanga biga muri UR ubu bageze ku 166 ariko dufite icyizere ko baziyongera cyane bitewe n’uko hari ibigo by’icyitegererezo byatangiye kandi byakira abaje gukora amasomo aganisha ku guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga (Phd).”

Imibare ya Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko u Burundi aribwo bufite umubare munini w’abanyeshuri b’abanyamahanga bayigamo aho ari 111; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagira 31; Cameroon yo bakaba ari batatu; Uganda na Kenya bo ni bane kuri buri gihugu.

U Bufaransa, u Buhinde, Nigeria, Repubulika ya Koreya, Afurika y’Epfo na Tanzania, buri gihugu gifite umunyeshuri umwe wiga muri UR.

Kuri uru rutonde hariho ko ibindi bihugu bya Afurika bifite babiri kimwe n’ibindi byo muri Aziya.

Abenshi muri aba banyeshuri b’abanyamahanga biga muri Kaminuza y’u Rwanda, bakurikira amasomo ajyanye n’ubuvuzi.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, aherutse kubwira IGIHE ko ibigo byigenga mpuzamahanga bisesengura uko Kaminuza zo mu isi zihagaze nka "Webometrics" bihora byerekana ko Kaminuza y’u Rwanda (UR) ari iya mbere mu Rwanda.

Ati “Ku rutonde rwo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017, UR yari iya 96 muri kaminuza 1520 zo muri Afurika ikaba iya 11 muri Kaminuza zo muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Yakomeje agira ati “UR ifite kandi abarimu bashoboye ndetse bafite ubwitange ku buryo n’iyo ibyo bakeneye byose kugira ngo bakore neza bitabonetse, bashaka uburyo bwose bushoboka ngo amasomo abanyeshuri bagomba ngo babone Impamyabumenyi ijyanye n’ibyo biga bayahabwe.”

Kugeza ubu UR ifite abanyeshuri bagera ku 26,300 ariko uyu mubare ushobora kwiyongera bitewe n’abiyandikisha muri porogaramu za Masters na Phd.

Umushinga wa Kigali Innovation City, ni umwe mu yitezweho kuzamura ubushobozi bw’abanyeshuri biga mu Rwanda kubera izindi kaminuza zikomeye zatangiye gukorera mu Rwanda zirimo nka Carnegie Mellon.

Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, nibura 2% aribo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari nabo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi.

Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakaba bava kuri 2% bakagera ku 10%.

Ibi bikazakorwa abanyeshuri bize mu Rwanda babona amahirwe yo guhugurwa n’ibigo bikomeye ku isi nka Microsoft, Sisco, Ericsson n’ibindi bitangiye kuza gukorera mu gihugu imbere.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habineza 2017-11-15 12:06:33

Uko amasomo yo Muli kaminuza z’urwanda ateye Dr Charles Muligande yarabivuze bisobanutse.Abo bava i Burundi icyo basubiranayo kirazwi.

2
J.christophe Rugirababiri 2017-11-15 01:25:36

Ni byiza cyane kuba kaminuza yacu irimo iteraimbera.Biduteye ishema nkabanyarwanda.

3
gd 2017-11-14 12:37:06

Uzabaze abanyarwanda Biga Uganda cg Kenya nkeka ko babarirwa mu bihumbi. Rero Nta Burundi Nta na Rwanda. Kandi abo mu Burundi ni impunzi inyinshi.

4
Inam 2017-11-14 11:28:48

Ni ukuba maso nyabuneka, bataba baratwoherereje za mbonahafi zabo; tukaba turi aho tuzi ngo ni abanyeshuri! Ibyo abarundi bakoze mu karere ka Ruhango muri 1994, ntabwo tuzabyibagirwa. Inzego zacu z’umutekano ndazizeye kuri professionalism!!

5
Jerome Mpakaniye 2017-11-14 10:24:27

Abarundi bamye big’iwacu kuva na kera. Uburezi bwo mu Rwanda ni ntangarugero ugereranyije n’ibihugu bidukikije. Abaperezida b’uBurundi bize iwacu ni hafi ya bose. Abashingamateka n’abashikiranganji bo ni amagana n’amagana. Abanyekongo bo baza my Rwanda kwiga mu cyongereza gusa nta yindi mpamvu ib aibazanye. Vive la cooperation rwando-burundaise!!!!!!!

6
Kalisa 2017-11-14 08:36:48

Konumva tukiri kure ra! abanyeshuri 166? ugereranije n’akarere ka EAC turimo sinshidikanya ko twaba mu banyuma mu gukurura abanyamahanga kwiga iwacu! byagakwiye gukorerwa ubushakashatsi! kko ugereranije n’umubare w’abanyarwanda biga muri kaminuza za EAC ndetse n’abanyamahanga biteye isoni .

Kwamamaza