U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU (Video)

5 5-06-2018 - saa 08:02, Rabbi Malo Umucunguzi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, washimangiye ko ushyigikiye Perezida Paul Kagame uyoboye amavugurura mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko arimo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Perezida Kagame ari i Bruxelles aho aritabira Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘European Development Days’ iteganyijwe ku matariki ya 5 -6 Kamena 2018.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker; Visi Perezida w’iyi komisiyo akaba n’intumwa yihariye mu bubanyi n’amahanga n’umutekano, Federica Mogherini na Komiseri Ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Iterambere, Neven Mimica.

Nyuma y’ibyo biganiro, Komiseri Mimica yatangaje kuri Twitter ati “Nishimiye guha ikaze Perezida Paul Kagame i Bruxelles. EU ishyigikiye byuzuye amavugurura ayoboye muri AU. Ubufatanye bukomeye hagati AU na EU bukeneye n’abafatanyabikorwa bakomeye.”

Perezida Paul Kagame unayoboye AU muri uyu mwaka, yayoboye amavugurura muri uyu muryango uhereye ku gikorwa cyabanje cyo gushyira ahagaragara ibikeneye kuvugururwa muri uyu muryango w’ibihugu 55, kugeza ku kubishyira mu bikorwa, ari nayo ntambwe uyu mugabane ugezeho.

Intambwe ya mbere yatewe yari ukwemeza ko ibihugu byishamo ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU, aho gukomeza gutegera amaboko abaterankunga kandi uyu muryango ugizwe n’ibihugu byigenga.

Icyo gihe byemejwe ko buri gihugu gitanga umusanzu wa 0.2% by’umusoro ku bitumizwa mu mahanga hagati y’igihugu kiri mu muryango n’ikitawurimo.

Andi mavugurura ari gukorwa ni impinduka mu mikoranire mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, aho muri Werurwe uyu mwaka, ibihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ndetse 27 bishyira umukono ku masezerano ashyiraho urujya n’uruza rw’abantu. Ubu ibihugu biri mu rugendo rwo kwemeza burundu aya masezerano.

Ibihugu bya Afurika biheruka no kwemeranya ku rujya n’uruza mu bwikorezi n’ingendo z’indege, byose biganisha ku cyerekezo 2063 Afurika yihaye.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye mu Bubiligi iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Ku Rwanda ni n’umwanya wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu ku bibazo birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange, kuko mu bandi bayobozi bagomba guhura na Perezida Kagame harimo n’Umwami Philippe w’u Bubiligi nyuma yo guhura na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Perezida Kagame kandi arageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker
Perezida Kagame aramukanya na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker
Perezida Kagame yahuye kandi na Kristalina Georgieva uyobora Banki y’Isi
Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’Inama Nyobozi ya EU, Donald Tusk
Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, yakira Perezida Kagame
Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, ubwo yahaga ikaze mu Bubiligi, Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Shema 2018-06-06 15:51:23

we are proud of our H.E Paul Kagame, Intore izirushintabwe komeza intego, ibyiza tumazekugeraho nagaciro dufite.Imana ukurinde Muzehe wacu, komeza wereke abamahanga ko u Rwanda uriho kandi Ruzahoraho. Imana irinde URwanda na Banyarwanda.

2
Marie therese 2018-06-06 12:18:56

Komeza wese imihigo hose. Imana Ikudukomereze mu guteza imbereu Rwanda n’abanyarwanda

3
Faustin 2018-06-05 22:09:31

Imana ijy’igukomereza amaboko. Rwanda! Ndabona rwose wageze kuri TABLE D’HONNEUR...

4
Dr. Callixte Yadufashije 2018-06-05 08:44:09

Bravo kuri HE wacu. We are proud of you

5
Stevoh 2018-06-05 01:18:22

Ukomeje kuba Uwa mbere Perezida wacu Imana ikomeze ikuturindire ukomeze ukore ibyubutwari .ahubwo nuko batatora President uyuboye imigabane yose . Ukaba President of the world. Ukabigisha ukuri . Komeze uduheshe ishema

Kwamamaza