IGIHE

‘Twaramutinye turaceceka’- Umubyeyi avuga ku mugabo wateye inda umukobwa we

1 11-01-2019 - saa 07:13, Prudence Kwizera

Nakabonye Epiphanie wo mu Karere ka Gisagara yavuze ko umwana we w’umukobwa yatewe inda n’umugabo baturanye ariko atinya kubivuga yanga ko yazabagirira nabi.

Uwo mubyeyi usanzwe atuye mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mamba yavuze ko umwana we yatewe inda mu 2017 ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko ayiterwa n’umugabo baturanye.

Ngo umwana we akimara kumubwira ko yayitewe n’uwo mugabo yamwegereye agerageza kubimubaza ariko aramwihakana.

Ati “Uwamuteye inda ni umugabo wubatse duturanye; Narabimubajie arambwira ngo ntabwo ari we musore wenyine.”

Abajijwe impamvu atitabaje inzego z’ubuyobozi kugira ngo uwo mugabo wahohoteye umwana we akurikiranwe, yavuze ko yagize ubwoba yanga kwiteranya.

Ati “Twaravuze tuti ‘ni abavandimwe nyine tuzamurera nk’uko bikwiye’. Twaramutinye turaceceka twanga kwiteranya n’umuturanyi”.

Nakabonye yakomeje avuga ko mu Ugushyingo 2018 ubwo mu Karere ka Gisagara habarurwaga abangavu batewe inda imburagihe, uwe yabaruwe atanga n’amakuru yose ku byamubayeho.

Icyo gihe mu Karere ka Gisagara habaruwe abangavu 623 batewe inda zitateguwe mu 2017 na 2018 harimo abahetse impinja n’abagitwite.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko hirya no hino mu gihugu hagenda hafatwa abagabo bakekwaho gutera inda abangavu kandi bizakomeza.

Yagize ati “Birakorwa kenshi gashoboka, igihe cyose amakuru amenyekaniye birakorwa kandi bizakomeza gutyo kugeza igihe abantu bazacika kuri iki cyaha.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu adafite imibare y’abagabo bose bamaze gufatwa bakurikiranyweho icyo cyaha ariko hari abafashwe kandi ari igikorwa gikomeje ku bufatanye n’izindi nzego.

Ati “Igihe cyose amakuru atangiwe ku cyaha cyo gusambanya abana no gutera inda abangavu kirakurikiranwa kandi ntabwo gikurikiranwa n’urwego rumwe rwa RIB gusa, gikurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’izibugenzacyaha.”

Yakomeje asaba abanyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru ku buyobozi no ku rwego rw’ubugenzacyaha igihe cyose bamenye ko hari umwana wasambanyijwe.

Mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi hakorwa imikwabu yo gufata abateye inda abana. Nko mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba no muri Rulindo mu Majyaruguru, kugeza mu ntangiriro za Ukuboza 2018 abagabo bagera kuri 50 bari bamaze gutabwa muri yombi.

Abatanga ibitekerezo kuri icyo kibazo bahuriza ku kwigisha abakobwa hakiri kare kwirinda ibishuko n’irari ariko hagatangwa n’ibihano bikomeye ku basore n’abagabo babasambanya.

Amategeko agena ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.

Mu Karere ka Gisagara hamaze kubarurwa abangavu 623 baherutse gutwara inda zitateguwe

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamana 2019-01-11 08:14:20

Mu bihugu nka Somaliya Djibuti, Eritereya, Sudani...
Usanga abasore ba ho, cg abagabo ba ho ari sbantu nakomeye k’umuco kurinda abakobwa ba bo n’abagore ba bo.
Kuba wakundana n’umukobwa mw’ibanga bigera n’aho wamutera inda hariya birakomeye.
Ushobora gukina n’ibindi bintu, ariko guhohwa urarikira umukobwa cg umugore wa kanaka, ntawubyubahuka. Igitsinagore kirarinzwe cyane hariya. Naho twe bashikj bacu mu rugo basigaye banambara ubusa imbere ya ba Se na ba nyina na basaza babo ngo n’ibigezwe ho da.
Ibi bintu mwita ngo ni uburinganire bw’abagore n’abagabo ni bwo butuma ibyo byose biza. Kuko abangavu b’ubu nubwo mwumva baterwa inda, babifite mo na bo uruhare. Ntabwo bagitinya ubwa bo kwirehereza abagabo banabaruta kure kuko bumva ndetse kugira inshuti y’umuhungu ari uburenganzira bwa bo.
Ababyeyi mumenye ko iyo abakobwa banyu bari hanze bagira izindi ngeso mutabazi ho imuhira. Ndababuriye mwigishe abana banyu b’abakobwa kwiyubaha hanze kandi munabakurikirane kuko bafite amayeri menshi na bo yo kureshya abagabo mutazi bitewe n’impamvu y’ibyo bahiga kugera ho mutazi. Aya makosa kandi, jye nyashyira buri gihe kuri ba Se b’abana. Kera abakobwa barindrwaga cyane kuko ba Se na ba Nyina bahoraga kenshi imuhira bari kumwe na bo. Babahugura banabatongeraaas kutazakoz’isoni umuryango n’inshuti n’igihugu...
Ariko ubu, umwana yirirwa hanze kw’ishuli amasaha menshi utazi abo bahura n’abo bacuditse imirerere ya bo... Amasaha bamarana hanze n’abandi bantu mbere y’uko batahs ni menshi byatuma abana bahigira indi mico. Iyo bageze imuhira, ba Se baba batarava mu kazi. Barangiza n’akazi, bagaca mu kirabo kwinywera Manyinya. Bagataha abana baryamye. Ibyo bikaba ho nibura iminsi 5 mu cyumweru. Kuwa gatandatu n’icyumweru na bwo bajya mu bubari.
Niba ba nyirurugo bataba mu ngo zabo ngo bakurikirane imibereho y’urugo, abo bana bazatinya gute ikibi batabona uburere n’igitsure cy’ababyeyi. Hambere aha twatinyaga atar’uko tubuze imibili irarikira nk’abandi, ariko twatinyaga guca iruhande rw’uburere twahabwaga na ba papa bahoraga impande zacu.
Abagabo rero nibahite mo abana ba bo cg utubari, kandi babe ari nabo bahugurwa cyane ku byereye imibanire n’abana ba bo. Isi yarahindutse tugomba kwiga ubundi buryo bwo kurera abana no kubaka ingo z’ubu dukurikije ibihe turi mo. Abahungu b’abanyarwanda turi ibigwari. Ubona ngo bashiki bacu babaduterane inda turora twicecekere nk’aho ari umurato?
Ibi byose biba kuko Umuryango ari nk’aho ntacyo ukivuze mu Rwanda. Ugifite icyo uvuze, twahaguruka tugaca izi ngeso kandi ntakinanira abagabo bahari.

Kwamamaza