Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ku Isi hakigaragara imyitwarire y’uburyarya ituma bimwe mu bihugu by’Isi bisigara inyuma muri gahunda zitandukanye, ibintu byabyaye ubusumbane bukabije hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata mu 2024, mu kiganiro yatanze ku bitabiriye Inama idasanzwe ya World Economic Forum, muri Arabie Saudite.
Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya ku bw’iterambere ry’Isi” Perezida Kagame yagihuriyemo n’abandi barimo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Malysia, Anwar Ibrahim, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega IMF, Kristalina Georgieva ndetse na Peter Orszag uyobora Lazard Group, ikigo gitanga ubujyanama mu by’imari.
Abari muri iki kiganiro bareberaga hamwe imwe mu mikorere ikwiriye guhinduka kugira ngo bidakomeza kuvugwa ko ibihugu byinshi bitera imbere mu gihe hari umubare utagira ingano w’abaturage bakomeza kujya mu bukene.
Ubwo ikiganiro cyaganaga ku musozo, Umuyobozi w’Umuryango World Economic Forum, Børge Brende ari na we wakiyoboye, yagaragaje ko hari uguhangana hagati y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’abo mu Burasirazuba, ariko kuri ubu hakaba haravutse n’ikibazo cy’ubusumbane mu batuye igice cy’amajyaruguru cy’Isi n’abatuye icy’amajyepfo y’Isi.
Igice cy’amajyaruguru cy’Isi (Global North) ni imvugo ikunze gukoreshwa havugwa ibihugu by’u Burayi na Amerika ya Ruguru byateye imbere, mu gihe igice cy’amajyepfo cy’Isi (Global South) gikoreshwa mu kuvuga ibihugu bya Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya, byiganjemo ibikiri mu nzira y’iterambere.
Børge Brende yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku busumbane bukunze kuvugwa muri ibi bice bibiri by’Isi.
Perezida Kagame mu gusubiza, yavuze ko “Ubusumbane burahari mureke ntitubice ku ruhande, kandi dukeneye kubukumira, dukeneye kuburwanya. Urugero iyo ubirebye wenda uhereye ku bibazo byibasira Isi duhora tuvuga hano na hariya, tutitaye aho byavuye ibihugu byose ku Isi bigirwaho ingaruka ariko bimwe bigahungabana kurusha ibindi.”
Yakomeje avuga ko kuba ibihugu bimwe byagirwaho ingaruka kurusha ibindi ntacyo bitwaye, ariko ari ikintu gikwiriye kwibutsa abantu kurwanya uburyarya bushobora kubyara ubu busumbane.
Ati “Ku bw’ibyo dukwiriye kuba dufite ubushobozi bwo kwamagana uburyarya aho tububona hose, duhora tuvuga ubusumbane buri hagati y’abatuye igice cy’Isi cy’amajyaruguru n’abatuye igice cy’Isi cy’Amajyepfo ariko ntitubona igisubizo mu buryo bworoshye kandi bwihuse, kandi dushobora kukibona, turabizi ko twakibona.”
Perezida Kagame yagaragaje ko Umugabane wa Afurika by’umwihariko abantu bakwiriye kuba bawubonamo amahirwe kuruta kumva ko ntacyo uvuze ku mibereho y’Isi.
Ati “Kuri ibi ndavuga by’umwihariko ku Mugabane wacu wa Afurika, ufite izamuka riri hejuru ry’abafite ubukungu buringaniye, mu gihe kitari kure izaba ari ho hantu honyine hafite abaturage bari mu cyiciro kigereranyije cy’ubukungu bakomeza kuzamuka. Ni gute ushobora kwibagirwa ko aha ari hantu h’ingenzi mu Isi yacu.”
Yagaragaje ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hari ibintu bibiri bikwiriye gukorwa, birimo kuba ibindi bihugu byaha agaciro Afurika ndetse n’Abanyafurika bakiha agaciro ubwabo.
Ati “Hari ibintu bibiri bagomba kuba, ibindi bice by’Isi bikwiriye kubona ko aha ari ahantu h’ingenzi ho gufatanya naho mu ishoramari cyangwa ho gushora imari. Icya kabiri kirareba Afurika ubwayo, cyo kwirinda imyumvire yo guhora wigira inzirakarengane, tugatangira kwizamura kugera ku rwego dukwiriye kuba turiho, ari narwo turiho mu byukuri rw’uko turi ahantu h’ingenzi ku Isi yacu, dufite umutungo ukomeye, bitari umutungo kamere gusa, ahubwo n’abantu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!