IGIHE

Tom Close n’umugore we bemeye kurera umwana w’ibyumweru bitatu watoraguwe i Nyagatare

11 13-06-2019 - saa 14:54, IGIHE

Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close mu buhanzi, yakoze igikorwa cyashimwe na benshi cyo kwemera kurera uruhinja bivugwa ko rufite ibyumweru bitatu rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda.

Inkuru y’uko Tom Close yafashe uyu mwana w’umuhungu akiyemeza kumurera, yamenyekanye kuri uyu wa Kane ubwo ifoto ye n’umugore we Tricia Niyonshuti yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga bateruye urwo ruhinja.

Amakuru agera kuri IGIHE aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muryango, avuga ko Tom Close aherutse kubwirwa ko hari umwana watoraguwe ku muhanda i Nyagatare ariko ko ababyeyi be batazwi.

Bigendanye n’icyifuzo yari amaranye igihe cyo kuzashaka umwana arera, ngo yahise afata inzira ajyayo, ahageze abwirwa ko umubyeyi w’uwo mwana yabonetse.

Nyuma y’iminsi mike, ngo hongeye gutoragurwa undi mwana, abimenya abibwiwe n’umwe mu baganga niko guhita yerekeza i Nyagatare yiyemeza kumurera.

Abantu benshi bashimye iki gikorwa cy’ubutwari cyakozwe n’uyu muhanzi uherutse no gushingwa Ishami rishinzwe ibyo gukusanya amaraso mu Mujyi wa Kigali mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bavuga ko ari ntagereranwa.

Uwitwa Kim Kamasa yifashishije urukuta rwa Twitter maze yandika agira ati “Umuhanzi Tom Close, yiyemeje kurera umwana w’ibyumweru bitatu watawe agatoragurwa ku muhanda i Nyagatare mu minsi ishize. Mbega igikorwa ntagerenywa!”

Undi witwa Daniel Gahamanyi yagize ati "Imana yonyine iguhembe pe. Mbuze icyo ndenzaho muvandimwe, ni urugero rwiza."

Naho Sylidio Sebuharara yagize ati "Ubumuntu mu bantu, uzamutoze gukunda gutekereza no kubabarira, ubundi Imana izakuzurize ibyo ukora."

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Tom Close ku murongo wa telefoni ntibyadukundira kuko atitabaga, mu gihe iy’umugore we itari ku murongo.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Bafitanye abana babiri barimo mukobwa w’imfura bise Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, akurikirwa n’umuhungu witwa Elan wavutse tariki 25 Kamena 2017.

Tom Close n'umugore we biyemeje kurera umwana uherutse gutoragurwa ku muhanda i Nyagatare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kenny Tiger 2019-06-16 14:56:55

Urakoze kugera ikirenge mucyanjye muvandimwe uwanjye agize imyaka itandatu niyo mpamvu ngushimiye iki gikorwa cyurukundo wakoze.

2
Imigisha 2019-06-14 14:19:52

Ejo Tom Close niyikirira usange amagambo menshi yabarenze ngo ajya i Kuzimu.

3
chantal 2019-06-14 06:40:23

esekuki bibanda gusa kubana bajugunywe nyagatare ???? mutundi turere ntabajugunywayo? cyakoze mwakozigikorwa cyiza cyurukundo

4
Jose 2019-06-14 06:39:13

Birandenze

5
Mph 2019-06-14 05:15:24

Oh dear am crying imana ibahe umungisha mwishi wee birandeze igikorwa cyubutwari Kandi cyubumuntu God bless u so much

6
Ana 2019-06-14 04:47:22

Umuntu iyo afashe umwana nkuko akamugira uwe, cyane cyane noneho uwo uba udafite aho abarizwa , uba wiyemeje kumera nkaho uvuye mubitaro kubyara, kuburyo ari abana, ari abo mumuryango ntawumenya ko uwomwana ataruwawe usibye wenda abantu bake bo kwizerwa ubibwira. Niba rero kumunsi wambere umwana muhise mumushyira mubitangazamakuru ko mwamutoraguye mukaba mugiye kumurera rwose aho ntago ari byiza. Nubwo igikorwa ari kiza nukuri kandi ari icya kimuntu, ariko ntago byaribyo gushyira kukarubanda gutyo. Abana bose babaye adopted babaye bashyizwe hanze nibaza ko byababera igikomere. Ibi bivuze ko azakura abizi neza ko atariwanyu nubwo mwamwita uwanyu. Nizereko mutabishyize mwitangazamakuru ngo mushimwe basi. Nahubundi uretse ibyo, mwarakoze cyane Imana ibafashe kumurera neza, ndetse nabandi bose bakoze icyogikorwa batitangaje nabo Imana ibahe imigisha. Ntamutima mubi nandikanye ibi, ni igitekerezo kandi gifite ishingiro. Murakoze.

7
Uwineza Elyssa 2019-06-14 04:33:11

nukuri Imana ibahe umugisha utagabanyije uwo mutima mufite muzawuhorane knd Imana irebe kuricyo gikorwa mukoze ihereko isohoze amasezerano yanyu yosee uko angana uwo mu bb azababere umugisha

8
Elie Niyibizi 2019-06-13 19:46:56

Hano hafi ya douane ya Nemba (Gasenyi) ujya i Burundi hatoraguwe undi mwana ,ubu amezi abiri ,uwamutoye ntamikoro afite ,akwiriye imfashanyo

9
che 2019-06-13 11:53:51

Nukuri pe, binkoze k’umutima. Que vous benisse!

10
T 2019-06-13 10:39:10

Titina
Imana yo mwijuru nukuri ibahe byose Mbakunda kubi

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza