Thailand: Amarira y’ibyishimo ubwo abana bamaze iminsi mu buvumo bahuraga n’imiryango yabo

5 11-07-2018 - saa 21:35, Ferdinand Maniraguha

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abana 12 bari bamaze ibyumeru bitatu mu buvumo bwa Tham Luang mu majyaruguru ya Thailand, babashije kubonana n’ababyeyi babo aho barwariye mu bitaro bya Chiang Rai.

Aba bana bagize ikipe y’umupira w’amaguru bafite hagati y’imyaka 11 na 16. Kuri uyu wa Kabiri nibwo itsinda ry’inzobere mu koga no kwibira mu mazi ryabashije kubakura mu buvumo n’umutoza wabo. Bahise bajyanwa mu bitaro aho nta wundi wemerewe kubegera uretse abaganga.

CNN yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu bemerewe kurebana n’imiryango yabo ariko hagati yabo batandukanyijwe n’ibirahuri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Muganga Dr Chaiyawej Thanapaisarn yavuze ko banze ko imiryango isuhuzanya n’abo bana birinda ko babanduza dore ko bakivurwa indwara zitandukanye zirimo umusonga, ibicurane n’izindi.

Yavuze ko mu cyumweru kimwe aba mbere bashobora kuba bavuye mu bitaro nubwo kugira ngo basezererwe bose bishobora gufata igihe kigera ku kwezi.

Mu mashusho yeretswe abanyamakuru, bamwe mu babyeyi baturitse barira ubwo bongeraga guhuza amaso n’abana babo nyuma y’ibyumweru bitatu bari mu nda y’isi.

Tanawat Viboonrungruang, umubyeyi wa Titun umwe mu bana bari baheze mu buvumo, yavuze ko yishimiye kongera kubona umwana we ari muzima.

Yagize ati “Nahise ntangira kurira, buri wese mu bo twari kumwe yahise arira. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu gutabara umuhungu wanjye, akamufasha kongera kubaho. Ni nko kuvuka bwa kabiri.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima muri Thailand, Tongchai Lertvirairatanapong yavuze ko abana bose batabawe bameze neza nubwo buri umwe yatakaje nibura ibilo bibiri.

Yavuze ko kuba bameze neza ahanini babikesha umutoza wabo Ekkapol Ake Chantawong w’imyaka 25, wakomeje kubaba hafi ubwo bari mu buvumo.

Iminsi icyenda aba bana bamaze mu buvumo nta we urabageraho, ngo bari batunzwe n’ibiziba byari bibakikije.

Batangiye guhabwa ibiribwa bamaze kugerwaho n’inzobere. Ubwo bakurwaga mu buvumo basabye guhabwa imigati na shokola ariko abaganga barabyanga, basaba ko babanza guhabwa amata n’ibisa na yo kugira ngo babone intungamubiri zihagije.

Uko abo bana bageze mu buvumo biracyari ihurizo dore ko n’ubusanzwe mu gihe cy’imvura bitoroshye kubwinjiramo kubera imyuzure.

Byitezwe ko bizamenyekana neza ubwo umutoza wabo azaba avuye mu bitaro.

Aba bana baracyari mu bitaro nyuma yo kuvanwa mu buvumo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
akacu 2018-07-13 04:54:47

YASU NI MWIZA NUKURI YARAHABAYE TUJYE TUMUSHIMIRA PE

2
JIJI 2018-07-13 00:55:27

Ahwiiiii Imana yo mw’ijuru isingizwe pe! kuko ibasha gukora ibyo abantu batashobora. inkuru y’aba bana irashimishije cyane.

3
mary 2018-07-12 13:42:18

lmana ihabwe icyubahiro nabo yaremye. nshimiye lmana cyane kuko bari bavuzeko hagiye kugwa imvura nyinshi bikaba byatwara amezi menshi ninginga lmana ngo iyomvura ibe iretse abo bana babanze baveyo none yarabikoze. amen.

4
ddd 2018-07-12 03:45:30

Imana ihabwe icyubahiro nukuri . Iyi nkuru yankoze ahantu ndavuga nti Mana ushimwe ku bw’aba ban bari bakiri bazima kuko ni igitangaza kumara iminsi 9 uri ahantu hatabona utunzwe n’amazi y’ibiziba, bagasanga ugihumeka, nub sindabyumva pe, ni igitangaza.

5
fggggggggg 2018-07-12 02:32:46

icyubahiro ni iki IMANA turayishimye

Kwamamaza