Umuhanzi Julien Bouadjie uzwi nka Tayc akaba ari umunya-Cameroun, yageze i Kigali aho afite igitaramo gikomeye gitegerejwe kuri uyu wa 30 Nyakanga, kikazabera muri Kigali Arena.
Uyu mugabo yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali hagati ya Saa Yine na Saa Tanu z’ijoro, yakirwa ahabwa indabo mbere yo kwerekeza mu modoka yari imutegereje, yanahise imwerekeza ku icumbi.
Ntiyatinze ku Kibuga cy’Indege kuko yahise yinjira mu modoka yari imutegereje bituma atabasha kuvugana n’itangazamakuru ryari ryiteguye kumwakira.
Yari afite akanyamuneza ku maso anyuzamo agaseka mu gihe yarimo kuganira n’ikipe ngari yari imukikije, irimo abantu bazanye na we ndetse n’abaje kumwakira mu Rwanda, barimo n’abateguye igitaramo azitabira.
Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali ni Umunya-Cameroun wavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996. Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, ni bwo yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 ni bwo uyu musore yasohoye Mixtape y’indirimbo icumi yise ‘Alchemy’.
Mu 2018, Tayc yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise ‘H.E.L.I.O.S’. Nyuma yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24. Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y’uko asohora iyitwa ‘Fleur froid’ mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!