Tanzania: Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuganura bibutswa gukomeza gushyira hamwe

1 9-08-2018 - saa 11:18, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda baba muri Tanzania n’inshuti zabo bahuriye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu giherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam, barasabana mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ubu busabane bwabaye, aho bwabimburiwe n’imbyino z’itorero ry’abana bato bakiriye ndetse bagasusurutsa abashyitsi babwitabiriye, ku bwo gutozwa umuco Nyarwanda bakiri bato.

Abitaribiriye ubu busabane basangiye amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda agizwe n’umutsima w’amasaka, ibijumba bigeretse ku bishyimbo, ibihaza, imyumbati, amateke n’ibigori.

Basangiye kandi n’ibinyobwa bitandukanye harimo amata, n’inzoga Nyarwanda z’ ubwoko bwinshi harimo urwagwa, ikigage n’izindi.

Nyuma yo gusangira hatanzwe ibiganiro ku biranga umunyarwanda harimo; umuco, ururimi n’izindi ndangagaciro zimuranga kabone niyo yaba atuye hanze y’u Rwanda.

Anoek de Smet ukomoka mu Bubiligi, akaba yarashakanye n’Umunyarwanda, yavuze ko yasanze abanyarwanda bakomeye ku muco wabo, bawukunda ndetse bakawukundisha n’abandi.

Edwige Leba ukomoka muri Cameroon, wakoranye cyane n’abanyarwanda, yavuze ko yasanze abanyarwanda ari inyangamugayo kandi bakundana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Eugène Kayihura yibukije ko insanganyamatsiko y’Umuganura uyu mwaka igira iti” Umuco, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Yibukije kandi abitabiriye ibi birori amateka y’Umuganura mu Rwanda, ababwira ko ari umwanya wo kuzirikana gukomeza gushyira hamwe mu byo bakora byose mu buzima bwabo bwa buri munsi muri Tanzania, bagamije kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyababyaye.

Ibi birori byasojwe n’imbyino nyarwanda zitandukanye, aho abari bitabiriye bose basabanye ndetse bagacinya akadiho.

Abana bato babyinnye imbyino Nyarwanda bizihira benshi
Basangiye amafunguro ya Kinyarwanda arimo umutsima, ibigori n'ibindi
Abana bato bahawe amata
Basangiye n’inzoga Nyarwanda z’ ubwoko bwinshi harimo urwagwa, ikigage n'izindi
Umwe mu bafashe ijambo wishimiye uburyo umuco Nyarwanda ufite agaciro
Ambasaderi Eugène Kayihura yibukije ko Umuganura ari umwanya wo gukomeza gushyira hamwe mu iterambere
Bacinye n'akadiho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umuganura, ariko se kandi? 2018-08-09 11:55:50

Ni byiza umuganura, ariko na none mujye mwibuka NZARAMBA. Mu bihugu byateye imbere, uretse wenda Koreya ya Ruguru, nta majyambere ashoboka, hatabanje kwihaza mu biribwa.
Kwihaza mu biribwa ariko, ntibivuze kujya kutuzanira za mbuto zirimo OGM, zizatuzanira KABUTINDI ya cancer mu mwaka iri imbere.
Nizeye ko izi comments zigera kuri MUZEHE.

Kwamamaza