Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda begukanye irushanwa ryo kwiruka bahetse ibiro icumi

6 13-03-2018 - saa 09:04, IGIHE

Abapolisi 16 bahagarariye Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu 44 mu gukora urugendo ruzwi ku izina rya ‘’DANCON March’’.

Urwo rugendo rwakozwe ku wa gatandatu tariki 10 Werurwe, aho abarwitabiriye basiganwaga ahantu hareshya n’ibilometero 10 banahetse igikapu kirimo ibiro icumi.

Kaporali Imenyabayo Joseph wo muri Polisi y’u Rwanda niwe wegukanye iryo rushanwa, aho yakoresheje amasaha abiri n’iminota mirongo itatu n’ibiri.

Kaporali Imenyabayo ni umwe mu bagize umutwe wa kabiri w’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro uri gukorera kuri ubu muri Sudani y’Epfo.

Uru rugendo rwa DANCON ni umuco w’ingabo za Danemark, zikaba zararutangije mu 1972 rukomeza gukorwa n’abasirikari b’icyo gihugu aho bakorera hose, rukaba rwaratangijwe ubwo ingabo z’icyo gihugu zari zaroherejwe mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Chypres.

Uru rugendo rwakozwe muri Sudani y’epfo, rwateguwe n’itsinda ry’abasirikare baturutse muri Danemark bafatanyije n’ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, hagamijwe kubungabunga ubuzima na morale binyujijwe mu myitozo ngororamubiri, kandi rukabafasha gusabana no guteza imbere imibanire hagati y’abasirikari, abapolisi n’abasivile bari mu butumwa bwo kugarura amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa ryahuje abagera kuri 350 baturutse mu bihugu 44 kandi abarusoje bose bahawe impamyabushobozi n’imidari y’ishimwe

Kaporali Imenyabayo yavuze ko iyi ntsinzi ayikesha ubufasha yahawe na bagenzi be bakorana.

Yagize ati “Twakoreraga hamwe tukazamurana, bagenzi banjye banshyigikiye tugera ku ntsinzi. Iyi ni intsinzi y’itsinda ryose, ishami nkoreramo ndetse no ku gihugu cyacu.’’

Uhagarariye Danemark, Soren Glargaard Rich yashimiye abitabiriye irushanwa bose, agira ati “Iki gikorwa ni uburyo budufasha guhura no gufatanya.”

Umuyobozi w’itsinda rya kabiri rya abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ACP Bosco Rangira yashimiye ikipe yose y’abitabiriye irushanwa ku bufatanye bwabaranze bukabafasha gutsinda.

Yongeye kubibutsa ko ari umuco mwiza ku bapolisi b’u Rwanda gukora imyitozo ngororamubiri ibafasha guhorana imbaraga kugira ngo bagere ku nshingano zabo aho bakorera hose.

CPL Joseph Imenyabayo wabaye uwa mbere, yatangaje ko bagenzi be aribo bamufashije kwegukana umudali
CPL Imenyabayo aganira n'umuyobozi we ACP Rangira ubwo yari asoje isiganwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
vivi 2018-03-13 17:04:14

Congz RNP mwarakoze cyaneeee
Ngirango niba ntibeshye nubwakabiri
Yegukanye umudali
Turabemera cyanee

2
claude 2018-03-13 05:46:28

Go high Rwanda

3
ndoli 2018-03-13 04:51:46

imana ishimwe cyane mana komeza uhe umugisha igihugu cyacu

4
ndoli 2018-03-13 04:51:44

imana ishimwe cyane mana komeza uhe umugisha igihugu cyacu

5
rora 2018-03-13 04:41:19

mwibeshye ni 25 km

6
Dido 2018-03-13 04:33:54

Yego nibyo Cpl Joseph yabaye uwambere ariko ikipe ye ntiyaje muzambere kuko iya mbere yabaye Mongolian Battalion, iya 2 iba Rwanda battalion 3, iyakane iba Nepal Battalion, ukurikije uko amakipe yakurikiranye abashinwa baje kumwanya wa 4, ikindi ni uko si abapolisi gusa bakoze urwo rugendo ahubwo abasirikare n’abasivire bose bakorera UNMISS barimo.

Kwamamaza