IGIHE

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri bambitswe imidari y’ishimwe

2 14-03-2019 - saa 21:21, IGIHE

Kuri uyu wa kane tariki 14 Werurwe, abapolisi b’u Rwanda bagera ku 160 barimo ab’igitsina gore 18 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga bagaragaza mu kazi kabo.

Iyi midairi yambitswe abapolisi bagize ikiciro cya kabiri cyo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu, Rwanda Formed Police Unit-Two (RWAFPU2).

Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru Juba, ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’ubwo butumwa bw’amahoro. Cyayobowe n’umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Paul Egunsola, mu izina ry’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Antonio Gutteres.

Iki gikorwa kandi cyo kwambika abapolisi b’u Rwanda imidari cyanitabiriwe n’uhagarariye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (UNMISS) ku ruhande rw’ingabo Lt Gen. Mushyo Kamanzi, uyihagarariye ku ruhande rwa Polisi, Unaisi Lutu Vuniwaqa n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Paul Egunsola yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubuyo bitwara neza mu kazi ko kugarura amahoro muri kiriya gihugu, imbaraga bakoresha, ubwitange n’uburyo babikora kinyamwuga.

Ati "Uyu ni umwanya mwiza wo kubashimira ku bikorwa by’indashyikirwa mukora mwambikwa imidari n’umuryango w’abibumbye, ndashimira kandi leta y’u Rwanda yo idahwema gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi hose."

"Ndabashimira ko mukora akazi kanyu mushinzwe neza kinyamwuga haba mu guhosha imyigaragambyo; gucunga umutekano w’abayobozi, gufasha abaturage mu mirimo itandukanye, gukora uburinzi n’ibindi bitandukanye."

Ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, ACP Emmanuel Karasi, yavuze ko kubigeraho bitoroshye hatabayeho gufatanya no gukorera hamwe n’abandi.

Ati "Turashimira ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’abibumbye n’abandi bafanyabikorwa bose b’uyu muryango badufasha gukora imirimo dushinzwe neza.”

"Mboneyeho gushimira aba bapolisi bose bambitswe imidari ku kazi keza bakora bagashyizemo imbaraga, umutima nama, ubwitange, ubupfura n’ibindi. Ibi n’ibyerekana ko aho wabatuma hose ku isi bagenda kandi bagakora kinyamwuga.”

ACP Karasi yasoje ashimira Umuryango w’abibumbye, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku nama nziza badahwema kubagira zo kurangwa n’umurimo unoze no gukora kinyamwuga bityo bagahesha ishema igihugu cya batumye.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Paul Egunsola, ni we wambitse imidali abapolisi b'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fred 2019-03-15 09:35:41

Wow Congs Afande KARASI Emmauel uri umugabo w’intwali cyane kandi w’inyangamugayo,ukunda abantu,kandi uriyubaha rwose nimwe bayobozi bakenewe muri Police y’u Rwanda komeza ukorere igihugu cyatubyaye nkwifurije imigisha myinshi ku Mana n’umuryango wawe.

2
Nalongo 2019-03-15 07:54:50

Congratulation Afande KARASI uri umugabo w’indashyikirwa uzi ubwenge kandi uri Inyangamugayo rwose nabandi ba Police bajye bakureberaho muri make abantu nkamwe nimwe iki gihugu gikeneye.Imigisha yose ndayikwifurije

Kwamamaza