Sena yemeje abayobozi batatu baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri

1 12-02-2018 - saa 11:33, IGIHE

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu bigo birimo Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda.

Inama y’Abaminisitiri yari yasabiye Twahirwa Innocent kuba Umuyobozi Mukuru (Managing Director) w’Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF); ACP Dr. Sinayobye François asabirwa kuba Umuyobozi Mukuru (Directeur Général) wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera naho Rukundakuvuga François Régis asabirwa kuba Komiseri muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

Aba bagabo batatu bose uko bari basabiwe imyanya n’Inama y’Abaminisitiri, baje kwemezwa na Sena nyuma y’Inteko Rusange yayo yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018.

Rukundakuvuga François Régis wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko yavutse mu 1968, yize Kaminuza mu Burundi (1991 – 1993) nyuma ajya muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Amategeko (1995-1997).

Mu 2009 yaje kubona Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Amategeko ajyanye n’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Yabaye umwunganizi mu by’amategeko w’imiryango itandukanye, mu 1998-2001 aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA.

Yabaye umujyanama w’Urukiko rw’Ikirenga mu bijyanye n’imikirize y’imanza za Gacaca, yabaye kandi umucamanza mu Rukiko Rukuru na Perezida w’Urukiko rwa Nyanza (2004 – 2007) nyuma aba Umugenzuzi Mukuru mu nkiko n’ingereko.

ACP Dr. Sinayobye François ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Polisi y’Igihugu aho yagiye akora imirimo itandukanye ifitanye isano n’ubuganga.

Mu 2013, ACP Dr. Sinayobye yagizwe Umuyobozi w’Itsinda ry’Abaganga b’Ikipe ya Polisi y’Igihugu ikina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Naho mu Kigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF), Umuyobozi Mukuru wemejwe ariwe Twahirwa Innocent aba akuriwe n’Inama Nkuru y’Ubutegetsi nayo igenzurwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifite iki kigo mu nshingano. Ni ikigo cyashinzwe mu 1998.

Sena ifite ububasha bwo kwemeza ishyirwaho rya Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, ba Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.

Inashobora kandi kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abandi ba Komiseri bagize za Komisiyo z’Igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, ba Guverineri b’Intara, abayobora ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi.

Igihe bibaye ngombwa yemeza ishyirwaho ry’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bagenwa n’itegeko. Guverinoma ishyikiriza Sena amazina n’imyirondoro y’abayobozi hanyuma ikagirana nabo ibiganiro birebana n’inshingano baba bahawe.

Umuyobozi Mukuru (Managing Director) w’Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF), Twahirwa Innocent
ACP Dr. Sinayobye François yagizwe Umuyobozi Mukuru (Directeur Général) wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera
Rukundakuvuga François Régis wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
DEM 2018-02-12 03:58:57

Iyi mihanda se koko n’aba basore ..... Ngaho namwe mundebere Min Jado Uwihanganye ni umusore muto cyane. Wongere undebere n’uyu uje kuyobora imihanda. Aba basore mubasengere kuko hariya habamo agatubutse. Mwibuke abategetsi ba kera bitwaga ba Nzirorera bajyaga bashushanywa bamize imihanda bunguri. Gusa basore mbisabire akantu kamwe. Mujye muzirikana ikizere Nyakubahwa Perezida wa Republika aba yabagiriye, kandi rwose imihanda ibe smart nk’uko namwe muri smart. Ariko nimwijandika mu gushaka ubukire bwihuse mukayirya za sentimetero kakazi kanyu ntimuzavuge ngo sinababwiye. Gusa ibigega nk’ibi byagakwiriye kujya bivangwamo abasaza da, bagifite icyo batinyatinya kubera gusaza. Otherwise twazisanga aba bagabo bakiri bato ibyabo wenda bienze ukundi we never know . Nitambukiraga.......

Kwamamaza