IGIHE

Rwamagana: Uruganda rwa SteelRwa rwafunzwe kubera imyuka ihumanya ikirere

9 9-08-2019 - saa 10:31, Hakizimana Jean Paul

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, cyafunze uruganda rwa SteelRwa rukorera mu Karere ka Rwamagana nyuma yo gusanga imyuka rusohora ihumanya ikirere.

Mu minsi ishize nibwo abaturage baturanye n’uru ruganda bongeye kugaragaza ko imyuka irusohokamo ibateza ikibazo.

Aba baturage bavugaga ko mu masaha y’ijoro uru ruganda rukunda gusohora imyuka itari myiza bagaragaza ko bafite impungenge ku buzima bwabo.

Mu igenzura ritunguranye abakoze b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, basanze ibyo abaturage bavugaga aribyo bahita bafunga uru ruganda ariko ibaruwa bayirushyikiriza kuwa Kane.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yemereye IGIHE ko bafunze uru ruganda nyuma yo kubakorera isuzuma ritunguranye.

Ati “ Yego nibyo twararufunze kubera ko rutubahiriza amabwiriza agenga ibidukikije, uruganda nka ruriya hari ibyo ruba rusabwa kugira ngo rugabanye imyuka n’indi myanda yose ihumanya ikirere rusohora.”

Yakomeje agira ati “Uko tubizi uruganda nka ruriya hari ibipimo ruba rugomba gushyiraho kugira ngo rwubahirize amategeko agenga ibidukikije, iyo batabyubahirije mugakomeza kubinginga cyangwa mukavugana nabo mukabereka ibyo bagomba gukora ntibabikosore cyangwa bakabikosora mwajyayo mukabona birakora neza ariko mwavayo ntibikomeze gukora, abantu bagaca ku muhanda mu masaha y’ijoro bagasanga imyotsi ni myinshi mu muhanda nta kindi gikurikira uretse kubafungira.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Kuva kera abantu bagiye babitubwira tukabandikira tukabasaba kubahiriza ibisabwa ariko ntibabyubahirize, ndetse abadepite baraduhamagaye nyuma yo kuregerwa n’abaturage tujya kubisobanura nibwo twahise tubakorera igenzura ritunguranye.”

Collette Ruhamya yasabye abanyarwanda gutanga amakuru ku zindi nganda zisohora imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri uru ruganda, Ndikubwimana Emmanuel, aherutse kubwira itangazamakuru ko bubatse uburyo buyungurura imyotsi iva mu ruganda rwabo ku buryo isohoka idahumanya ikirere ngo ubu buryo bwabatwaye arenga miliyoni y’amadolari.

Uruganda rwa SteelRwa rusanzwe rushongesha ibyuma bigakurwamo ibikoresho birimo imisumari, fer à béton n’ibindi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalisa 2019-08-12 06:05:54

Ahubwo bazafunge nurukora ibigega bya plastic rurebana na steel RWA kuko nabo batwika amadeches ya plastic bakazamura mukirere urwotsi rwumukara

2
Patos 2019-08-09 12:02:27

REMA ikwiye kwitondera iki kibazo...niba Rwanda ishaka industry and manufacturing for economic growth ariko...environmental protection igatuma batabona profit cyangwa batashobora gukorera mu Rwanda...urumva ko bihabanye. Niyo mpamvu inganda zikeneye ubuvugizi..bwahangana na REMA ..igihe bumva barenganyijwe..urubanza rugacibwa ninkinko na parlement. Maze india na china ...barahumiriza kubera ibyuka bibi ariko bakeneye..economic growth. Ok..nzabavugisha ...mbahe kubumenyi bwibi ntibyo nkoramo ibwotamisimbi

3
nkundimfura jean claude 2019-08-09 11:13:18

Mwari mwaratinze rwose nanjye buri gihe iyo nyuze hariya mba mfunze amazuru kuko buriya nubwo mutabimenya iyo umuntu ahumeka imyuka nk’iriya ashobora kugira ingaruka zikazagaragara mugihe kirekire.
murufunge burundu batitwaza ishoramali bakangiza ubuzima bwabanyarwanda cyangwa mubategeke kujya kure yumuhanda n’ahatuwe abantu benshi.
ikindi ni uko inganda nka ziriya zigomba gukora ibyo bita environment responsability bagatera inkunga ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije bagatera amashyamba....banarebe uburyo inganda zitunganya amazi aziturukamo n’amahoteli mbereyo kuyasubiza muri environment
comment yange ntimuyisibe please.

4
Le Sage 2019-08-09 09:17:33

Mwagize neza usibye ko mwari mwaratinze rwose. Umuntu uhanyuze ari mumodoka ahura numwotsi mwinshi ukamubangamira. Buri gihe ntekereza impinja zivukira muri kariya gace ukuntu zihura nibiza byubuhumekero nkumva biteye ubwoba

5
hitimana 2019-08-09 06:52:16

Nibyo koko,imyotsi inganda zohereza mu kirere ituma habaho Air Pollution.Nayo ikabyara Climate Change (iyangirika ry’ikirere).Iyi nayo igatuma habaho IBIZA (natural disasters): Ubushyuhe bwinshi butabagaho kera,inkangu,Imiyaga isenya imijyi (hurricanes,typhoons),Glaciers melting,Tsunamis,etc...Abahanga bavuga ko niba nta gikozwe ngo ibihugu bihagarike kohereza ibyotsi mu kirere,nta kabuza isi izagira ibibazo bikomeye ndetse bishobora gutuma ishira (end of the world).Gusa nkuko bible ivuga,Imana izabatanga irimbure abantu bose bangiza isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Bizaba ku munsi wa nyuma bible yita Armageddon.

6
James Tuyisenge 2019-08-09 06:15:13

Mwiriweneza mukomerezaho iyabanabandimwabatunguraga bityo bakamenya uburenganzirabw,umuturage.

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-09 05:35:06

REMA we ndabashimiye CYANE uradutabaye ariko kandi sinabura no kubagaya ko mwebwe na RSB MWATINZE, kare kose mwari he?

8
musenga 2019-08-09 04:15:31

Rema izirengere ingaruka zizaba kuri aba baturage baturiye uru ruganda! Yaratabajwe Aho kwihutira gukora igenzura, ngo irandika bayica amazi, abaturage barakomeza baratabaza kugera no mu nteko. Rema yabuze iki ngo itabare hakiri Kare ABA baturage Kandi biri mu nshingano zayo! Nyamara ABA bakozi ba Rema buri kwezi bishyuza Leta igihembo cy’uko batanze services KU baturage bayo! Birababaje!

9
mugabo 2019-08-09 03:47:26

Ikibazo aha umuntu ahita yibaza, kubera iki mukoze ubu bugenzuzi nyum y’imyaka myinshi abaturage bagaragaza iki kibazo? nkeka ko niba hari n’ingaruka iyi myotsi itera ubu abahaturiye bazarwara mu bihe biri imbere.

Rwose ubwo bugenzuzi mujye mubukora kuko nibyo mushinzwe kandi mufate ibyemezo ku gihe. Ubundi bishobotse rwava mu baturage cg mukabimura kuko byanze bikunze iriya myotsi izica rubanda.

Kwamamaza