Rwamagana: Polisi yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’umudugudu, inacanira ingo zari mu kizima

2 15-05-2018 - saa 12:24, David Eugène Marshall

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba cyatangirijwe mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kabiri aho Polisi y’Igihugu yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ibiro by’Umudugudu wa Rwamugurusu, mu Kagari ka Bwana, mu Murenge wa Munyiginya, inacanira imiryango 100 yabaga mu kizima.

Ibi bikorwa byafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harerimana Cyriaque n’abandi.

IGP Emmanuel Gasana yavuze ko Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ari umwanya wo kwisuzuma no kureba aho igihugu cyavuye, hazirikanwa aho gishaka kugera, hakanafatwa ingamba nshya.

Yagize ati “Byose tugomba kubikora tuzirikana ko gukorana n’abaturage ari bwo buryo bwizewe budufasha kugera ku nshingano zacu.”

IGP Gasana yavuze ko mu bizibandwaho harimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ruswa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Yanasobanuye ko hazakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda impanuka mu muhanda n’ubwo kurinda no kurengera ibidukikije.

Abatuye Umudugudu wa Rwamugurusu ugiye kubakirwa ibiro bigezweho bashimiwe uko bashoboye guhangana no kurwanya ibyaha ku rwego rwo hejuru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harerimana Cyriaque, yibukije abaturage bo mu Mudugudu wa Rwamugurusu ko kugira umudugudu uzira icyaha bigomba kujyana no guharanira ko n’abaturanyi babo babigiraho.

Abahawe imirasire ibyara amashanyarazi bashimiye Perezida Paul Kagame waboherereje Polisi y’u Rwanda ngo ibakure mu kizima.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi gifite insanganyamatsiko igira iti “Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha.” Kizasozwa ku wa 16 Kamena 2018, ubwo Polisi y’u Rwanda izizihiza isabukuru y’imyaka 18 imaze ishinzwe.

Muri uku kwezi ingo 3000 zizahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, hazubakwa ibiro bimwe by’umudugudu muri buri karere bishyirwemo ibikoresho by’ibanze birimo televiziyo na dekoderi n’aho abana bazajya basubiriramo amasomo.

Mu mwaka ushize, ibyakozwe byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 372. Hatanzwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku ngo 3200 n’ibigo nderabuzima 30 mu gihugu; ubwisungane mu kwivuza ku baturage 700; hubatswe ibibuga by’umupira bibiri kimwe mu Karere ka Rutsiro no mu ka Gasabo, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 53 n’ibihumbi 800; gufatanya n’abaturage n’izindi nzego kurwanya nkongwa n’ibindi byonnyi mu bihingwa ku buso bugera kuri hegitari 46; hubatswe ubwiherero 150 bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 23; hatanzwe ibigega by’amazi ku miryango 600 yo mu turere twa Gasabo, Burera, Kirehe, Rwamagana, Rutsiro na Nyamagabe; hatewe ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije; hubatswe ndetse hasanwa imihanda ireshya na kilometero 72; hubatswe inzu 53 z’abatishoboye n’ibiraro icyenda bihuza abaturage ndetse hanatunganywa n’ubusitani.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harerimana Cyriaque na Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Mufulukye Fred, bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Ibiro by'Umudugudu wa Rwamugurusu
Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza, Lt. Col. Donat Bikaga na IGP Emmanuel Gasana
Abaturage bari babukereye ari benshi gufatanya na Polisi mu bikorwa bibagenewe
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwamugurusu, Irivuzumugabe Maurice, yijeje ko abaturage ayoboye batazetezuka mu kurwanya ibyaha
Imwe mu nzu yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
IGP Gasana Emmanuel yijeje abaturage ba Rwamugurusu ubufatanye busesuye mu iterambere rusange
Intore za Rwamugurusu zasusurukije abashyitsi n'abasangwa bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kubaka ibiro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harerimana Cyriaque, yavuze ko kugira umudugudu uzira icyaha bigomba kujyana no guharanira ko n’abaturanyi babo babigiraho
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Harerimana Cyriaque, atera igiti mu kubungabunga ibidukikije
Banacinye akadiho
Akanyamuneza kari kose ku baturage ba Rwamugurusu, akuzuye umutima kaseseraga ku munwa
Igishushanyo mbonera cy’Ibiro by’Umudugudu wa Rwamugurusu

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Abdul kazire 2018-05-15 07:13:48

Polisi y’u Rwanda oye oye! natwe abanyarwanda tukurinyuma ntituzagutenguha.

2
Biramuka Jean e Dieu 2018-05-15 06:47:23

Yego, turashimira police y’u Rwanda kuri iki gikorwa cyo gutanga umuganda w’ahaz’ubakwa bureau y’unudugudu arko cyane cyane dushimira President wa Repubulika y’u Rwanda uba wabigizemo uruhare runini akegereza abaturage ubuyobozi bwiza(decentralization)

Kwamamaza