IGIHE

Rwamagana: Imiryango 80 y’abarokotse Jenoside itagiraga aho iba yashyikirijwe inzu zirimo n’ibikoresho

5 11-07-2019 - saa 08:28, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangiye gushyikiriza amacumbi arimo intebe n’ibiryamirwa imiryango 80 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batagiraga aho kuba.

Izi nzu zikaba zaratanzweho miliyoni 852 z’amafaranga y’u Rwanda n’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).

Bamwe mu baturage batujwe mu nzu 20 zubatswe mu Murenge wa Gishari baganiriye na IGIHE, baravuga ko bari barambiwe gucumbikisha hirya no hino mu miryango bagashimira leta ibakuye muri ubwo buzima bubi.

Mukankusi Jeanne d’Arc w’imyaka 50 warokokeye ku musozi wa Mwulire yagize ati “Nari maze imyaka myinshi nikodeshereza kuko naracuruzaga, ariko byageze aho birananira njya kuba kwa musaza wanjye rimwe na rimwe nkahava nkajya no mu bandi bavandimwe gutyo gutyo ngenda mpinduranya. Bwari ubuzima bukomeye cyane kugenda ucumbika ufite n’abana bane.”

Uwimana Anualitte w’imyaka 41 warokokeye mu yahoze ari Komine Muhazi, yashimiye leta ku bwo kubibuka nyuma y’imyaka 25, ayisezeranya ko inzu bahawe bazazifata neza.

Yagize ati “Nishimye cyane cyane kuba nabonye inzu, nakodeshaga mu buryo butanyoroheye. Ubu igikurikiyeho ni ugushaka uko nagenda niyubaka nkashakisha ubuzima nanjye nkaba nagira ibyo nkora nkafasha abandi bakeneye ubufasha nk’uko nanjye leta imfashije. Turayizeza ko izi nzu duhawe tuzazifata neza.”

Karitanyi Martin w’imyaka 54 we yagize ati “Nari mbayeho mu buzima butanyoroheye bitewe no kutagira inzu kandi mfite umuryango munini, nishimiye cyane ko mbonye inzu byibuze umushyitsi ashobora kunsura nkabona aho mwicaza, ndizera bizatuma ubuzima bwacu burushaho kugenda neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko nibura buri mwaka aka Karere kubakira imiryango 50 y’abacitse ku icumu ndetse kakanasanira ababa bafite inzu zishaje. Intego ni ukubakira n’iyindi miryango 126 isigaye.

Ati “ Mu myaka 25 nk’uko n’igihugu cyacu cyakoze ibintu byinshi, n’Akarere kacu kakoze ibintu byinshi ku bacitse ku icumu ariko turacyafite urugendo, turateganya kubakira imiryango 126 aho twifuza ko nibura 2024 yazarangira iyi miryango isigaye yose yarabonye aho kuba.”

Izi nzu zubatswe mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwiherero bwo mu nzu, ubwogero, ubwiherero bwo hanze ndetse n’igikoni, harimo kandi ibikoresho birimo ibitanda bibiri, matola, intebe zo mu nzu, amarido n’ikigega cy’amazi.

Zifite kandi umuriro w’amashanyarazi ndetse n’umurasire kuri buri nzu ku buryo batazigera baba mu kizima cyangwa ngo bananirwe kugira icyo bakora kubera nta mashanyarazi.

Izi nzu zigizwe n'ibyumba bibiri kuri buri imwe zikaba zuzuye zitwaye miliyoni 852 z'amafaranga y'u Rwanda
Izi nzu zigizwe n'ibyumba bibiri kuri buri imwe zikaba zuzuye zitwaye miliyoni 852 z'amafaranga y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Emile 2019-07-12 03:15:33

Yegoko wanzu y’ibyumba bibiri ya miliyoni 100 we !!!! Reka barimo kwiganirira ntabwo ari ayo bakoresheje ahubwo ni agaciro bari kuyiha haramutse hakozwemo n’imihanda ya kaburimbo, maze na gacuriro mu mujyi wa kigali mu mudugudu w’ibyitegererezo miliyoni 80 wayibona! Naho amafaranga yo atangwa ngo agirire abaturage akamaro ni menshi aramutse akoreshejwe uko bikwiye rwose hagerwaho byinshi, ariko uburyo agarukira bamwe babinyujije muburyo bw’urwitwazo rudasobanuzwa muri afurika ntibizahashira pe! Nibe na bano bavandimwe basi babubakishirije udutafari dupfa gukomera twa mpunyu wenda twizereko ntawe izagwa hejuru, ahandi ho ntibatinya kuyarya barangiza bagapfunyikira abantu ikibiribiri, ukabona ntan’isoni bibateye ngo bubahirije amategeko ngo bari qualified mukazi kabo, ngo batanze amasoko naho bayihaye mumitwe udashobora kurabukwa, ubu se ko murenganya RIB ubona yabwirwa n’iki uruhererekane rw’abakozi bafata ibyemezo muri leta uburyo bahuza ntumenye ibibahuza maze bakica bagakiza bagafata ibyemezo by’uburiganya kandi bakabinyuza munzira zigaragazako zubahirije amategeko? Umuntu ni igitangaza aho bashobora kuba badakora murwego rumwe ariko umwe agakoresha undi bakajya bahana services ziri mu nyungu zabo bwite, yaba muby’amafaranga cyangwa gushyira abantu mu myanya y’akazi batari bakwiriye, uretse ko ubu bwo bikorwa ku mugaragaro byitwa umuntu ko yabaye recommended ngo bitewe nuko ariwe ushoboye kandi ngo aho bamushyize hihutirwaga naho nyarucari ngo zitegereje amapiganwa, bene nka hariya bamushyize RIB igiyeyo bahita bayereka ibipapuro yakoreyeho ikizamini cy’akazi n’amanota ya interview bikayicanga ariko ntiyashobora gutahura uburyo bicurwamo kuko ababibona bo nta gihamya ifatika babona yo guha RIB, ikindi nuko nubwo RIB yabibona ntacyo yabikoraho kuko ababikora bayereka ko amategeko n’amabwiriza ibyayo byakurikijwe, Ntiyajya impaka rero n’abayobozi b’aho hantu.

2
Justice 2019-07-11 13:03:00

@ engenieur ,

Nkunda gusoma aliko , nkaba umunebwe mukwandika , gusa nkuko ubivuze , iki gikorwa ningirakamaro pe , kubakira abacitse kwicumu batishoboye nigikorwa gikomeye cyane cyurukundo nubumwe , aliko kiliya giciro
umuvunyi , numugenzuzi koko , bagombye kugira icyo babaza alijo njye ndabona ali RIB yagombye ku dealinga niki kibazo.

Hangombye kubaho standard yamazu yabatishoboye , ahubwo hakabaho ibikorwa bihoraho bibafasha , nko kubalihira umuliro namazi nagahunga wenda bakishakira isombe.

Bagombye gushera kuli standard wenda yumukozi wumwalimu , kandi amazu yose yabatishoboye , akaba anganya agaciro , nahubundi byaba byerekana ubusumbane .

murakoze

3
Manasse 2019-07-11 11:54:58

ikigikorwa ni kiza rwose ntawe utakishimira .gusa barebe nomutundi turere ibyobibazo bikemukire rimwe dufate indi ntambwe yindi yiterambere icyo cyavuyeho .murakarama bayobozi bacu

4
engenieur 2019-07-11 02:24:34

nibyiza gutuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batari bafite Aho kuba, gusa biratangaje ukuntu inzu 80 za 2 chambre na salon nibikoresho zitwara arenga 800 million , bivuzeko inzu imwe ya 2 chambre na salon nibikoresho ifite agaciro ka 100 million!!!!!!!! byongeye mubice bitar numujyi ! umuvunyi n’umugenzuzi mukuru wimari ya Leta baracyafite akazi gakomeye!

5
Uwigabiye Julienne 2019-07-11 02:03:54

Dushimiye Imana yaturokoye jonecide lkoresheje ingabo zari iza RPF lnkotanyi,dushimiye ubuyobozi bwiza by’umwihariko buzirikana abacitse kw’icumu,.

Kwamamaza